Gataraga: Yigometse ku cyemezo cy’urukiko kimusaba gusubiza ubutaka butari ubwe, yanga kwitaba RIB none arimo kuzamura inzu muri bwa butaka yabohoje
Ni ibintu bitari bisanzwe muri iki gihugu, ko haba umuturage wigomeka ku byemezo byafashwe n’urukiko bikanaza gushyirwa mu bikorwa n’umuheshawinkiko, yarangiza akinangira akanga kwitaba ubutumire rw’urwego rushinzwe ubugenzacyaha ruba rwasabwe gukurikirana ubwigomeke bwawe, ikirenzeho ukikomereza ibikorwa byawe mu mutungo uba wasabwe gusubiza ku neza.
Uwakumva umutwe w’iyi nkuru, yakeka ko ari amakabyankuru cyangwa biracitse ikunze kuvugwa ku kinyamakuru Virunga Today, nyamara nk’uko muraza kubyiyumvira no kubihererwa ibimenyetso, ibikomozwaho byabereye mu mudugudu wa Kararo, akagari ka Mudakama, umurenge wa Gataraga, ho mu Karere ka Musanze.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, nyuma yo kwanga kwitaba ubutumire bwayo, RIB station ya Busogo ku ubugira 3, Umuyobozi wayo yari yasezeranije uwakorewe akarangane kuziyizira ubwe kwishakira abakekwaho icyaha, abakekwaho icyaha, bivugwa ko ubu bahugiye mu gikorwa cyo kubaka inzu mu butaka butari ubwabo nk’uko byemejwe n’urukiko.
Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwemeje uburenganzira bwa Ntawiha Annonciata ku butaka bufite UPI 4/03/05/ 01/ 2424, icyemezo kiba itegeko, urubanza rurangizwa n’umuheshawinkiko wigenga.
Ku italiki ya 23/11/2023, urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwafashe umwanzuro mu rubanza uwitwa Buyongwe yarezemo umukobwa we witwa Ntawiha Annonciata ku kuba yaramufashe nabi ku bw’ibyo ko urukiko rwatesha agaciro impano uyu mwana we yahawe y’ubutaka bufite no UPI 4/03/05/ 01/ 2424. Muri uyu mwanzuro urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwemeje ko ikirego cya Buyongwe nta shingiro gifite kubera ko atugeze atanga ibimenyetso by’uko uyu mwana we yamufashe nabi bityo rwemeza ko isambu ifite nimero zavuzwe haruguru ari iya Ntawiha Annonciata kuko yayihawe n’ababyeyi be.
Ku italiki ya 29/012/2023. imyanzuro y’uru rubanza yabaye itegeko, nyuma yuko kopi zayo iteweho kashe mpuruza mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza.
Ibi bivuze ko uru rubanza rutigeze rujuririrwa mu rukiko rwisumbuye cyangwa ngo habe harasbawe isubirishamo mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza hisunzwe amategeko, ubwo hakaba hari hasigaye imirimo yo kururangiza yagombaga gukorwa n’umuheshawinkiko nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ku italiki ya 5/03/2024, umuheshawinkiko Me Mukeshimana Juliette yaje kurangiza uru rubanza maze mu nyandiko mvugo ijyanye n’iki gikorwa yemeza ko ahesheje ubutaka bufite UPI 4/03/05/ 01/ 2424, uwabutsindiye ariwe Ntawiha Annonciata.


Umubyeyi wa Ntawiha n’abavandimwe be bigometse ku cyemezo cy’urukiko, bahwiturwa n’inzego z’ibanze ntibava ku izima, yitabaza akarere, ntibyagira icyo bitanga.
Niko byagenze, Ikiri Buyongwe umubyeyi wa Ntawiha ari nawe watsinzwe uru rubanza, ari aba bavandimwe ba Ntawiha aribo Nyirazaninka Marie Jeanne, Akimanizanye Marcelline na Nyirantegeye Winifrida ari kumwe n’umuhungu we witwa Nsengiyumva, , bahisemo kwigomeka ku myanzuro y’urukiko, banga kuva muri bwa butaka..
Ubundi iyo bigenze bityo amategeko ateganya ko icyo gihe uwahohotewe, akimwa ibye yatsindiye mu rubanza, ahita yitabaza urwego rwa police rukamuhesha ibye ku ngufu za Leta.
Gusa ahari kutamenya ibyo itegeko riteganya , Ntawiha yahisemo kugeza ikibazo cye mu rwego rw’ibanze maze muri raporo yabwo yo kuwa 22/06/2024 ubuyobozi bw’umudugudu wa Kararo bwemeza ko Bunyongwe ari we wahaye uburenganzira abakobwa be kujya guhinga iriya sambu yatsindiwe, buhita zohereza uyu Ntawiha zibishinzwe ngo zimuheshe umutungo yatsindiye.
Iyi raporo kandi yaje guhabwa umugisha na Gitifu w’akagari ka Mudakama, wongeye kuri iyi raporo amagambo akurikira:’ Uyu Nyirazaninka Marie Jeanne ari kwigomeka ku myanzuro y’ irangizwa ry’urubanza ryakozwe kuwa 05/03/2024 rihesha uburenganzira Ntawiha Annonciata ku butaka yatsindiye Buyongwe Samuel, akaba yahatirwa guha Ntawiha umudendezo ku butaka bwe.”
Uru rupapuro nirwo Ntawiha yajyanye ku murenge wa Gataraga, hatumizwa abigabije ubutaka bwa Ntawiha, maze biyemerera ko byabayeho bikigarirurira ubutaka Annonciata yari yaratsindiye mu rukiko, bahava basinye ko batasubira ukundi muri ibi bikorwa.


Banze kwitaba amahamagara 3 yose ya RIB

