Politike

Ibiza: Ibura ry’ubukangurambaga buhoraho ku buryo bwo kwirinda ibiza biterwa n’inkuba imwe mu mpamvu zituma inkuba zikomeje guhitana umubare utari muto mu Rwanda

Mu Rwanda, inkuba zikomeje kuba ikibazo gikomeye: mu mezi ane gusa ya 2026 zimaze guhitana abantu 49, gukomeretsa 160, no kwica inka 72. Kuva mu 2016 kugeza muri Mutarama 2026, inkuba zahitanye abantu barenga 560 kandi zakomeretse abarenga 1,500, bigaragaza uburemere bw’iki kibazo.
Impamvu nyamukuru ni imvura nyinshi yaguye ivanze n’inkuba hafi mu gihugu hose.

Inkuba navuga ko ari kimwe mu biri kudutwara ubuzima bw’abantu aho mu rugero rumwe.

Ibi bikomeje kubaho nyamara bizwi ko hari bwizewe kandi bwemejwe n’abahanga bwo kwirinda kuba wakubitwa n’inkuba hakaba hibazwa impamvu benshi mu banyarwanda bakomeje kwigura nk’abiyahuzi, bagakora cyangwa bakagaragara mu bikorwa bibashyira mu byago byo gukubitwa n’inkuba, aka ya nkoko yagiye kubika agaca kayireba.

Muri iyi nkuru umunyamakuru wa Virunga Today arongera kugaruka kuri iki kibazo giterwa n’inkuba, agaragaze icyo we yabona cyagabanya ubukana bw’iki kiza cyane ikigo cy’igihugu cyita ku bumenyi bw’ikirere kigaragaza ko turimo kwegera ibihe bya El Nino, ibihe biba byiganjemo imvura y’amihindure irimo inkuba.

Uburyo bworoshye, bwizewe bwo kwirinda gukubitwa n’inkuba.

Inkuba ni amashanyarazi afite ingufu nyinshi cyane ava mu kirere (mu bicu) akagera ku butaka cyangwa ku kintu kiri ku butaka.
Ku bw’ibyo rero, kandi ishobora guteza ingaruka zikomeye ku bantu, inyubako, ibiti, n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ibikorwa byose byo kwirinda inkuba bigendera ku kugendera kure ibintu byose byorohereza itembera ry’umuriro w’amashanyarazi, bons conducteurs d’electricité, mu gihe cy’imvura irimo inkuba cyangwa ishobora kuzamo mu buryo butunguranye inkuba.

Dore ibyo bintu byorohereza inkuba muri rusange dukunze guhura nabyo.

Amazi

Amazi ni umwe mu “bons conducteurs d’électricité” (abashobora gutwara amashanyarazi neza), ni yo mpamvu inkuba ikunda gukubita abari mu mazi cyangwa hafi yayo. Kugendera kure amazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba ni uburyo bwizewe bwo

Impamvu amazi ( molecules zayo) afite ubushobozi bwo gutwara amashanyarazi, cyane cyane iyo arimo umunyu cyangwa ibindi binyabutabire.
Mu gihe by’imvura irimo inkuba, amazi aba inzira yoroshye yo kugeza amashanyarazi ku butaka, bityo Iyo umuntu ari mu mazi, umubiri we uba nk’igice cy’iyo nzira, bigatuma inkuba imukubita.

Kubera iyo mpamvu kugira wirinde gukubitwa n’inkuba mu gihe cy’imvura ugomba:

1.Kwirinda gukandagira cyangwa gukinira mu mazi biruka mu gihe cy’imvura irimo inkuba, ariko ko mu gihe ako gace karimo imirabyo, umuntu ngo ashobora kugahunga yihuse cyane.

2. Kwurinda kwegera za piscine, imigezi cyangwa ibiyaga. Iyo imvura irimo inkuba igusanze hafi y’ikiyaga, haba hari champ électrique (inziga z’anashanyarazi) mu bice byegereye amazi. bityo inkuba ikubita mu mazi cyangwa hafi yaho ikwirakwira vuba, ikagera no ku butaka bwegereye ikiyaga.

3. Gukorakora mu mazi cyangwa kujya muri douche mu gihe cy’imvura irimo inkuba birabujijwe, kuko amazi ari bons conducteurs d’électricité (inzira nziza y’amashanyarazi). Inkuba ikubita hafi y’inzu cyangwa mu muyoboro w’amazi, amashanyarazi ashobora kunyura mu mazi akagera ku muntu uri kuyakoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *