Politike

Igihembwe cy’ihinga A 2026-2027: Gutera imbuto nta mvura na mba cyangwa idahagije bikoze ku bahinzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru

Iby’ubuhinzi mu Ntara y’Amajyaruguru bukomeje gukorwa mu buryo bwa Gakondo Virunga Today iheruka ku bigarukaho ariko nk’uko bisanzwe, iyi nkuru yashyizwe mu kebo kamwe n’izo abayobozi bita iza biracitse za Virunga Today.

Ubanza ari nayo mpamvu bisa naho iyi nkuru ntacyo yahinduye ku miterere y’ubuhinzi mu Ntara ( biragoye ibyananiye ministere ntibyakorwa n’umunyamakuru 1) abahinzi bakaba bikomeje kwishora muri ubu buhinzi ari nako bahura n’ibihombo.

Dore nk’ubu haravugwa ikibazo cy’imyaka yatewe rwagati mu mpeshyi indi iterwa mu cyakagombye kuba intangiriro z’umuhindo, ariko birangira imvura ibaye ingume na gake kari gasanzwe kagwa mu bihe bitandukanye by’impeshyi ( imvura y’asssomption) karabura, none imyaka irimo amasaka n’ibirayi byatewe muri icyo gihe byaheze mu butaka nta n’icyizere cy’uko yazamera kubera ubukana bw’izuba muri uku kwezi kwa cyenda!

Ibyabaye ku bahinzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu ntangiriro z’iki gihembwe cy’ihinga nibyo tugarukaho muri iyi nkuru.

Inkuru bifitanye isano:

Ivugururwa rya Guverinoma : Dr Ndabamenye mu ihurizo , abarenga 70 % mu majyaruguru bibereye mu buhinzi bwa gakondo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *