Ikibazo cy’inzoga z’ibyuma: FDA yatangaje iperereza ngo hamenyekane abagize uruhare mu ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, bibonwa nk’uburyo bwo kwikura mu isoni n’ikimwaro, yiha inshingano za RIB
Iby’iri perereza byakomojweho mu makuru ya RBA yahitishijwe kuri Radio Rwanda mu makuru ya saa moya z’uyu mugoroba wo kuwa 03/08/2026.
Nk’uko byumvikana muri iyo nkuru ya RBA, ngo FDA yasabye abafite ibicuruzwa byahagaritswe gucuruzwa, kwihutira kubisubiza aho babiranguye, aba nabo bamara kubikusanya, bikoherezwa mu nganda zabikoze, hanyuma FDA ngo igatangira iperereza ngo hamenyekane abagize uruhare, mu gikorwa cyo kwenga izi nzoga zitujuje ubuziranenge, zimwe muri zo ndetse zikaba ari uburozi karundura nk’uko byemejwe na ministre w’ubuzima.
Iki cyemezo cya FDA kije gikurikira ibindi byakibanjirije harimo guhagarika impushya zemerera inganda gutumiza ikinyabutabire cya ethanol cyifashishwaga mu gukora ibi byuma ndetse no guhagarika zimwe mu nganda zakoraga ibi byuma no gukura ibicuruzwa byabo ku isoko.
Icyokora hari abatunguwe no kumva ko FDA yafashe icyemezo cyo gukora iri perereza mu gihe bizwi ko mu nshingano ifite ibyo gukora amaperereza bitarimo, ko ahubwo izi nshingano zibarizwa mu kigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha, RIB.
Byongeye kandi haribazwa ireme ry’ibyava muri iri perereza mu gihe FDA yaba iryikoraho ubwayo, ibyaba bimeze nka bya bindi mu kinyarwanda bita kurega uwo uregera.
Ikindi cyibazwa ni ukumenya niba abakozi ba FDA aribo bonyine bazakorerwaho iperereza mu gihe bizwi ko ibigo bya RICA na RSB nabyo bigira uruhare mu kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa.
Muri icyo gihe kandi, mu bitangazamakuru binyuranye, abanyamakuru bakomeje gutunga agatoki imikorere mibi ya biriya bigo uko ari bitatu, imikorere yatumye abanyarwanda bakomeza kunywa ibyafatwa nk’uburozi mu gihe mu nshingano zabyo harimo kugenzura ku buryo buhoraho ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa.
Urugero ni urw’abanyamakuru KNC na Mutabaruka bo kuri TV1 batariye iminwa kuri iki kibazo, bakemeza ko biriya bigo byamunzwe na ruswa kandi ko bigomba kwirengera ingaruka ifunga rya biriya bigo byakoraga ziriya nzoga rizagira ku bukungu bw’igihugu.



Mu nshingano za FDA ntihabonekamo ibyo gukora amaperereza
KNC na Mutabaruka bemeje ko FDA, RICA na RSB byamunzwe na ruswa
