Imihango y’abagore indi mpamvu ituma abagore baramba kurusha abagabo
Mu nkuru iheruka twabagejejeho zimwe mu mpamvu hari ikinyuranyo kitari gito hagati y’icyizere cyo kubaho cy’abagore n’icy’abagabo.
Muri iyi nkuru turagaruka ku yindi mpamvu bisa naho itangaje yagaragajwe n’abashakashatsi y’iki kinyuranyo: Imihango y’abagore.
Koko rero ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagore bashobora kuramba kurusha abagabo kubera ko mu gihe cy’imihango batakaza fer (iron), bigatuma bagira ibyago bike byo kurwara indwara zifitanye isano n’ikirenga cya fer mu mubiri, cyane cyane indwara z’umutima n’imitsi.
Fer nyinshi mu mubiri, akaga ku mubiri
Fer ni umunyungugu (élément minéral) ukenewe cyane mu buzima bw’umuntu. Ukoreshwa mu gukora hemoglobine itwara umwuka wa O₂ mu maraso, no mu gukora myoglobine itwara O₂ mu mikaya.
Fer nyinshi mu mubiri ishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri kuko itera stress oxydatif, bigatuma uturemangingo twangirika buhoro buhoro.
Iyo fer ibaye nyinshi cyane mu mubiri, umubiri ntubasha kuyibika neza mu buryo butekanye, igasigara mu maraso no mu turemangingo mu buryo bushobora kwangiza.
Iyi iyo fer idakosowe ngo igabanywe mu mubiri, ikora nk’inkomoko y’radicaux libres, ari zo molekule zifite ubushobozi bwo kwangiza ibice by’uturemangingo ( soma inkuru bifitanye isano).
Ibi bigira ingaruka nyinshi: bishobora kwangiza ADN bigatera mutations na kanseri, kwangiza lbinyamavuta (lipides) mu membrane z’uturemangingo bigatuma amaraso akomera (atherosclerosis), ndetse no kwangiza protéines bigahungabanya imikorere y’enzymes.
Iyo stress oxydatif ikomeje, ishobora gutera uburyo bwihariye bwo gupfa kw’uturemangingo buzwi nka ferroptosis.
Ni yo mpamvu fer nyinshi mu mubiri ibonwa nk’inkomoko y’indwara nyinshi: hemochromatosis (aho fer ibika mu myanya y’imbere), thalassemia (aho transfusion nyinshi zitera fer nyinshi mu maraso), indwara z’umutima, ndetse na kanseri.
Mu magambo yoroshye, fer nyinshi ni nk’“umuriro” mu mubiri: itera radicaux libres nyinshi, zigatuma uturemangingo twangirika vuba, bigatera gusaza no kurwara indwara zikomeye.
Mu mihango, ab’igitsina gore batakaza fer itari nke, bikabarinda kwibasirwa indwara zirimo iz’umutima
Ku bagore, gutakaza fer mu gihe cy’imihango ni ibintu bisanzwe bibaho buri kwezi kandi bifite ingaruka ku buzima bwabo.
Iyo imihango ibaye, amaraso atakara aba arimo hemoglobine ikungahaye kuri fer, bityo bikaba intandaro yo kugabanuka kwa fer mu mubiri.
Ubusanzwe, umugore ashobora gutakaza hagati ya 15–30 mg ya fer buri kwezi, bitewe n’ubwinshi n’uburebure bw’imihango. Iyi fer itakara ingana hafi na 1/2 cy’icyo umubiri ukeneye buri kwezi kugira ngo ukomeze imikorere isanzwe, bigasobanura impamvu abagore bafite ibyago byinshi byo kugira ikibazo cya anémie ferriprive.
Ku ruhande rumwe, ibi bishobora gutera umunaniro, gucika intege, no kugabanuka k’imbaraga mu mikaya.
Ku rundi ruhande, kugabanuka kwa fer bishobora kugabanya oxidative stress, bigatuma abagore bagira ubwirinzi ku ndwara zimwe z’umutima na kanseri, ndetse bikaba bisobanura impamvu bashobora kuramba kurusha abagabo.
Icyitonderwa
Nubwo gutakaza fer bifasha mu kurinda indwara zirimo iz’umutima, kubura fer nyinshi nabyo bishobora gutera ibibazo bikomeye (anémie, gucika intege, guhumeka nabi).
Ni ngombwa rero ko abagore bafata indyo ikungahaye ku fer (inyama, ibinyampeke, imboga zifite fer) kugira ngo basimbuze iyo batakaje mu mihango.
Twifashishije:
1.Sullivan, J.L. (1981). Iron and the sex difference in heart disease risk. The Lancet.
2.Urubuga : www.vidal.fr
