Politike

Inkongi ya GOICO: Byifashe bite mu mujyi wa Musanze nyuma y’iminsi 10 ishyano riguye ?

Icyo twise ishyano ni ya nkongi yabaye kimeyabose yibasiye  inyubako  y’isoko ryo mu mujyi wa Musanze ryitwa GOICO kuwa 10/10/2026 maze igahindura umuyonga byinshi mu bicuruzwa byari muri iri soko kugeza ubu bakaba byemezwa ko ibyatikiriyemo birenze kure agaciro gaheruka gatangazwa na Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru  k’angana na miliyari 30 mu manyarwanda .

Ni inkongi bivugwa ko yatewe n’ibishashi byaturutse ahasudurirwaga mu igorofa rya 5 ry’iri soko, ubukana iyi nkongi  yari ifite bukaba bwarateye ubwoba abantu banyuranye barimo n’abanyamahanga batatinye kuyigereranya n’inkongi yibasiye inyubako za World Trade Center mu mujyi wa New York mu mwaka wa 2001.

Nyuma y’iminsi 10 iri shyano riguye, umunyamakuru wa Virunga Today yongeye kwerekeza muri uyu mujyi ngo amenye amakuru agezweho muri uyu mujyi, amakuru ajyanye n’aho abahuye n’iri sanganya bageze bisuganya ndetse n’andi makuru ku birimo gukorwa mu rwego rw’ubutabera.

Amatongo ya Goico n’ubwoba bw’isenywa rya burundu rya Goico.

Kuri ubu umuntu wese ucinjira rwagati mu mujyi  wa Musanze, aba afite amatsiko yo kureba ikiri ahahaoze inyubako y’amabengeza y’amagorofa 5 yubatse mu kibanza cyiza cya mbere mu mjyi wa Musanze, inyubako yari izengurutswe n’imihanda itagira uko isa  ya Kaburimbo, akaba ari n’ishusho urebye rukumbi muri iki gihugu y’ahantu heza hari haberanye n’ubucuruzi.

Iyo ugeze aha hahoze iyi nyubako y’agatangaza, ukubitwa n’inkuba ubonye ikiriho kuri ubu ari amatongo, inzu irangaye impande zose, inkuta zuzuyeho  imyotsi, ibirahure na grillage byose byarabaye umuyonga, ahahoze ibicuruzwa hose ari igihogere cy’icyumba kinini cyuzuyemo ivu ry’y’ibyahoze ari ibicuruzwa muri iri soko.

Iyo uhageze mu gihe cy’umugoroba cyangwa ku ijoro byo  birushaho kuba bibi kuko ahahoze hari isoko y’urumuri rwinshi ruboneshereza abahisi n’abagenzi,  rukagabagaragariza bimwe mu bicuruzwa byabaga bitamirije iyi nyubako, ubu ni mu icuraburindi, utatinya kwegera utinya ibyo mwahuriramo cyangwa ukikanga igice kimwe cy’iyi nyubako yashegeshwe ko  cyagusenyukiraho.

Nyuma y’ibi byose icy’ingenzi wibaza ni icyo kumeya akazoza k’aya matongo, niba hari icyizere cy’uko iyi nzu yasanzwa igasubizwa ubwiza yahoranye, ikirenzeho ikaba yakongera kwakira abacuruzi bari barayigiriyemo umugisha bikarangira ibyabo byose bitikiriyemo ku mpamvu buri wese muri bo adafitemo uruhare.

Bamwe  mu bahoze bakorera muri iyi nyubako bagaragarije  umunyamakuru wa Virunga Today impungenge z’uko inkekwe y’umuririo yatse muri iyi nyubako  igihe cy’amasaha hafi makumyabiri yazaba intandaro yo gusenya no kubaka Goico bundi bushya, ibintu byazafata igihe kitari gito, muri icyo gihe bagakomeza kugira ingorane zo kubona aho bakorera nk’uko bimeze ubu.

Umwe muri bo yagize ati:” Nka buriya tugize Imana bagasanga ziriya nkingi z’iri soko zitarangiritse ndetse n’isoko ubwaryo ritarahungabanye twashima Imana, atari ibyo byasaba indi myaka  3 cyangwa 4 ngo twongere tubone isoko nk’iri kandi nubwo hari abari kwisuganya ariko burya isoko ntabwo ari nk’aya maduka asanzwe, abacuruzi baba bahuriye hamwe ahantu hagari, abaturage bagashobora guhaha ku buryo bworoshye, wongereho ko n’ubukode buba budahanitse nko muri aya maduka.”

Mugenzi we ariko yagaragaje icyizere cyo mu rwego rwo hejuru ko byanze bikunze Goico itazasenywa, ko haramautse hari i ubushobozi buhagije mu mezi 4 cyangwa  6, Goico yazongera gufungura imiryango.

Yagize ati: ”Dutegereje raporo ya Rwanda Housing ngo hamenyekane akazoza ka Goico,  ariko birazwi , uriya murirro wagurumanye cyane kubera ubwoko bwa biriya bicuruzwa byiganjemo ibifitanye isano na petrole ndetse n’ibikomoka ku mavuta, naho ubundi nk’uko ubyirebera ziriya nkingi ntacyo zabaye kuko zubatswe muri fer  beton ya 24, ikindi kandi fondasiyo yayo ntacyo yigeze igerwaho n’umuririo , ntabwo rero ibyabaye kuri iyi nzu wabigeraranya n’ibyabaye muri Amerika muri 2001 kuko yo yahirimye kubera amatoni n’amatoni ya benze yamenywe kuri  iyo nyubako.”

Tubabwire ko Iyi nyubako ya GOICO yakorerwagamo n’abagera ku 1500, bari basaranganijwe mu magorofa 5 buri gorofa rifite umwihariko waryo ku bijyanye n’ibihacururrizwa bikaba byaroroheraga  abahaha mu iri soko.

Abikorera b'i Musanze biyujurije isoko ryatwaye arenga miliyari 7RWf (Amafoto) - Kigali Today · KigaliToday

Musanze: Hamaze kubarurwa miliyari 30 z'ibyangirikiye mu GOICO - KIGALI UP

Kwisunganya muri ba rusahuriramunduru

Hagati aho ariko ababuriye ibyabo muri Goico ntibaciye ubusa, bari mu bikorwa byo kwisuganya ngo barebe ko hari ubusa busa batangiriraho bagashobora kuba babyutsa umutwe. Iby’uko hari abatangiye kwisuganya twabibwiwe na bamwe muri bo twibonera n’ubwacu aho bageze bongera kubyutsa amaseta yabo.

Umwe muri aba yagize ati: ‘‘ Ntabwo twakwicara ngo dukomeze duheranwe no kwiheba kubera ibyacu byose byahiriye muri Goico, buri munsi tubyukira muri uyu mujyi dushaka amakuru mashya, hari ayo dukura mu buyobozi bw’akarere hari nayo dukura muri bagenzi bacu, tugasangira ayo  amakuru kugira ngo turebe niba hari icyo umuntu yapfa kuba apfundikanyije.  Nk’ubu njye hari uwantije ibaraza ngo mbe nshinzeho umutaka, abaturanguzaga i Kigali bamenye ibyatubayeho, uragenda bakagukopa, ukaba wapfa gutangiza duke, ibindi bikazaza nyuma”.

Ku kibazo cyo kumenya aho bageze bashaka aho gukorera hizewe, uyu yashubije ko nabyo babirimo, ko akarere gakomeje kubizeza kuzabasha kubona aho bakorera ariko ko ibi batabyizera akaaba ariyo mpamvu buri wese ariko kwirwanaho ashaka abo bari bahuje ubucuruzi  maze bagashaka aho gukorera.

Yagize ati:” Inama zo tuzihoramo muri stade ndetse nk’ejobundi twatashye saa tatu z’ijoro, bakomeza kutwizeza kuzatubonera amaseta, gusa nanone ntabwo twakomeza gutegereza kandi abandi baratangiye gukora, nanjye  namaze kumvikana n’abao twakoraga bimwe, ubu twashoboye kwishyura inzu hano haruguru ya gare, ntabwo iruzura ishobora kuzaboneka nyuma y’ukwezi, ariko uko biri ni heza kandi ni mu gikari cy’ igorofa rya mbere hafi  ya gare.”

Ku bijyanye n’ibiciro by’ubukode, abaginriye na Virunga Today bemeje ko ibi biciro byazamuhwe ku buryo butangaje, umuntu ngo akaba atatinya kwemeza ko abari bafite amazu arimo ubusa bungukiye mu ishya rya Goico.

Umwe muri bo yagize ati:” Ibiciro babishyize mu bushorishori kandi birumvikana abakeneye ibyumba twabaye benshi, nk’aha turimo gukorera ducuruza telephone, iyi salle batwishyuje ibihumbi 100 kuri buri muntu kandi dukoreramo turi 12, ni ukuvuga ko ku kwezi tuzajya tumwishyura miliyoni na magana abiri, mu gihe mu gihe gishyize ntari warigeze aza gufata iyi salle, ariko nta kundi nitugira mahirwe Goico izongere ifungure  kuko ho ntabwo twarenzaga ibihumbi 30 ku kwezi.”

Umunyamakuru wa Virunga Today kandi yiboneye ko hari abacuruzi biganjemo abacuruzaga telefone barangije gutunganya amaseta yabo mu nyubako nziza iri kurebana na Goico munsi ya Banki yahoze yitwa iy’ubucuruzi, abandi bacuruzi nabo bakaba ubu bararangije gutunganya amaseta yabo mu nyubako nziza 2 ziri iburyo bw’umuhanda werekeza Kigali.

Hirya no hino mu nyubako nshyashya zo muri uyu mujyi wa Musanze hakomeje kumvikana kandi  imashini zisudira bisobanura imirimo irimbanije yo gutunganya amaseta ku bimukiye muri izi nyubako bavuye muri Goico, hakibazwa niba abakora iyi mirimo noneho baribukijwe amabwiriza ku mirimo nk’iyi irimo ikoreshwa ry’amashanyarazi.

Uyu arimo guhamagarira abari basanzwe ari abakiriya be kumugana aho yimukiye


Zimwe mu nyubako zikomeje kwakira abahoze muri Goico

Bk ku ivuko, Bank of Africa mu igorofa ry’abapadiri, Banki y’abaturage muri bulende naho Aitel mu ibereshi

Inyubako ya Goico ntabwo yabarizwagamo gusa ibicuruzwa  kuko hari na servise zinyuranye zatangirwaga muri iyi nyubako. Muri zo twavuga amashami ya za Banki ya Kigali, UBPR na Bank of Africa. Habarizwagamo kandi, ahatangirwa service za Aitel ndeste n’amashami y’amasosiyete y’ubwishingizi nka Sanlam. Izi Service zose zatangirwaga mu igorofa rya 1 kandi aha naho hibasiwe n’iyi nkongi y’umuririo mu buryo bukomeye n’ibiro byose byarimo bihinduka umuyonga. Muri ibyo byumba byahiye bigakongoka, harimo n’icyumba BK yari iheruka gufungura cyatwaye arenga miliyoni 200 cyari cyubakanywe ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru.

Mu rwego rwo kwisuganya no kureba ukuntu bakomeza guha service abari basanzwe babagana, ibi bigo byahisemo kwimurira izi service ahantu hatandukanye ku buryo kuri ubu service z’ingenzi zirimo guhabwa aba babagana. Ni muri urwo rwego nka Bk yahisemo kwimurira service zayo mu nyubako yahoze ikoreramo mu gihe cyashyize, Bank of Africa yimukira mu igorofa rishya ryiswe iry’abapadiri naho UBPR ihitamo gukorera mi ihema no muri kontineri yatunganije aharebana na Goico. Aitel yo ubu yimukiye   mu Ibreshi hafi nahakorera Radio Energie naho Sanlam yo ubu irabarizwa mu nyubako yahoze yitwa iyo kwa Kanyandekwe.

UBPR yimuriye service zayo mu ihema, ihema  rikunze kugereranywa na bulende izina ryahabwaga inyubako z’impunzi zabaga zubatswe muri shitingi.
Bank of Africa yo yimukiye muri igorofa rya kabiri ry’inzu yiswe iy’abapadiri

Ukekwaho gutwika Goico n’uwavuze ubuhanuzi kuri Goico mu maboko y’ubutabera

Muri uru rugendo rwe kandi yakoreye mu mujyi wa Musanze, umunyamakuru wa Virunga Today yahawe amakuru yizewe yuko hari abakomeje guhatwa ibibazo n’inzego z’umutekano kuri iki kibazo cya Goico, ibi akaba ari ibintu byumvikana cyane ko hari na Komisiyo yashyizweho ngo icukumbure ibyabaye kuri uriya munsi wo kuwa 10/10/2026.

Uwamuhaye aya makuru yagize ati;”Nibyo uyu musore warimo asudira muri Goico ari mu maboko y’inzego z’umutekano, njye numvise ubuhamya bwe, yemeza ko kiriya gihe yarimo asudira ibishashi bikaza gutaruka ariko ko nyuma gato yabonye umwotsi mwinshi ucumba nawe ntasobanukirwe nuko bigenze.

Yongeyeho kandi ko afite n’andi makuru y’umudame wakomeje kuvugwa mu itangazamakuru ko yahanuye ibizaba kuri Goico, amakuru yemeza ko nawe ubu ari mu maboko y’izi nzego z’umutekano.

Tubabwire ko igihanzwe amaso kuri ubu n’abaturiye umujyi wa Musanze ndetse n’abandi bafite inyungu ku buryo butaziguye kuri iyi nyubako  ari raporo ya komisiyo yashyizweho ngo isesengure iby’iyi nkongi ya Goico. Byitezwe rero ko nyuma y’iyi raporo hari byinshi bizakorwa n’imiryango n’nzego zinyuranye  hagamije gufata mu mugongo abahuye n’iri sanganya, muri zo harimo Guverinoma y’  U Rwanda  yijeje kuzatanga ubufasha mu gusana Goico  Plaza kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bisubukure mu maguru mashya. Hagati aho nanone inzobere mu by’amategeko nazo kuri ubu zirarekerereje ngo zibe zakunganira abakenera kunganirwa mu gikorwa cyo gukurikirana indishyi ku byabo byangijwe n’iyi nkongi, igikorwa kitazabura gusaba gusiragira mu nkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *