Inkongi ya Goico: Hari abarahiriye kugeza ubuyobozi bwa Goico mu nkiko ngo bahabwe indishyi ku byabo byatikiye muri Goico, ku bw’amakosa cyangwa uburangare by’ubu buyobozi
Italiki ya 10/10/2026 ntabwo iteze kuzibagirana mu mateka y’abatuye umujyi wa Musanze kuko niho Isoko rinini riherereye muri uyu mujyi, isoko ryafatwaga nk’ikirango cy’Intara y’Amajyaruguru yose, ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirashya rirakongoka, benshi mu bari bahafite ibicuruzwa bitikiriramo.
Nyuma y’icyumweru iyi sanganya ibaye, hari byinshi bitarabonerwa igisubizo bijyanye n’ibi byabaye ndetse n’iyi nyubako ubwayo ikaba ikomeje gufungwa kandi nyamara hari igice bivugwa kitagezweho n’umuriro abafitemo ibicuruzwa bakaba bakeneye kumenya niba hari icyo bazaramura.
Muri ibyo bibazo byibazwa hari ukumenya intandaro nyakuri y’uyu muriro, uko byagenze ngo ntihatangwe ubutabazi bwihuse, akazoza k’iyi nyubako, niba izasanwa cyangwa ikubakwa bundi bushya ariko cyane cyane kumenya uzaryozwa ibicuruzwa byangirikiye muri iri soko biramutse bigaragaye ko haba harabaye uburengare cyangwa amakosa y’abari bashinzwe gucunga umutekano w’iyi nyubako. Byongeye kandi impuguke mu by’amategeko zemeza ko ubuyobozi bwa Goico bufite inshingano zo gutanga indishyi ku baburiye ibyabo muri iyi mpanuka kabone niyo ibyabaye bitaba byari bigambiriwe nk’uko tuza kubibona.
Byitezwe rero ko ibi bibazo byose bizasubizwa igihe komisiyo yashyizweho ngo ikore iperereza ku byateye inkongi izaba irangije imirimo yayo, Guverneri w’Intara y’amajyaruguru watangaje ishyirwaho ry’iyi komisiyo akaba yaremeje ko izatanga raporo yayo mu gihe cya vuba.
I.Hari ibizwi bidashobora gushyidikanywaho ku byabaye kuwa 10/10/2026
Abanyarwanda nibo bavuze ngo ntawe ubara ijoro nk’uwariraye, ibyabaye kuri uriya munsi, ku manywa y’ihangu byabazwe mu nkuru zinyuranye n’abo iki gikorwa cyabereye mu maso imbona nubone (live) kandi zose zaje zemeza ko intandaro y’umuriro watwitse Goico ari umuririo waturutse ku mirimo yo gusudira ( welding) ku igorofa ryo hejuru, aho ibishashi byafashe imyenda n’ibikoresho byaka byari bihari.
Bumwe mu buhamya byatanzwe bukanazamura amarangamuntima ya benshi ni ubw’umudame wari wibereye aharimo hakorerwa isudira kuko yari ahafite iseta , wemeje ko yabanje kubuza abasudiraga kubera ko yabonaga imashini zabo zishaje dore ko zabanje kumutwikira imyenda, ariko bikarangira bamurushije ingufu, bagatangira gusudira ari nabwo inkongi yahitaga yaduka ( umva ubuhamya bwe kuri: https://x.com/Jacque25Kw/status/2109339304954589301).
Ubundi buhamya Virunga Today yakiriye n’ubw’uwahoze afite isoko ryo gusudirira Goico, wari witabajwe ngo afashe abakozi bashya bari baturutse i Kigali: ” Nahamagawe n’abahoze ari aba boss banjye, bansaba kuza gufasha abahawe ikiraka cyo gusudira hubakwa turiya tuzu muri etage ya nyuma, kuko bazi ko njye nari mbimenyereye, maze mugupanga akazi mbabwira ko njye ntashobora gusudirira hejuru kubera impamvu z’umutekano, bo ariko bahitamo kubikora, njye nsudirira hasi, ibirangiye abakarani bakabijyana hejuru, ibyakurikiyeho ni biriya wabonye.”
Uretse ubu buhamya dufite, no mu binyamakuru byose byakomeje kwandika kuri iyi nkuru bemeza badashidikanya ko nyirabayazana y’iyi nkongi ari aba basudizi bari bahawe akazi n’ubuyobozi bwa Goico ngo bahuze ibyuma byagombaga gukoreshwa hubakwa utuzu hejuru muri etage ya ya Goico.
Ikindi kitashidikanywaho, nacyo umuntu yakwita urucabana nuko ibikorwa by’ubutabazi byadindijwe n’ibintu binyuranye kandi nabyo byakwegeka ku bari bashinzwe ku buyobozi bwa Goico. Muri ibyo hari ukuba iri soko ryarashyizwemo abantu barenze umubare w’abakagombye gukoreramo, abantu benshi bakaba bari banyanaygijwe mu mabaraza na za corridor, ahakagombye kwifshishwa bikabangamira bikomeye igikorwa cy’ubutabazi, kuba ibikoresho byagenewe kuzimya umuriro bitarakoreshejwe kubera impamvu zinyuranye no kuba muri icyo gihe ahakombye kuba hari amasoko y’amazi nta n’igitonyanga cyari kirmo.
Muri make ukurikije ibivugwa n’abiboneye ibyabaye kuri uriya munsi, ubuyobozi bwa Goico bwagize uruhare rutaziguye mu gutera inkongi y’umuriro, ntibwanagira n’icyo bushobora gukora ngo hatabarwe abari bageramiwe bikomoka ku ngaruka z’imicungire mibi y’iri soko.
II. Responsabilité civile mu kibazo cya Goico
Iri jambo ry’igifransa rikunze gukoreshwa mu gihe cy’impanuka zo mu muhanda maze rigahindurwa mu kinyarwanda cyoroshye, iby’abandi waryozwa. Koko rero mu bijyanye no gutwara abantu, birazwi ko impanuka zaabaye zigahitana ubuzima bw’abantu cyanga bakagakurizamo ubumuga, zishyurwa na nyirimodoka ariko nawe akitabaza ubwishingizi ( bwgizwe itegeko) aba yaraguriye ikinyabuziga cye. Si mu gutwara abantu gusa ibi biboneka kuko iri hame ryo kuryozwa ibyo wangijwe riboneka henshi mu manza mboneza mubano nk’igihe amatungo yawe yoneye undi, ugasabwa kwishyura ibyo yangije cyangwa se umwana wawe akaba yafatirwa mu bujura ugasaba nanone kuriha ibyo yibye.
Virunga Today yegereye inzobere mu by’amategeko imusobanurira byimbitse ibirebana n’iri hame.
Yatangiye agira ati;”Responsabilité civile” ni inshingano umuntu agira yo kwishyura cyangwa gusana igihombo yateje abandi kubera amakosa ye cyangwa uburangare bwe, kabone niyo byaba byabayeho atabigambiriye.”
Akomeza avuga ko izi nshingano zishobora kuba zifite inkomoko mu masezerano yakozwe hagati y’impande bireba ni ukuvuga hari amasezerano hagati y’uwateje igihombo n’uwahombye, akaba aribyo bira ” responsabilité contractuelle mu rurimi rw’igifransa, ibitari ibyo, nta masezerano ahari (nk’uko bishobora kuba bimeze kuri Goico), hakorershwa ibyo bita responsabilité délictuelle, ni ukuvuga inshingano ziteganywa n’itegeko ryo kwishyura cyangwa gusana igihombo cyatewe n’igikorwa cyawe, nubwo nta masezerano mwari mufitanye n’uwo wahombeje.
Uyu akomeza avuga nanone ko kugira ngo iri hame responsabilité délictuelle rishyirwe mu bikorwa hakenewe ibintu 3 by’ingenzi:
- Igikorwa kibyara inshingano (fait générateur)
Ni igikorwa (cyangwa ikosa ) kiba cyabaye intandaro y’ impanuka n’igihombo. Ku bijyanye na Goico ni igikorwa cyo gusudira mu nyubako utabisabiye uruhushya no kutubahiriza amabwiriza y’umutekano asabwa.
Ibikorwa biteza impanuka birahinduka kandi bishobora kuba:
-Ikosa ry’umuntu ku giti cye ( responsabilite du fait personel) . Bivuze ko iyo umuntu akoze ikosa rigatera igihombo, icyo gikorwa kiba ari intangiriro y’inshingano zo kwishyura indishyi. Urugero ni igihe umushoferi utwaye imodoka yasinze: iyo akoze impanuka igahitana ubuzima bw’abantu .
-Igikorwa cy’ikintu (responsabilité du fait des choses). Ni inshingano umuntu agira kubera igikoresho cyangwa ikintu afite akoresha kikaza gutera igihombo. Ntibisaba ko nyiri icyo kintu yaba yakoze ikosa ku giti cye, kuba ari nyiracyo cyangwa ashinzwe kukirinda birahagije ngo yishyure indishyi.
-Igikorwa cy’undi muntu (responsabilité du fait d’autrui). Ni igihe umuntu abazwa indishyi kubera igihombo cyatewe n’undi muntu ufitanye isano nawe cyangwa ari we abazwa mu rwego rw’amategeko. urugero: ababyeyi babazwa igikorwa cy’umwana wabo utarageza ku myaka y’ubukure cyangwa impanuka yatewe no gusudira byakozwe n’abakozi bari bahawe akazi na Goico
2.Igihombo cyabaye (dommage)
Dommage muri responsabilité civile délictuelle ni igihombo cyangwa akababaro umuntu agira kubera ikosa ry’undi,. Urugero ni igihombo cyabaye ku bacururirzaga muri Goico, ibicuruzwa byabo byose byarahiye, imitungo iratikira, ndetse haba n’ingaruka ku buzima bwa bamwe, harimo nk’ihungabana.
3. Isano hagati y’igikorwa n’igihombo (lien de causalité):
Ni isano igaragaza ko igihombo (dommage) cyatewe n’ikosa (faute) ry’undi muntu. Urugero : Igihombo ku bacuruzi ku bacuruzi ba Goico cyaturutse ku makosa yakozwe n’ubuyobozi bwa Goico igihe bwatanze akazi ko gusudira nta ruhushya kandi ntibabe baritaye no ku mutekano w’isoko hubahirizwa amabwiriza ahari yo kubungabunga umutekano.
III.Hari abarangije kugisha inama inzobere mu by’amategeko
Bamwe mu baburiye ibyabo muri ishya rya Goico baganiriye na Virunga Today bayihamarije ko ku bijyanye n’ibihombo batejwe n’iyi nkongi y’umuririo barangije kugisha inama abunganizi mu by’amategeko nabo bagira icyo babasaba.
Yagize ati:” Ntabwo twicaye ubusa, nkanjye ubwanje nta bwishingizi nari naraguriye ibicuruzwa byanjye, none b’avoka banyuranye bakomeje kutubwira ko hari uburyo twakwishyurwa n’uwateje iriya nkongi, kandi bidashidikanywaho abateje iriya nkongi ni ubuyobozi bwa Goico burubahirije amabwiriza y’umutekano, gusa ariko batubwiye ko ibyiza ari ukuzategereza ibizava mu iperereza ririmo gukorwa ku cyateye iyi mpanuka.”
Abajijwe ku cyizereafite cy’uko ibizava mu iperereza byazaza bihamya uruhare rw’ubuyobozi rwa Goico, uyu yashubije ko afite icyizere kuko ibyabaye, byabaye ku manywa y’ihangu, isoko rya Goico ryaremye, ko uretse inyongera zizatangwa na komisiyo ku byabaye uriya munsi naho ibindi byo ngo ni urucabana.
Yagize ati;” Urumva,… batubwiye ko iyi komisiyo izaba igizwe n’impuguke mu bijyanye n’ubwubatsi no mu bijyanye n’inkongi z’umuririo zo muri RIB, RHA, MININFRA, n’Akarere, sintekereza rero ko raporo y’izi mpuguke yazanyuranya n’ibyo twiboneye n’amaso ndetse bamwe muri twe tukaba twaratanze n’ubuhamya hakaba ndetse hari n’amashusho yafashwe agaragaza uko byagenze! Ntekereza ko icyo komisiyo izakora ari inyongera izagaragaza uko byagenze intambwe ku yindi, ingano y’ibyangijwe ndetse n’igikwiye gukorwa nyuma y’ibyabaye naho ubundi nta gushidikanya kuriho GOICO yatwitswe n’abasudizi, ibindi byo uzabimbaze nyuma y’iyo raporo.”
Ku kibazo cyo kumenya niba abona hari ubushobozi ba Nyiri Goico babona bwo kwishyura ibyatikiriye muri Goico bifite agaciro ka za miliyari z’amafranga, uyu yashubije ko icyangombwa ariko bahabwa ubutabera.
Yagize ati:” Iyo bigenze bityo buri wese amenya ibye, ku bindeba njye niteguye gusaba ko ubutabera bwakubahirizwa, abagize uruhare mu bihombo naize bakabiryozwa. Yenda hari abatabibona kimwe nanjye , byongeye kandi ari uko bigenze , uwateje igihombo akaba yabura ubwishyu, hari ukundi amategeko abiteganya! Icyo twifuza nuko twahabwa ubutabera bikaba n’urugero kuri abo bose batita ku nshingano zabo, bigatera amakuba nk’aya yashyize mu kangaratete abatabarika.’‘
Tubabwire ko ku bijyanye n’iri perereza kuri iyi nkongi ya Goico, hari ababuriye ibyabo muri iyi sanganya babwiye Virunga Today ko baheruka kwitaba urwego rw’ubugenzacyaha RIB bagahatwa ibibazo. Bavuga ko mu bibazo bashubije harimo icyo kumenya ingano n’ubwoko bw’ibicuruzwa byabo byatikirye muri iri soko, icyo kumenya niba hari ubwishingizi bari bafitiye ibyo bicuruzwa hamwe n’icyo kumenya intandaro y’iyi nkongi ku bari bibereye mu isoko igihe ibi byabaga.
Twababwira nanone ko andi makuru yageze kuri Virunga Today, yemeza ko mu gihe cya vuba, Ikigo cy’igihugu cyita ku miturire Rwanda Housing Authority, kizashyira ahagaragara ibikwiye gukorwa ku cyahoze ari inyubako ya GOICO, haba kuyisana mu gihe basanga inkingi zayo zitarangiritse bikomeye cyangwa se kuyisenya no kuyubaka bundi bushya mu gihe basanga yarashegeshwe bikomeye n’uyu muriro bivugwa ko wari ku gipimo cya 600 °C, ukaba waragurumanye bikomeye mu gihe cy’amasaha 16.


Microsoft Copilot (Artificial Intelligence Assistant) nayo ivuga ko amakuru y’ibanze ifite yemeza ko inkongi ya GOICO yo kuwa 10 Ukwakira 2026 yaturutse ku mirimo yo gusudira yakorewe ku igorofa ryo hejuru


Twifashishije urubuga: www. auxiliare.fr

