Politike

Kiliziya Gatolika y’ U Rwanda: Uwabaye padiri mu gihe cy’imyaka 15 akanayobora Paruwase ya Mwange-Ruhengeri, yasezeye mu gipadiri ahita arongora umukecuru w’imyaka 45

Iyi ni inkuru yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo hashize taliki ya 29/0/2026, ikaba igaruka ku mupadiri witwa Alexendre Gasigwa wamenyekanye cyane ubwo yakoreraga ubutumwa muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, uherutse gusezera mu bupadiri agahita anasezerana mu murenge.

Nkuko byatangajwe ku  mbuga nkoranyambaga nyinshi harimo urubuga Shako Platform, ngo uyu mupadiri uvuka muri Diyoseze Gatolika  ya Nyundo, yahoze abarizwa mu muryango w’abapadiri b’aba mariane, akaba yarakoreraga ubutumwa muri Paruwase ya Nyakinama, ari padiri Mukuru w’iyi paruwase.

Gusa nk’uko bikomeza byemezwa kuri uru rubuga, ngo muri uyu muryango w’abapadiri haje kuvukamo ibibazo by’,ubwumvikane buke, maze Padiri Gasigwa ahitamo gusezera muri uyu muryango maze ahita asaba kwemererwa mu bapadiri b’aba diocesains ( abapadiri bihariye ba Diyoseze), aza kubyemererwa maze Mgr Visenti Harolimana ahita amugira Padiri Mukuru wa Paruwase ya Mwange iherereye mu karere ka Burera.

Kuri uru rubuga bakomeza bavuga ko aha i Mwange, Padiri Gasigwa Alexendre yahamaze imyaka itatu gusa, nyuma ahita asubira mu ba mariane ariko ngo nanone aha ntiyahamaze kabiri ahubwo yahise yongera gusezera yerekeza ahitwa Nyarushishi ( hafi ya Kibeho), aha akaba ari naho ngo yafatiye icyemezo cyo gusezera burundu mu bupadiri ahita anasezerana nuwo yihebeye imbere y’amategeko.

Agaruka kuri uyu sheri wa Padiri bambikanye impeta nyuma y’umunsi umwe asezeye mu butumwa bya gisaserdote, umunyamakuru yavuze ko bisa naho iyi gahunda yabo itabatunguye kuko ngo byose byaba byaratangiye muri rya huzagurika rya padiri, uyu mugore akaba yarahise amwigarurira mu buryo bworoshye.

Uyu munyamakuru ( wemeza ko uyu mugore ari uw’uburanga budakabanije) avug akandi  ko amakuru yaturukaga muri icyi gihe  muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yemeza ko uyu mugore ari mu kigero cy’imyaka 40, kandi ko asanzwe ari umupfakazi usanzwe afite abana yitaho kandi ko nanone ko nyakwigendera wahoze ari umufasha  we yari umusirikare mu ngabo z’ U Rwanda.

Umunyamakuru wa Virunga Today yabajije umwe mu bakristu bari bakimara kumva iyi nkuru niba hari ikidasanzwe mu byabaye, amusubiza ko ibyabaye ari divorce nk’izikomeje kuvugwa mu muryango nyarwanda.

Yagize ati: ” Padiri Alexendre yakoze divorce na Yezu yari yarahiriye gukorera imyaka 15 yari irangiye, ibyabaye rero ni nk’ibi dukomeje kumva mu muryango nyarwanda, abari barasezeranye kubana akaramata bagahitamo gutandukana, padiri Alexendre we yahisemo gutandukana na Yezu yari abereye intore ahita yizanira umugore, ibi hari benshi bidakunze guhira.”

Tubabwire ko mu gihe kitarenze imyaka 4, abapadiri 3 bakoreye ubutumwa muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bamaze gusezera mu butumwa. Abo akaba ari Padiri Niwemushumba Phocas wabikoze mu mwaka wa 2022, Padiri Maniragaba Alexis mu wa 2024, aba bombi bakaba barahise bashinga ingo, uheruka akaba ari uyu Alexendre Gasigwa ubikoze muri uyu mwaka.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Kiliziya Gatolika bemeza ko gusezera mu butumwa kw’abapadiri ari ibintu bisanzwe kandi ko benshi mu babikora baba basanzwe bagaragaza intege nke muri uyu muhamagaro byongeye ngo muri icyo gihe ninako hakomeza kuboneka umubare munini w’abakora amasezerano yo kuba padiri, bivuze ko abagenda nta cyuho na gito bashobora gutera Kilziya y’Imana.

Padiri Alexendre i Nyakinama ataradivorsa na Yezu

Ku myaka ye 45, padiri Alexendre Gasigwa yahisemo kwisunga umupfakazi wo mu kigero cye, ngo batangirane ubuzima bushya bwa nyuma y’igipadiri
Padiri Niwemushumba Phocas n’umufasha we! Bagisezeramo bugaca barongora hagakekwa irari….
Bisa naho bitagoye Padiri Maniragaba gusubira mu buzima busanzwe kuva yasezera muri 2024: Manager muri Hotel ikomeye i Musanze, Papa w’umwana 1, birahagije!

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *