Politike

Musanze: 90% by’ababajijwe na virunga Today, bemeje ko muri Tirusa kwa Mushakamba ariho hantu hambere heza kandi hahendutse mu mujyi wa Musanze ho gukorera ubukwe

Uko umujyi wa Musanze ugenda waguka ukarushaho no kuganwa n’abantu b’ingeri zose niko n’ibikorwaremezo bijyanye n’imyidagaduro bigenda birushaho kwiyongera.

Kuri ubu hirya no hino muri uyu mujyi haraboneka inzu cyangwa imbuga zifashishwa mu kwakira ibirori binyuranye byiganjemo cyane iby’ubukwe ku baba bifuje kurushinga.

Zimwe muri izo nzu cyangwa imbuga zamaze kuba kimenyabose, twavugamo Centre Pastoral Notre Dame de Fatima ya Diyoseze ya Ruhengeri, MIPC ya EAR Shyira, Ubwiza Garden, Ku Nganzo, Aho bita Kwa Nemeye, kwa Sahani no muri Tirusa aho bita kwa Mushakamba.

Umunyamakuru wa Virunga Today ukunze kwitabira ibirori by’ubukwe bibera kuri ziriya mbuga zavuzwe haruguru yafashe igihe maze yegera abatuye umujyi wa Musanze, ababaza uko babona service zitangirwa kuri izi mbuga zihurirwaho n’amagana ndetse n’ibihumbi by’abanyamusanze n’abandi baturutse mu mpande zinyuranye z’igihugu maze bamwerira ko service zitangwa na Tirusa Garden ziri mu rwego rwo hejuru, ko ari heza kandi ko ibiciro byaho biri hasi ko ku bw’ibyo ariyo iza ku mwanya wa mbere mu hantu hakira ubukwe mu mujyi wa Musanze.

Ibyatangajwe n’aba baturage muri iyi nkuru

Ni hagari, harisanzuye, ni calme hitaruye umujyi, ntiharangwa akajagari

Imbunga ngari ku mahema, icyikoni na maison de passage ku mafranga ibihumbi 600 gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *