Politike

Musanze: 90% by’ababajijwe na virunga Today, bemeje ko muri Tirusa kwa Mushakamba, ariho hantu hambere heza kandi hahendutse mu mujyi wa Musanze, ho gukorera ubukwe

Uko umujyi wa Musanze ugenda waguka ukarushaho no kuganwa n’abantu b’ingeri zose niko n’ibikorwaremezo bijyanye n’imyidagaduro bigenda birushaho kwiyongera.

Kuri ubu hirya no hino muri uyu mujyi haraboneka inzu cyangwa imbuga zifashishwa mu kwakira ibirori binyuranye byiganjemo cyane iby’ubukwe ku baba bifuje kurushinga.

Zimwe muri izo nzu cyangwa imbuga zamaze kuba kimenyabose, twavugamo Centre Pastoral Notre Dame de Fatima ya Diyoseze ya Ruhengeri, MIPC ya EAR Shyira, Ubwiza Garden, Ku Nganzo, Aho bita Kwa Nemeye, kwa Sahani, muri Classic Resort i Nyakinama muri Tirusa aho bita kwa Mushakamba.

Umunyamakuru wa Virunga Today ukunze kwitabira ibirori by’ubukwe bibera kuri ziriya mbuga zavuzwe haruguru yafashe igihe maze yegera abatuye umujyi wa Musanze, ababaza uko babona service zitangirwa kuri izi mbuga zihurirwaho n’amagana ndetse n’ibihumbi by’abanyamusanze n’abandi baturutse mu mpande zinyuranye z’igihugu maze bamwerira ko service zitangwa na Tirusa Garden ziri mu rwego rwo hejuru, ko ari heza kandi ko ibiciro byaho biri hasi ko ku bw’ibyo ariyo iza ku mwanya wa mbere mu hantu hakira ubukwe mu mujyi wa Musanze.

Ibyatangajwe n’aba baturage muri iyi nkuru

Ni hagari, harisanzuye, ni calme hitaruye umujyi, ntiharangwa akajagari
Tirusa Garden iherereye mu mudugudu wa Muhe, Akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza. Uwifuza kuhagera, afata umuhanda wa Kaburimbo Musanze-Rubavu, yagera mu bilometero bitatu n’igice, hirya gato ya Hotel Faradja, ureba Station ya Essence ihari yitwa Grates Lakes, agakatira mu muhanda wa Kaburimbo yerekeza ibumoso bwe,

Iyo ukomeje muri uwo muhanda wa kaburimbo, muri metero 100, uhabona icyapa iburyo kikwereka ko Turusa Garden iri muri metero icumi imbere yawe.

Aha niho hari ubusitani bunini bujya kungana na hegitari, bugizwe n’igice kinini cyagenewe gushyirwamo amahema yakira ibirori binyuranye.
Iyi mbuga ni nini bihagije kuko ishobora kwakira ya mahema manini 4 n’andi mato agera ku munane.

Hirya gato uhasanga inzu nziza zagenewe abashyitsi ndetse na parking nini ishobora kwakira imodoka zirenze ijana.

Ubu bunini bw’iyi mbuga butuma abitabiriye ibirori bakorera mu bwisanzure ndetse no kuba aha hantu harangwa umutuzo, hazira urusaku kuko hitaruye umujyi, mu mahumbezi n’ibiti byinshi bitakiboneka henshi mu mujyi wa Musanze, biri mu bimwe byatumye benshi mubabajijwe na Virunga Today barahatoye nk’ahantu hambere mu mujyi wa Musanze haryoshya ubukwe.

Ikindi cy’ingenzi cyagaragajwe n’abasubije ibibazo bya Virunga Today, nuko muri Tirusa nta kavuyo ndetse n’akajagari biharangwa mu gihe cy’ubukwe.

Umwe muri aba wabajijwe yagize ati:” Ni ubwa mbere nkoresheje ubukwe ntimgire ikibazo cy’abavumba! Hari ikintu mutazi, buriya bukwe bubera mu mujyi rwagati bugira abavumba.batabarika, ugereranije mu bantu 500 baba bitabiriye ubukwe hafi ijana baba bitumiye, bazanywe no kuvumba kandi bakivanga mu bice byose by’ubukwe harimo no gutwikurura, ariko ubu nkoresheje hano, mvugishije ukuri, niba haje abavumba benshi, ntibarenze icumi, imiterere ya hano rero, ntabwo iberanye n’abavumba.”

Service nziza, ibiciro byo hasi ugereranije no ku zindi mbuga

Uretse ibi bijyanye n’ubwiza bwa Tirusa Garden butuma ihitamwo na benshi mubifuza gukoresha ubukwe mu mujyi wa Musanze, abashubije ibibazo bya Virunga Today banemeje ko na service nziza bahabwa ku biciro bidakanganye nabyo bituma bahitamo Tirusa Garden.

Urugero rufatika bagaragaje n’urw’uko kuri ubu amafranga imbumbe uwifuza gukoresha iyi mbuga ariha ari ibihumbi 600 maze agahabwa umubare w’amahema yose yifuza ajyanye n’umubare w’abo azakira, agahabwa icyikoni kigezweho cyo kwifashisha mu gutegura amafunguro maze ku by’agahebuzo, abageni bagacumbikirwa iminsi 2 mu macimbi meza twavuze hejuru.

Uyu akaba ari umwihariko wa Tirusa kuko ahandi mu mujyi wa Musanze, bishyuzwa ibihumbi bitari munsi ya 500, kuri buri wese wakenera aho gutera amahema gusa, ubundi ukirwariza ku cyikoni no ku icumbi.Ibi akaba ari ibintu bikunze kugora abakoreshereza ubukwe kuri izi mbuga ziherereye hirya no hino mu mujyi wa Musanze.

Virunga Today itarahise ibona ubuyobozi bwa Tirusa Garden ngo buyisabe amakuru y’inyongera ku bijyanye na service batanga, ngo ibe yanahabwa uruhushya rwo gufata amafoto y’ibice binyuranye by’iyi mbuga, ikomeje gushaka ukuntu yabonana n’ubu buyobozi,ibintu yizera ko bizashoboka bidatinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *