Musanze-Gahondogo Primary School: Umubyeyi utarimo kwishyura ibihumbi bitanu byo kwiyandikisha, ngo anishyure ibihumbi 7 bya rame, arimo gusabwa gusubirana umwana we!
Aya ni amakuru Virunga Today ikesha umubyeyi wahamagaye ku cyicaro cyayo kuri iki gicamunsi cyo kuwa 08/09/2026, asaba ko iki kinyamakuru cyakorera ubuvugizi ababyeyi kuko benshi barimo guhitamo gusubiza abana mu rugo kuko mu mafranga bari bateganyije kwishyura, ayo kwiyandikisha no kwishyura impapuro atari arimo.
Virunga Today iracyashakisha ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ngo hamenyekane amabwiriza umuyobozi w’ikigo cya Gahondogo arimo kugenderaho, amabwiriza niba ahari yaba anyuranije n’ayatanzwe na Ministere y’uburezi.
Byose mu nkuru iza gukurikira.
