Politike

Musanze-Gataraga:Hategekimana Norbert, Ruharwa m’ urunguze, akomeje kuyogoza umurenge yihesha akanagurisha ibintu by’abandi ku bw’uburiganya, ubuyobozi burebera

Ikinyamakuru Virunga Today gikomeje gucukumbura ibibazo byatewe na bank lambert, urunguze rukomeje kuyogoza imirenge ya Gataraga na Busogo mu Karere ka Musanze. Virunga Today ikaba yishimira ko imaze kubona inkunga z’abandi banyamakuru basanzwe bamenyerewe mu bikorwa byo gukorera ubuvugizi abaturage barimo uwitwa Setora Janvier umaze kuba kimenyabose mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni nkaho ikibazo gifite ubukana burenze uko bamwe bari basanzwe bakizi kugeza naho nk’uko twabibwiwe n’abaturage ba Gataraga, kuri ubu hari umuntu umwe utanga urunguze ufite imanza zirenga 60 yajyanye mu bunzi, yishyuza imyenda y’urunguze yatanze kandi ngo igice kinini cy’ubutaka bwo muri uriya murenge, ngo cyarangije kwigarurirwa n’agatsiko gato k’abatamga urunguze, abahoze ari bene yo bakaba benshi bararangije kwimukira mu bihugu bidukikije abandi barasigaye amara masa.

Ikindi kibabaje nuko ibi bikorwa byo kwishyuza bijyana n’akarengana gakorerwa abishyuzwa ndetse n’abatagira aho bahuriye n’abo bishyuzwa, ibi bikaba bigirwamo uruhare nanone n’abarimo ba noteri, b’aboka,abaheshabinkiko, ndetse n’abacamanza ku buryo ibi byafashe isura nk’iya mafia dukunze kumva mu bihugu byo hanze.

Ikindi kibabaje nanone nuko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomeje kurebera amahano abera muri kariya gace kandi nyamara uru runguze rubangamiye umutekano w’abaturage.

Koko rero ngo hari Umuyobozi ukomeye mu Ntara y’amajyaruguru uherutse gutangariza itangazamakuru ko ntacyo ubuyobozi bwakora kuri iki kibazo, ko abafata urunguze bitega imutego bakagirana amasezerana n’ababaha urunguze nyamara uyu muyobozi akirengagiza ko ibi bikorwa byo gutanga urunguze ubwanyo bibujijwe n’amategeko igihugu kigenderaho.

Hasi inkuru ivuga ku mugambi Hategekimana Norbert ahuriyemo na mwushywa wo guhuguza ku bw’uburiganya umutungo wa Sebageni Justin

Mu myaka itatu ishize, Hategekimana Norbert abinyujije kuri mwishywa we Ndabarinze Joseph, yahaye urunguze Sebageni Joseph,ananiwe kwishyura agombozwa n’umuhungu we Twubahimana Desire, birangira Norbert yitambitse umwanzuro w’abunzi wasabaga Joseph guhinduriza Desire Desire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *