Politike

Musanze: Hagaragaye inenge muri raporo ikubiyemo ibyavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima ku rwego rw’uturere

None kuwa 16/11/2026, mu cyumba cya Centre Pastorale Notre Dame de Fatima iherereye mu mujyi wa Musanze, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda , NISR, cyatangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku buzima n’imibereho ku rwego rw’uturere  ( DHS) 2025.

Ni igikorwa cyitabiriwe cyitabiriwe n’abarimo Guverneri w’intara y’Amajyaruguru ndetse na ba Meya b’abasigire b’uturere twose uko ari dutanu tugize intara y’amajyaruguru.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, ngo ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima , ni ubushakashatsi bukorwa mu bihugu bitandukanye bigize isi nyuranye mu Isi harimo n’ U Rwanda bwatangiye gukorwa kera aho mu Rwandaku ncuro ya 1  bwakozwe  mu mwaka wa 1992, ku ncuro ya 2 bukorwa mu mwaka wa 2000. Kuva icyo gihe mu mwak wa 2000, bwagiye bukorwa buri nyuma y’imyaka 5, ku buryo muri 2025 bwari bubaye ku ncuro ya 7.

Imiterere y’ubu bushakashatsi ni uko butanga ibipimo byizewe mu rwego rw’igihugu, mu rwego rw’Intara ndetse no mu rwego rw’uduce tw’imigi n’uduce tw’icyaro ariko hakaba hari igihe rimwe na rimwe hari ibipimo bishobora kumanuka bikagaragaza ishusho ku rwego rw’uturere.

Nk’uko byakomeje bivugwa n’uyu muyobozi,  intego nyamukuru y’ubu bushakashatsi, ni ukugaragaza amakuru ajyanye n’igihe  mu bipimo bireba  n’imibereho n’ubuzima by’abanyarwanda, abanyarwanda babayeho bate, ubuzima bwabo buhaagze bute.

Ibyagaragajwe muri ubu bushakatsi hibanzwe ku ngingo zikurikira : igipimo cyo kuboneza urubyaro, icy’uburumbuke, itwita ry’abanagavu. ubuzima bw’umubyeyi, imirirer n’imikurire y’abana, imfu z’abana, ubwandu bw’agakoko gatera sida, isuku n’isukura, ihohoterwa ribera.

Hagaragajwe imibare (  Data presentation) gusa, nta sesengura ryayo ( Data analysis) nta n’inama cyangwa ibyifuzo  ( recommendations) ku bibazo byagaragajwe.

Nibyo nk’uko bisanzwe bikorwa muri bene izi raporo zivuga ku bushakashatsi bukorwa hifashishijwe ibarurishamibare, muri iki gikorwa hagiye hagaragazwa imibare kuri buri ngingo zavuzwe hejuru, maze ibipimo byabonetse bikgarerenywa n’ibyari byabonetse mu bushakashatsi buheruka cyangwa se hagakorwa igereranywa hagati y’ibipimo by’uturere two mu natara y’amajyaruguru cyangwa hagati y’intara zo mu gihugu.

Nko mu bijyanye igipimo cyo kuboneza urubyaro byagaragajwe ko cyavuye ko mu rwego rw’igihugu cyavuye kuri 4.1 mu mwaka wa 2020 kigera kuri 3.7 mu bushakashatsi bwa 2025. Naho Intara y’Amajyaruguru yavuye kuri 4.0 mu mwaka wa 2020 igera ku gipimo cya 3.4. Ku bijyanye n’uko bimeze mu turere, akarere ka Gicumbi niko gafite igipimo kiri hejuru kuko gafite 3.5 mu gihe aka Rulindo ariko gafite igipimo kiri hasi kingana na 3.2

Ku bijyanye n’imirire n’imikurire y’abana, ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko mu rwego rw’igihugu umubare w’abana bagwingiye  mu mwaka wa 2025 ari 26.8 bavuye kuri 33.1 mu mwaka wa 2020. Intara y’Amajyaruguru kuri ubu abarizwamo abana bagwingiye bari ku gipimo cya 32.7 bavuye kuri 40.5 mu mwaka wa 2020

 

 



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *