Politike

Musanze: Imirimo yo kubaka Food Court ya Musanze igeze kuri 85%

Iyi ni inkuru Virunga Today ikesha RBA, mu nkuru yayo yashyizwe ku rukuta X, ikaza gusangizwa abahurira ku rubuga MIA, umunyamakuru wa RBA akaba yaremeje ibyo muri aya magambo;” Mu mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hagiye kuzura isoko ry’ibiribwa, ryitezweho kuzamura isura y’umujyi ku bawusura n’abawuhahiramo ibiribwa bitandukanye, bakazajya babibonera ahantu hateguye neza kandi hasukuye.”

Uwateguye iyi nkuru akomeza agira ati: ”Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangaje ko imirimo yo kubaka iri soko ryiswe ” Food Court”, igeze ku kigero cya 85% bikaba biteganijwe ko ukwezi kwa Mata kuzasoza inyubako igeze ku musozo.”

Bamwe mubaba ku rubuga Mia bisa naho iyi nkuru yabateye urujijo,  maze batangira kubazanya ibyerekeye uyu mushinga. Umwe muri bo yagize ati:” Kariyeri se iraza kuba iya nde ? , ko nayo nta bakiriya igira?’‘. Uyu akaba yarakomozaga ku rindi soko ry’ibiribwa  riheruka kuzura  neza neza hafi y’iri rindi ryavuzwe muri iriya nkuru, yibazaga rero ukuntu aya masoko acuruza bimwe azaturana.

Undi uba kuri uru rubuga we  yahise amumara impungenge muri aya magambo:” Ni ibiribwa bihiye imbere y’abanglikani hamwe himuwe abaturage hateganye na station yo kwa Mujomba.’

Food Court ni urwunge rw’amarestora menshi mu gice kimwe, aho buri wese ahitamo ibyo kurya ashaka

Umunyamakuru wa Virunga Today nawe utaranyuzwe n’inyito ya kiriya gikorwa yatanzwe n’umunyamakuru wa RBA, yahisemo kujya gushakisha iki gisobanuro kuri internet anashakisha amakuru avuga kuri iyi nzu idasanzwe irimo kubakwa mu mujyi wa Musanze.

-Food Court ni iki ?

Inkomoko y’izina: Izina Food court rikomoka mu cyongereza rigasobanura ” urukiko/ahantu rusange bafatira amafunguro. Iri zina ryatangiye gukoreshwa mu myaka ya za 1970 muri Amerika, ubwo mu maduka bita malls hatangiraga gushyirwamo ahantu h’urwunge rw’amarestora menshi, buri wese akajya guhitamo ibyo kurya ashaka.

Muri iki gihe Food Court bisobanura icyumba kinini cy’amarestora menshi aho buri wese ahitamo ibyo kurya ashaka. Muri icyo buri muguzi agura amafunguro muri restora yihitiyemo, hanyuma akishakira aho kwicara mu gice rusange cyateguwe. Food Court ziboneka  muri za malls ( amaduka manini yo guhahiramo, akaberamo n’imyidagaduro), ku bibuga by’indege n’ahandi hahurira abantu benshi.

-Imiterere ya Food Court

Akenshi haba hari icyumba kinini gifite intebe n’ameza byo kwicaraho, abantu bagahitamo ibyo kurya mu marestora bashaka hanyuma bakabizana bakarira aho begeranye.

Intego ya Food Court ni ugutanga amafunguro mu buryo bwihuse, guha abantu amahitamo menshi mu gice kimwe, korohereza abaguzi mu gihe bari mu bikorwa byo guhaha cyangwa mu ngendo.

Ibyiza bya Food Court

  1. Imiterere: Food Court iba igizwe n’icyumba kinini harimo intebe n’ameza biteguwe mu buryo bwiza, ibyo bigatuma abantu bumva bisanzuye kandi bishimye. Muri Food Court kandi haba hateguwe mu buryo bujyanye n’igihe, ahrimo amatara meza, isuku n’imitako iboneye cyane.
  2. Ubusabane: Nubwo buri wse ahitamo ibyo kurya ashaka, bose bicara hamwe mu gice rusange, bigatuma haba ubusabane bw’imiryango inshuti n’abavandimwe.
  3. Isuku n’umutekano: Food Court ikunze kuba ahantu hagenzurwa, isuku ikitabwaho kandi umutekano ukba wizewe.
  4. Uburyo bwo kwidagadura: Hari ubwo hongerwamo umuziki woroshye cyangwa ahantu h’imyidagaduro y’abana bigatuma abantu barushaho kwishimira igihe bahamara.
  5. Kuzamura ubukerarugendo: Ba mukerarugendo baturutse hanze bashobora kubona amafunguro atandukanye mu gice kimwe , bikorohereza gusura no kumva ko bafite amahitamo menshi.

Imbogamizi zishobora kugaragara kuri Food Court

1- Urusaku n’umuvundo: Kubera ko ari ahantu h’urwunge rw’amarestora menshi, abantu benshi bahahurira, bigatuma haba urusaku n’umuvundo.
2- Isuku ikeneye kwitabwaho cyane: Nubwo food court ikunze kuba ahantu h’isuku, abantu benshi bahahurira bishobora gutuma isuku ikenera guhora ikurikiranwa.
3- Amahitamo menshi ashobora gutera urujijo: Abaguzi bashobora kumara igihe kinini bahitamo aho kurya, bikaba imbogamizi ku bantu bashaka kurya vuba.
4- Ibiciro bitandukanye: Resitora ziri muri food court zishobora kugira ibiciro bitandukanye cyane, bigatuma bamwe bumva bidahuje n’ubushobozi bwabo.
5- Ubusabane buke ku rwego rwa restaurant imwe: Nubwo abantu bicara hamwe, service ntiba ifite ubusabane nk’ubwo muri restaurant imwe, kuko buri resitora ikorera ku giti cyayo.

Mu Rwanda , food courts zikunze kuboneka mu malls nk’iya Kigali Heights, CHIC, cyangwa mu mahoteli manini.

 

Food Court ya Musanze

Nk’uko twabivuze haruguru, umunyamakuru wa Virunga Today yakomeje gushakisha n’amakuru kuri Food Court irimo kubakwa mu mujyi wa Musanze maze ku bw’amahirwe abona inkuru y’ikinyamakuru  panorama.rw ivuga ku mushinga warimo ushyirwa mu bikorwa n’akarere ka Musanze, akaba ari inkuru yo muri Kamena 2025.

Ni inkuru ifite umutwe ugira uti:’ Musanze : Hatangiye kubakwa icyanya cyahariwe ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa’‘. Ni inkuru panorama.rw nayo ikesha ikinyamakuru cya RBA.

Iyi nkuru itangira igira iti:’Mu Mujyi wa Musanze ku muhanda Kigali- Rubavu, ugana ku ishuri rikuru rya Polisi y’igihugu, mu kibanza cya Hegitari ebyiri, hatangiye kubakwa icyanya cyahariwe ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa (Musanze Food Court) bitunganijwe mu buryo bwihuse.

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko mukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe gukurikirana uyu mushinga, Niyomwungeri Evariste, yasobanuye ko  mu cyiciro cya mbere hagiye kubakwa inyubako ifite uburebure bwa metero 80 kandi ko iya mbere izaba ifite metero mirongo inani uturutse hakurya ya Restora yitwa Migano kandi  ko iyi  nyubako izaba yubatse ifite dare ku buryo abantu bayicaramo bakaganira.

Niyomwungeri kandi yakomeje avuga ko kubaka Food Court bizajyana no kubungabunga ibidukikije no kongerera ubwiza aho izashyirwa.

Yagize ati;’Igisenge cy’iyi nyubako kizaba gikoze mu migano aho kuba ibyuma, ibirenge by’inyubako bizaba byicaye hejuru y’amabuye yemerera amazi guca munsi, hanyuma beto yo izajya hejuru ku buryo itabuza amazi gutambuka.

Niyomwungeri kandi akomeza avuga ibindi bizaranga iyi nyubako muri aya magambo:

“Imbere hazaba hari ubusitani bwiza, hashyirwemo imikindo, hashyirwemo n’ibindi biti bibungabunga ibidukikije, ku buryo aho hantu hazaba ari heza kuhareba…”

Niwomwungeri yarangije yemeza,  icyo gihe ( kanama 2025) ko byari biteganijwe ko Icyiciro cya mbere cyo kubaka iki cyanya mu Mujyi wa Musanze, cyagombaga kuzura mu Kwakira muri uwo mwaka , gitwaye miliyari 1 na miliyoni zisaga 240 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa magingo aya iki cyiciro ntikiramurikwa bikemezwa ko kizamurikwa muri Mata 2026 ubu imirimo yo kubaka ikaba igeze kuri 85% nk’uko twabivuze haruguru.

Tubabwire ko abaganiriye na Virunga Today ku bijyanye n’iyi nyubako yashyizwe mu masoko y’umugezi wa Kigombe, bayibwiye ko nta cyizere cy’uko uyu mugezi uzabungabugwa ku buryo bworoshye cyane cyane ko uyu mujyi wa Musanze ukomeje kuvugwamo ibibazo by’umwanda uboneka hirya no hino byongeye kandi ngo n’isoko rya kariyeri byavuzwe ko ryubatswe habungabunzwe ibidukikije, ubusitani bwose bwari bwaratunganyijwe impande ziri soko  bwararangije kwangizwa burundu n’abarema ndetse n’abakorera muri iri soko.

Aba bongeyeho kandi ko izi nyubako zashyizwe hafi y’imiyoboro  migari ibiri y’amashanyarazi ( haute tension), ibi bikaba binyuranije n’amabwiriza y’ikigo cy’igihugu gicunga ibijyanye n’amashanyarazi.

Tubabwire ko ahashyizwe iyi nyubako, mu gihe cyashyize byari byavuzwe ko hazashyirwa ikiyaga gihangano cyo mu mujyi wa Musanze, iby’uko uyu mushinga waje kudindira nta makuru Virunga Today yabonyeho.

 

Dore uko Food Court ya Musanze izaba iteye ( maquette)

Inyubako zubatswe mu buryo habungabungwa amasoko y’umugezi wa Kigombe

 

Hari impungenge ku miyoboro ya haute tension inyura hafi y’izi nyubako

 

Ku rubuga MIA batunguwe n’inkuru y’iyubakwa ry’isoko ry’ibiribwa hafi y’ahasanzwe irindi ryitwa irya KariyeriTwifashishije : www.wikipedia.org na www.tryotter.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *