Musanze-Nkotsi: Umushumba arakekwaho kwica nyirabuja, akamushyingura mu gipangu babanagamo bombi
Inkuru ikomeje kugarukwaho mu karere ka Musanze, ni iy’urupfu rw’umukecuru witwa Mudahogora Phelomene, wari utuye mu mu mudugudu wa Barizo, akagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi.
Iby’uru rupfu byamenyekanye kuri uyu wa mbere taliki ya 15/06/2026, nyuma yaho uyu mukecuru w’imyaka 59 aburiwe irengero hanyuma bikaza kugaragara ko yishwe agashyingurwa mu rugo iwe, abarimo umushumba babanaga muri iki gipangu bombi, bakaba bamaze gutabwa muri yombi, bakekwa kugira uruhare muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Birashoboka ko yishwe mu ijoro ryo kuwa 11/06/2026, agashyingurwa mu gikari iwe, inkuru y’urupfu rwe ikamenyekana kuwa 15/06/2026
Umunyamakuru wa Virunga Today kuri uyu wa gatatu taliki ya 17/06/2026 wihutiye kugera ahabereye aya mahano, yasanze imyiteguro yo gushyingura nyakwigendera irimbanije maze ahitamo kugirana ikiganiro kigufi na muramukazi wa nyakwigendera witwa Mukanyana Pelagie amusobanurira ibyabaye.
Uyu yabanje gukomoza ku buzima bwa muramukazi we maze abwira umunyamakuru ko uyu mubyeyi yapfakaye akiri muto ku myaka 31, ariko ashobora kwita ku bana be batatu umuhungu n’abakobwa 2 bagashobora kurangiza amashuri , ubu bakaba bakora imirimo inyuranye mu mujyi wa Kigali. Ku bw’ibyo rero, mu murimo inyuranye ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, uyu mukecuru akaba yafashwaga n’umushumba babanaga muri iki gipangu, uwo yaherukaga gushaka, hashize ukwezi, akaba ariwe ukekwaho kumwivugana.
Uyu mubyeyi, muramukazi we yemeza ko yababaniraga neza, ngo yarangwaga n’ubwitange kuko ngo yari akuriye abajyanama b’ubuzima mu kagari ka Bikara, akaba yari n’umuyobozi w’Umuryango remezo waho bari batuye ari nako aririmba muri Korali ikorera ubutumwa kuri Paruwase ya Nyakinama.
Ibyabaye kuva kuri uyu wa kane uheruka kugeza kuwa mbere hamenyekana urupfu rwa muramukazi we, madame Mukanyana Pelagie abivira umuzi umunyamakuru muri aya magambo:
“Kuwa kane ushize, abo mu muryango wacu twese na Folomina arimo twahuriye mu bukwe, maze ubukwe buhumuje turatandukana, njye ntaha iriya iwacu, ni muri nka metero 500 uvuye hano, Nk’uko abo basengana babitubwiye, ngo kuwa 5 babyukiye hano mu isengesho, gusa wa mushumba ababwira ko nyirabuja adahari kuko ngo yagiye gusura abana be i Kigali. Ku wa gatandatu aba bakristu batanyuzwe, bahisemo kugaruka ariko noneho basaba uyu mushumba kubashakira ibitabo basanzwe bifashisha, undi arabahakanira yongera kubasaba kumutegereza cyangwa bakamuhamagara iyo yagiye i Kigali.”
Nk’uko Pelagiya yakomeje abibwira umunyamakuru, ngo iby’urupfu rwa nyakwigendera byaje kumenyekana nyuma yaho bagenzi be b’abajyanama b’ubuzima babarijwe iyo ari bakabura igisubizo.
Yagize ati:”Ku cyumweru abajyanama b’ubuzima ubwo barangizaga igikorwa cyo kubarura abana bakingirwa, bajyaniye ubakuriye mu kagari ariwe Folomina Mudahogora izo raporo zose ngo azihuze ariko bageze mu rugo umukozi we, nk’uko yabigenje kuri ba bakristu, ababwira ko adahari, ko ibyiza bumva bamukeneye, bamuhamagara iyo yagiye gusura abana be i Kigali, maze bahitamo kujyana izi raporo ku kagari ku wa mbere umunsi ukurikuyeho nubwo zari zidahujwe bwose . Bageze ku kagari babatera utwatsi babasaba gusubira mu rugo iwe kumushaka, ariko bagezeyo basanga wa mushumba atagihari bahitamo guhamagara ba bana be. Aba bana batunguwe n’aya makuru, babahakanira ibyo kuba nyina yaraje kubasura, babasaba ahubwo kwinjira mu gipangu bakareba ibyabaye.”
Pelajiya akomeza avuga ko ibyo babonye imbere gipangu kwa Folomina byabagaragarije ko Filomina atakiri mu Isi y’abazima bahitamo kwitabaza RIB yashoboye kubona umurambo.
Yagize ati: Twahisemo gusimbuka uru ruzitiro maze tugeze mu gikari tubona indobo irimo amaraso make, ndetse hari n’andi maraso ku mupira wari uraho usanzwi uzwi nk’uwabajyanama b’ubuzima, twahise twica urugi dusanga ibintu byinshi byarimo barabitwaye na bike byasigaye bijagaraye aho mu nzu hose, twabonye kandi mu gikari hafi y’ikiraro cy’ingurube, ubutaka bukiri bushya duhita dukeka ko ariho bamushyize, maze dufatanije n’inzego z’ibanze zari zahageze duhamagara RIB ari nayo yafashe icyemezo cyo gukura aha uyu mubiri, wahise ujyanwa gusuzumwa i Kigali, ubu ukaba uri mu buruhukiro ku bitari bya Nemba.”
Umushumba wari umaze ukwezi ahawe akazi niwe wahitanye muramukazi we
Ku kibazo cyo kumenya abakekwa muri ubu bugizi bwa nabi, uyu mudame yatunze agatoki uyu mushumba ariko yemeza ko hari n’abandi bashobora kuba babyihishe inyuma.
Yagize ati:” Ibyo kuba uyu mushumba ariwe wahitanye uyu muvandimwe wacu, sibyo gushidikanywaho, kuko nkubwo, kuri uriya wa mbere nyuma y’iminsi 5 yishwe agashyingurwa hariya, uriya mushumba yahambiriye ibikapu, afata n’utujerekani tw’amavuta, azana n’abandi basore babiri bamufasha kubitwara, abajijwe iyo abijyanye asubiza ko inzara imwishe, ko atagishoboye gutegereza nyirabuja, ko ahisemo kwisubirira iwabo, icyakurikiyeho nuko yasanzwe hariya mu Cyinkware yasinze ari hamwe na ba basore, bombi bagahita batabwa muri yombi.”
Ubutabera buzakore akazi kabwo.
Umunyamakuru kandi yabajije Pelajiya ukuntu umushumba wari umaze ukwezi kumwe mu kazi yacura umugambi wo kwica nyirabuja, niba nta bindi byabaye nyirabayazana y’iki gikorwa, hakaba hari n’abandi baba bihishe inyuma y’iki gikorwa asubiza muri aya magambo:
”Nibyo koko uyu mukozi yari amaze ukwezi kumwe atangiye akazi hano kandi akomoka mu karere ka Nyabihu, hari umuntu wari usanzwe ashakira nyakwigendera aba bakozi, ahari niwe wamenya byinshi ku myitwarire y’uyu mushumba! Icyokora mu muryango hari amafranga twari tumaze iminsi tugabanye, sintekereza ko abamuhitanye ariyo bashakaga gutwara kuko twayagabanye mu kwezi kwa kane, kandi nabo bazi ko atajyaga ayabika mu rugo. Turizera ko ubutabera buzakora akazi hakagaragazwa abo bose bagize uruhare muri ubu bugome bw’indengakamere bwakorewe umuvandimwe wacu.”
Imibanire myiza n’abaturanyi isomo ku byabaye
Abajijwe ku masomo yakurwa ku byabaye mu mudugudu wabo, Madame Pelajiya yabwiye umunyamakuru ko bibabaje kubona umuntu yicwa agashyingurwa iwe, iminsi 5 ikarangira abaturanyi batararabukwa, ko hari igikwiye guhinduka mu mubanire y’abatuye umudugudu, isibo!
Yagize ati: “Nubwo byavuzwe ko iki gipangu gikinze cyabaye inzitizi ngo hamenyekane aya mahano, biragaragara ko abaturanyi batabyitwayemo neza, habuze nugira amakenga,ngo abe yahamagara i Kigali abaze abana be niba umubyeyi wabo ari i Kigali cyane ko nk’umuturanyi yakagombye kuba yarafashe urugendo abanje kubwira abaturanyi.”
Uyu mubyeyi kandi ko yavuze ko ikibazo cy’imyitwarire mibi y’abashunba gikomeje gufata indi ntera mu karere, igihe kikaba kigeze ngo hafatwe izindi ngamba harimo no kuba aba bashumba batahabwa icyizere nk’icyahawe uyu mushumba wa muramukazi we, icyizere cyo kubana nawe wenyine mu nzu ziri mu gipangu kudadiye,gifunze kandi hari uburyo yashoboraga gushaka undi mukozi w’igitsina gore, bakabanamo ari batatu.
Tubabwire ko mu kiganiro kigufi umuvugizi wa police yagiranye n’umunyamakuru wa Isango Star, ikiganiro dufitiye amajwi amajwi, yemeje iyi nkuru yongeraho ko abantu batatu aribo barimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha, bakaba bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi.






