Musanze: Padiri wababajwe n’ibyavuzwe ku bujura bukekwa kuri mugenzi we, yashyamiranye ku buryo bukomeye n’umunyamakuru wa Virunga Today
Inkuru y’ubujura bw’akayabo k’agera kuri miliyoni 400 yaba yarasahuwe n’Uwari Econome Generale wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yatangajwe n’ikinyamakuru Virunga Today yatangiye gutera ururondogoro mu bakristu ndetse no mu bandi bakurikiranira hafi ibibera mu matorero yo mu Rwanda.
Ibi kubera ko nta gihe kirashyira mu itorero EAR Diyoseze ya Shyira ifite icyicaro mu mujyi wa Musanze, havuzwemo ibikorwa nk’ibi byakozwe n’Uwari Bishop wa EAR Shyira, uyu Mgr Samuel Mugiraneza akaba kuri ubu afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo: Kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyoseze mu nyungu ze bwite.
Bamwe mu bakristu bashoboye kuganira n’umunyamakuru wa Virunga Today ubwo bari basohotse mu Misa za mu gitondo kuri Paruwase Katadrale ya Ruhengeri mu gitondo cyo kuri uyu wa 24/06/2025 ,babwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko batunguwe n’amakuru bigaragara ko ashobora kuba afite gihamya kubera ko kugeza ubu Ubuyobozi bwa Diyoseze ntacyo buratangaza kuri iyi nkuru ngo bube bwanyomoza ibikubiyemo, byongeye kandi bamwe muri aba bakristu babwiye uyu munyamakuru ko iyi nkuru bayisangije abapadiri baziranye, hakaba hari abirinze kugira byinshi bayivugaho abandi bagahitamo kwisekera bivuze ko bazi ikiriho!
Ibi ariko ntabwo ari uko byagenze ubwo ejo hashize umunyamakuru yasangizaga iyi nkuru abahurira ku rubuga rwa Whatsapp Karibu Media Group, maze banwe muri bo bagatangira kuyitangaho ibitekerezo byibasira umunyamakuru wanditse iyi nkuru.
Mu bamaganiye kure ibikubiye muri iyi nkuru harimo na Padiri Directeur w’ishuri rya Etefop TSS riherereye mu murenge wa Musanze,mu karere ka Musanze, akaba iri shuri ryigenga ry’ubumenyi ngiro ricungwa na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.
Uyu wari wabaye nk’uwariye karungu kubera ibyavuzwe kuri mugenzi we, yibasiriye umunyamakuru yemeza ko arimo guta igihe atangaza ibinyoma kandi ko nta kintu ibi bizamumarira uretse kuba yabona views (abasomyi) zamuzanira intica ntikize!
Padiri yagize ati:
Uri guta igihe keretse views gusa iraguhesha agasabune naho ubundi iyi nkuru yubakiye ku kinyoma gusa, nta mafaranga Diocese ya Ruhengeri yigeze ibura kuri iriya nzu, wahushijwe kbs”
Mu kumusubiza uyu munyamakuru ntiyaciye iruhande amubaza impamvu ubuyobozi bwa Diyoseze bwanze gusubiza ibibazo by’umunyakuru bijyanye n’iki kibazo bikaba bisa naho aribo bazakubihomberamo.
Uyu munyamakuru yagize ati: “Kuki nabibajije Boss agaceceka, kuki musuzigura itangazamakuru! Nkubwire Padiri wampaye amakuru cya mu gikari! Ubu se kubeshyuza iyi nkuru ko birabagora kandi Cassien umuvugizi wanyu naramwinginze ngo agire icyo avuga akinumira, nabwira Mgr bikaba uko! Ngaho munjyane muri RIB”.
Iterana amagambo ryarakomeje maze Padiri ageraho uyu munyamakuru ko mu Rwanda hakenenewe itangazamaku ry’umwuga, ricukumbura, rikanonosora kandi ko bisa naho uyu munyamakuru yatatiye iyo nzira akaba ashyira imbere isebanyabuhanga !
Padiri yagize ati : “ Dukeneye itangazamaku ry’umwuga, ricukumbura, rikanonosora nka SETORA nsigaye mbona akora ibintu bye yabyitondeye, naho weho arakifitemo ka kantu k’isebanyabuhanga ari nako kazatuma umwuga wacu abantu bawukemanga bakagira ngo ni amaramuko twishakira aho kubaka Urwatubyaye na Kiliziya.
Mu kumusubiza umunyamakuru yamubwiye ko ikimushishikaje ari ukugaruza amafranga miliyoni 400 z’abakristu kandi ko yicuza kuba iyi dosiye itarayavuzeho rugikubita, ko hari impungenge ko abakoze ibi baba baratangiye gusibanganya ibimenyetso, ko ariko uko byagenda kose hashobora kwifashishwa na Interpol ( police mpuzamahanga), abacucuye abanyarwanda bagashakishwa uruhindu iyo bihishe za burayi.
Uyu munyamakuru yarangije asaba padiri ko yamureka agakora inshingano ze, akavugira bagenzi batahawe amahirwe yo kuyobora ikigo gikomeye nka Etefop, ariko bakeneye kubaho neza mu murimo wa gitumwa bakorera hirya no hino, bita ku bushyo bw’Imana.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka bivugwa ko Padiri wari Econome General wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Padiri Uwizeyimana J Claude , yafashe igice kimwe kingana na miliyoni 400 cy’inguzanyo yari yaratswe na Diyoseze ngo hazamurwe inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Musanze, akagishyira mu mufuka we, byamenyekana umwepiskopi agahitamo kumuhindurira ubutumwa, kuri ubu akaba yibereye mu gihugu cy’ububiligi.
Aho aya makuru ashyiriwe ahagaragara, abakristu benshi bakaba bategereje ko Ubuyobozi bwa Diyoseze buzagira ibisobanuro byimbitse buzayatangaho, hirindwa ingaruka zikomeye zazavuka mu butumwa bukorwa n’abihayimana hirya no hino muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel