Musanze-Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu: Urujijo ku gihano kuva ubu kigiye kujya gihabwa mwarimu wagaragaye mu businzi
Kuri uyu wa 05/10/2026,mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze hizihirijwe mu rwego rw’akarere Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu.
Amakuru Virunga Today ikesha ikinyamakuru Kigalihit yemeza ko ibi birori byitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien ari hamwe n’abandi bayobozi mu rwego rw’akarere.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori,Meya Nsengimana yemeje ko bahisemo kujya bizihiza uyu munsi mpuzamahanga mu rwego rwo guha mwarimu agaciro bitewe nuko uburezi ari inkingi ya mwamba, aribwo butuma imyigire igenda neza ku rwego mpuzamahanga nk’uko bikomeza bivugwa muri iriya nkuru.
Nk’uko bikomeza byemezwa n’ununyamakuru wa Kigalihit ngo Meya yoboneyeho gusaba abarimu kwitabira gahunda zose bategurirwa kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwigisha mu cyongereza cyimbitse anasaba kandi abarimu batitabira kujya kwiga neza icyongereza kwisuzuma dore ko Umwrimu utitabira atuma bigira ingaruka ku mwana aba azigisha.
Meya yemeje ko umwarimu uzafatirwa mu businzi, azajya ahita yirukanwa burundu hibazwa ni ryari iteka rya Ministre w’intebe ryaba ryaravugururiwe.
Asoza ubutumwa bwe ku bari bitabiriye ibi birori, ngo Meya yaba yaraburiye abarimu bakijandika mu businzi no mu kunywa ibiyobyabwenge ko barya ari menge kuko harangije gushyirwaho amabwiriza avuga ko umwarimu wese uzafatirwa muri biriya bikorwa azajya ahita yirukanwa burundu ku kazi.
Icyokora umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe akurikirana ibijyanye n’amategeko yo mu rwego rw’uburezi ntiyanyuzwe n’ibyatangajwe na Meya Nsengimana kubera impamvu zikurukira:
1. Itegeko kuri ubu rikurikizwa mu micungire y’abarimu ni iteka rya ministre w’Intebe no 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze
Ibijyanyen’ibihano bihabwa uwagaragayeho ubusinzi mu kazi,byo bivugwa mu ngingo ya 66 y’iryo tegeko aho bemeza ko ufatiwe muri iryo kosa ryo mu rwego rwa kabiri ahanishwa igihano cyo guhagarikwa mu kazi mu gihe kitarenze amezi 3 adahembwa.
Muri icyo gihe kandi ibihano byo kwirukanwa mu kazi byo bivugwa mu ngingo ya 67 y’iryo tegeko, akaba nta na hamwe hagaragara muri iyo ngingo ko uwafariwe mu businzi ahanishwa kwirukanwa burundu.
Ibi bivuze ko kugira ngo mwarimu ahabwe kiriya gihano cyakomojweho na Meya, bizasaba guhindura ibikubiye muri ziriya ngingo zombi za ririya tegeko,ibintu bitarakorwa kugeza iki gihe n’inzego zibishinzwe.
Ibivugwa byo kuba hari amabwiriza yatanzwe mu rwego rwo kurwanya ubusinzi mu mashuri ( tolerance zero), amabwiriza yemeza ibya kiriya gihano, nabyo ntabwo byaba aribyo kuko mu bijyanye n’amategeko ntabwo ibwiriza rishobora kuza hejuru y’itegeko.
Tubabwire ko benshi mu baganiriye na Virunga Today bamaze kumva iriya mbwirwaruhame ya Meya Nsengimana, bemeje ko ibikubiye muri bene ziriya mbwirwaruhame aribyo abayobozi b’ibigo baheraho bahohotera abakozi kabone niyo nta gikorwa cy’ubusinzi nyakuri kiba cyabayeho.
Tubabwire ko ikinyamakuru Virunga Today kitahwemye kwamaganira kure ubusinzi bwakomeje kugararaga kuri bamwe ku barezi bakorera hirya no hino mu gihugu.
Koko rero Ubusinzi si bwiza ku barimu kuko butuma batakaza ubushobozi bwo kwigisha neza, bikadindiza ireme ry’uburezi, bigahungabanya abana, bikangiza ikinyabupfura cy’akazi n’imyitwarire myiza, kandi bikongera ibyago byo kwibasirwa nindwara ku barimu.



Umwarimu uzafatwa yasinze mubimenye ko azahita yirukanwa burundu – Mayor NSENGIMANA CLAUDIEN
