Nyabihu: BTN yatangaje inkuru y’umwana w’umukobwa umaze imyaka 4 yibanira n’undi mwana yabyaye ku kigo cy’amashuri, hibazwa niba akarere ka Nyabihu kagira visi meya ushinzwe imibereho myiza
Ni inkuru y’umunyamakuru Ndacyayisenga Clement w’iki kinyamakuru BTN yanditse kuwa 26/02/2026 mu mutwe ugira uti:’ Ubuzima bugoye bw’umukobwa wabyaye akirukwanwa n’ababyeyi akaba acumbitse ku ishuri n’umwana we’‘.
Abakomeje gusoma iyi nkuru y’iki gitangazamakuru bakaba baratangariye ibyabaye, bijyanye n’ubutwari bw’uyu mwana w’umukobwa, ubugiraneza bwagaragaje n’ik kigo cya Gs ya Mukamira ariko cyane ku kuba inzego z’ibanze zo mu karere ka Nyabihu zarabuze ubumuntu, ntizigire icyo zikora kuri iki kibazo kandi zari zifite uburyo bunyuranye bwo kwita kuri uyu mubyeyi cyangwa se zikaba zamutabariza akabona ubufasha ngo ashobore kwita kuri uyu mwana no gukomeza amashuri ye.
GS Mukamira ikigo cy’amashuri n’icumbi ku mubyeyi-umunyeshuri
Nk’uko inkuru ya Ndacyayisenga itangira ibivuga ngo uyu mukobwa yitwa Uwimpaye Nadia, kuri ubu afite imyaka 21 y’amavuko, yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri Gs Mukamira mu karere ka Nyabihu.
Inkuru ikomeza ivuga ko ababyeyi ba Uwimpaye bamwirukanye umwana we afite ukwezi n’igice ahitamo kujya kwaka icumbi kuri iki kigo yigaho none imyaka ibaye ine yibanira nawe muri iri cumbi yahawe n’ubuyobozi bw’iki kigo.
Uyu mwangavu yabwiye uyu munyamakuru ko umubyeyi we yamutotezaga cyane avuga ko yabyaye ikinyendaro afite imyaka 17 bityo biba impamvu yo kumuhunga kuko yakomeretswaga cyane n’ayo magambo aserereza yabwirwaga.
Ku bijyanye n’imibereho ye muri iri cumbi risanzwe ari ikigo cy’ishuri, Uwimpaye yabwiye umunyamakuru ko ibyo akenera by’ibanze mu buzima bwe bwa buri munsi abihabwa n’ishuri.
Yagize ati: ”Niba batetse ibi n’ibi badusigira duke wenda tuzarya ejo mu gihe ari weekend cyangwa bakadusigira ibibisi tuzateka muri weekend.”
Naho ku bijyanye n’uburere bw’umwana we, Uwimpaye yabwiye umunyamakuru ko iyo ari kwiga na we aba yagiye kwiga mu ishuri ry’inshuke (Gardienne) yataha agasigarana n’abandi bana bo hafi y’ishuri.
Ku kibazo cyo kumenya akazoza ke muri ubu buzima n’icyaba kimuhangayikishije kuri ubu, Uwimpaye yabwiye umunyamakuru ko nawe mu bintu bihangayikishije harimo no kuba ari kwitegura gukora ikizamini cya leta mu gihe atazi aho azerekeza ubwo azaba arangije kwiga.
Uwimpaye umukobwa w’intwari. urugero mu bangavu batwaye inda zidateganijwe
Nk’uko nabivuze hejuru, abantu benshi bakomeje gutangarira ubutwari bw’uyu mwangavu, bakaba ndetse babona yakagombye kubera urugero rwiza abandi bangavu bakomeje gushukwa bagatwara inda zidateteganijwe bikarangira bisanze mu buzima bugoye.
Koko rero abavuga ibi babihera ko uyu mukobwa muri ibi byabaye yaranzwe :
– Kudacika intege mu buzima: Nyuma yo guterwa inda akiri muto no kwirukanwa mu rugo, yahisemo gukomeza kwiga aho kureka amashuri. Ibi bigaragaza imbaraga zo guharanira ejo hazaza. Aho kwihisha cyangwa kureka kwiga Uwimpaye yahisemo kwerekana ko kuba umubyeyi bidakuraho uburenganzira bwo kwiga no kugera ku nzozi.
– Kurera umwana mu bihe bikomeye: imyaka ine yose yibana n’umwana we mu nyubako z’ishuri, atagira ubufasha buhoraho bw’umuryango, ni ikimenyetso cy’ubushake n’ubutwari bwo guhangana n’ubuzima.
– Kuba akomeje kwiga: nubwo afite inshingano ziremereye zo kurera, akomeje kwiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bigaragaza ko afite intego yo kuzahindura ubuzima bwe n’ubw’umwana we.
– Kuba yarahisemo guhangana n’isoni n’ivangura: mu muryango nyarwanda, guterwa inda ukiri muto bikunze gufatwa nk’ikibazo gikomeye. Kuba yarabinyuzeho, akabaho mu ruhame mu bandi banyeshuri bashoboraga kumuseka, bigaragaza ko afite ubutwari bwo guhangana n’imyumvire y’abantu.
Inkuru ye ni isomo rikomeye ku rubyiruko: ko n’ubwo ubuzima bushobora kukuzanira ibibazo bikomeye, ugahura n’ubuzima bwuzuye ibigeragezo,ushobora kwiremamo akanyabugabo ,ukagira umutima ukomeye, ukaba intwari ugakomera ku intego zawe ntucike intege bityo ukaba wagera kure.
Gs Mukamira ikigo cy’ishuri n’umuryango utabara imbabare
Muri iki kibazo cya Uwimpaye higaragaje kandi ubugiraneza budasanzwe bw’ubuyobozi bw’ikigo cya Gs Mukamira .
Impamvu ni uko:
– Gucumbikira umubyeyi n’umwana we: n’ubwo amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) atemera ko abanyeshuri bacumbikirwa mu bigo bitari iby’amacumbi, iki kigo cyariyemeje cyikorera umutwaro, gifata risque yo gucumbikira uyu munyeshuri n’umwana kugira ngo atacika intege mu masomo kinamurindira umutekano.
– Gutanga ifunguro: ubuyobozi bw’ishuri bwemeye gusangira amafunguro agenewe abanyeshuri, bukayatungisha uyu mubyeyi n’umwana we. Ibi nabyo ni ibintu bishobora kuba bibujijwe mu mabwiriza ya mineduc , ariko byerekana umutima w’ubugiraneza wo kwitanga kubera u nyungu z’umuntu umwe.
Muri make ibyakozwe na GS Mukamira bigaragaza ko ubugiraneza bushobora kurenga amategeko akomeye, igihe b
hagamijww kurengera ubuzima n’ejo hazaza h’umuntu. Ni urugero rwerekana ko uburezi atari ugutanga amasomo gusa, ahubwo ari no kwita ku mibereho y’abanyeshuri mu buryo bwagutse.
Icyuho gikomeye mu nzego zishinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu
Mugihe Uwimpaye ashimirwa ubutwari yagaragaje muri ibi bibazo yahuye nabyo no mu gihe Gs Mukamira ashimirwa ubugiraneza yagaragarije uyu mwangavu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu cyane cyane abari mu ishami rishinzwe kwita ku iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, buragawa bikomeye n’abatari bake bumvise iyi nkuru ku buryo hari n’abakomeje kwibaza niba aka karere kaba gafite visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Kokorero uyu visi meya akaba ari we wari mu mwanya mwiza wo kwita kuri iki kibazo cy’uyu mwangavu nk’uko byemezwa n’abakurikiye iyi nkuru hagendewe ku nshingano yahawe mu buyobozi bw’akarere
Koko rero mu karere ka Nyabihu hari inzego zinyuranye zita ku iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, izi nzego zikaba zirebererwa by’umwihariko na Visi meya ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza mu karere.
Izi nzego ziboneka no ku rwego rw’umurenge zikaba zifite inshingano zo gufasha abatishoboye (harimo n’uyu munyeshuri kubera ibi bibazo yahuye nabyo) mu buryo butandukanye harimo:
-
- -Kubabonera amacumbi no kubagenera inkunga y’ingoboka
-
- -Gufashwa mu bijyanye n’uburezi n’ubuvuzi;
-
- -Kubashyira muri gahunda zinyuranye harimo VUP n’izindi zifasha mu kurwanya imirire mibi no kongera ubushobozi abagenerwabikorwa;
Ibi bivuze ko izi nzego zagombaga gukoresha ingengo y’imari igenewe abatishoboye ku karere zikagenera ubufasha uyu mubyeyi.
Uretse kandi kwifashisha ingengo y’imari yagenewe akarere bwita kuri uyu mubyeyi-umunyeshuri, akarere kashoboraga no kwifashisha abafatanyabikorwa b’akarere basanzwe bita ku batishoboye by’umwihariko abita ku bangavu batewe inda zidateganijwe nka Global fund cyangwa ikigo cy’igihugu cyita ku bana NCDA
Sibyo gusa kandi ubuyobozi bw’akarere bwashoboraga gukora ngo hakemuke ikibazo cy’uyu mubyeyi kuko byarashobokaga ko umubyeyi w’uyu mwana watewe inda akurikiranwa akabazwa impamvu akorera ihohotera uyu mwana we kugeza amuhunze mu rugo akajya gusembera ku kigo cy’amashuri.
Haribazwa kandi niba ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu hari icyo bwakoze ngo hamenyekane uwateye inda uyu mwangavu, bityo abe yaryozwa iki cyaha yakoze, icyaha gihanwa ku buryo bukomeye mu gihe awagikoreww aba akibarirwa mu bana nk’uko byagenze kuri Uwimpaye.
Tubabwire ko mu kiganiro gito umunyamakuru wa Virunga Today yagiranye n’umunyamakuru wateguye iyi nkuru, yamubwiye ko atashoboye kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu iby’iki kibazo, ko icyo yashoboye gukora ari ugutabariza uyu mwana w’umukobwa mu nzego zinyuranye harimo na NCDA ikigo cy’igihugu cyita ku bana.
Tubabwire kandi ko uyu munyamakuru yatanze nimero ya 0788 733 867, ushaka gutanga ubufasha kuri uyu mwana-mubyeyi yahamagaraho ngo ahabwe ibisobanuro bihagije.




Inkuru bifitanye isano
https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2026/02/5063_6e5154e697d6fb08ee23434be62e9478-1.jpg
