Politike

Paruwase Katedrale Ruhengeri: Abakristu bongeye kunyurwa n’inyigisho za Diyakoni Iradukunda

Virunga Today ikomeje gukurikiranira hafi umudiyakoni uri muri babiri bazahabwa isakramentu ry’ubusaserdoti kuri uyu wa 12/07/2025 kuri Paroisse Katedrale ya Ruhengeri, Diyakoni Iradukunda Olivier, ukomoka muri Centrale ya Gacaca, umurenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze.

Koko rero muri iki cyumweru umunyamakuru wa Virunga Today yagize amahirwe yo kongera gukurikira inyigisho ze mu Misa yagiye ahabwamo akanya ko gusoma Ivanjli no kuyisobanura, Homelie, inyigisho zanyuze abakristu bari bitabiriye izi Misa zihimbazwa buri gitondo kuri Paroisse Katedrale ya Ruhengeri.

Uyu wabaye umwanya kuri uyu munnyamakuru wo kongera kwibonera ubuhanga asa n’uwihariye mu gucengera ivanjili no mu gushobora gusobanurira abakristu ibikubiye mu bitabo bitagatifu ndetse no kongera kumubonamo nanone umusimbura wa Padiri Nshinyimana Evariste, nanubu abakristu basengera kuri Paruwase Katedrale bakiririra ku kuba yarahinduriwe ubutumwa mu gihe bari bakimukeneye cyane, igihe nyine uyu yaba ahawe ubutumwa kuri Paroisse Katedrale ya Ruhengeri.

Isezerano rya Kera, Irishya n’inyigisho zatanzwe n’abahanga ba Kiliziya

Ivanjili yanditswe na Mutagatifu Matayo aho Yezu yemeza ko igiti ukibwirwa n’imbuto zacyo ndetse n’isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro aho bavuga ku Isezerano Imana yagiranye na Abraham, niyo yari amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 12 gisanzwe, Diyakoni akaba yarahuje aya masomo yombi yifashisha n’inyigisho ya Mutagatifu Yohani Mariya Viyane (umupadiri w’umufaransa wabayeho hagati ya 1786 na 1859, uzwi cyane nk’urugero rwiza rw’ubusaseridoti n’umurinzi w’abapadiri bose) maze atanga inyigisho yanyuze abakristu.

Diyakoni yatangiye yibutsa abakristu ko abakurambere bacu, Abraham, isaac , Yakobo, n’abamukomotseho muribo Imana yagiranye iserano n’abantu, ibi bikaba byarabayeho nyuma yaho muntu acumuye na nyuma y’ibizazane byakurikiye icyaha cy’Adamu, hanyuma Imana igahitamo kuza rwagati mu muryango wayo.

Yakomeje avuga ko Abraham ubwe yari umuntu usanzwe ariko waranzwe n’ubutungane n’umutima wo kwenera udasanzwe. Diyakoni yagize ati:” mu isomo ry’uyu munsi twumvise uko Imana yizeza Abraham ikimenyetso kidasanzwe kizamukorera igitangaza gikomeye, ikamuha urubyaro igihe yarageze mu zabukuru,imana ikaba yifuza kumwereka ko izamukorera ibintu bidasanzwe, ikuzuza n’isezerano ryo kumuha urubyaro.

Abihuza n’Ivanjili y’umunsi, Fratri yavuze ko Mutagatifu Yohani Mariya Viyani atubwira ko Abraham yahuje imiterere y’imbere mu mutima muri we,ndetse n’imiterere y’inyuma, akaba ari nabyo Yezu ashishikariza buri wese mu Ivanjili y’uwo munsi, guhuza imyemerere yacu ku mutima, ndetse nuko tugaragara inyuma.

Diyakoni yagize ati:“Ibyo twumvise mu masomo ya none bihura neza no kuba abakristu, tukaba abakristu ku rurimi ku mutima, mu myizerere, mu myemerere, mu myumvire y’ibintu, mu bitekerezo dufite ku Mana mu buzima bwa gikristu, ariko tukabihuza n’ubuzima bwacu busanzwe, aha akaba ari hahandi Yezu avuga ati igiti kigaragazwa n’imbuto zacyo.Niba rero turi abakristu, tukaba twarinjiye muri wa muryango w’abana b’Imana bahawe rya sezerano ry’abahabwa umugisha binyuze kuri Abraham natwe dusabwa n’Imana kugira ngo duhuze imyemerere yacu n’imibereho yacu ya buri munsi kugira ngo twigane ibyo byiza by’igiti cyera imbuto nziza.

Diyakoni Yongeyeho ko muri iki gihe hari amadini menshi, imyemerere myinshi ariko ko icy’ingenzi ari ugushingira iyo myemerere muri Yezu Kristu.

Diyakoni yagize ati: “Muri iki gihe hari imyenerere myinshi, hari inyigisho nyinshi,hari abigisha benshi, hari amadini menshi avuga ubutumwa. Nka kwakundi mu byavuzwe n’intumwa, bavugaga bashaka gushyira ku murongo inyigisho z’intumwa,bakavuga bati niba izi nyigisho zikomoka kuri Kristu, ziva ku Mana,zitava ku bantu ntacyazisubiza inyuma. Ariko niba ari inyigisho abantu bihangira ubwabo, zidaturutse ku Mana ko ibyabo ntibizamara kabiri , Yezu rero nawe yifuza ko ukwemera kwacu kutaba kwa kundi gushingiye ku mitekerereze n’imyumvire yacu, ahubwo ko bikwiye gushyingira kuri we ubwe, mu buzima bwacu, mu mibereho yacu tukagaragaza ko turi bya biti byiza byera imbuto nziza

Diyakoni yongeyeho ko Mutagatifu Yohani Mariya Viyane yemeza ko kugira ngo tube nk’ibyo biti byiza tugomba kurangwa n’ibintu butatu aribyo:
1. Kugira Iyobokamana rivuye ku mutima, tugasenga imana tukayemera bituvuye ku mutima;
2. Gukora mu bwiyoroshye;
3. Kubikora mu buryo buhoraho Tukabikora ku , kuza mu Misa buri munsi, kuvuga ishapure.. bikaba ubuzima buhoraho.

Diyakoni yakomeje avuga ko igihe Yezu avuga ko nta giti kibi cyera imbuto nziza, ntabwo yashatse kuvuga ko muntu ari ikiremwa kidahinduka, ko umunyabyaha atava mu byaha ngo aze mu nzira nziza ko ahubwo Yezu ashaka ko dutera intambwe yo kuva muri byaha.

Yagize ati: Yezu arashaka ahubwo gukangura ukwemera kwacu, ubuzima bwacu, imyumvire yacu kugira ngo tuve mu cyaha, tugire aho tuva tujye ahandi, nkuko Imana yabwiye Abraham iti va hano uje aho nzakwereka kuko nifuza ko abazagukomokaho bazaguhererwamo umugisha”

Padiri arangiza yasabye abakristu gusaba Imana kubafasha iyobokamana ryabo rikarangwa n’ubwiyoroshye n’imigenzo ya gokristu, imigenzo y’iyobokanana, ihoraho, ituma babasha kwera imbuto nziza mu mibereho yacu ya buri munsi nubwo ari abanyantege nke n’abanyabyaha.

Tubabwire ko nk’uko yabigenje igihe yarimo yimenyereza mu mezi abiri ashize, ibisobanuro bya Diyakoni nta muteguro wanditse byasabye, ahubwo yagaragaye avuga adategwa kandi yiyizeye, muri ibyo bisobanuro kandi akifashisha imirongo yo muri Bibiliya ubona ko azi neza ibiyikubiyemo kandi ikaba ijyanye neza n’amasomo yandi yakoreshejwe uwo munsi, ibyo byose kandi akabikora mu gihe gito gishoboka kitageze ku minota 5, akaba ari igihe gito gishoboka mu Misa yo mu mibyizi.

Diyakozi Iradukunda azahabwa ubupadiri kuri uyu wa 12/07/2025 ari kumwe na mugenzi we ukomoka muri Centrale ya Muko, bikaba byitezwe ko muri nomination izakorwa mu mpera z’uku kwezi kwa gatandatu 2025, we na mugenzi we bazahabwa inshingano, bakazoherezwa mu butumwa muri zimwe mu maparuwase ya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *