Rulindo-Rusiga: Barokotse impanuka ya Coaster yahagamwe mu manga bashima ikiganza cy’Imana, hongera gutangwa umukoro wo gukumira impanuka mu misozi ihanamye ku muhanda Kigali-Musanze
Iyi ni inkuru ya Karibu media yasihotse none kuwa 19/06/2026 ivuga ku byo umunyamakuru yagereranije n’igitangaza ubwo kuri uyu wa gatatu taliki ya 17/96/2026, ahitwa Rusiga ku muhabnda Musanze-Kigali imodoka itwara abantu ya company Virunga Express yataga umuhanda igahagamwa mu manga mu buryo butangaje, abagenzi bakaza gusohokamo ari bazima.
Nk’uko byemezwa n’uyu munyamakuru, ngo iyi mpanuka yabereye hafi naho indi modoka ya Company International iheruka gukorera impanuka, igahitana abarenga 20, akongeraho ko iyo imodoka utaza guhagama, nta muntu n’umwe wari burokoke, kuko iyi manga ni ndende cyane kurusha iy’ahaguye International.
Barokotse ku bw’ikiganza cy’Imana
Agaruka ku byabaye, uyu munyamakuru wari unibereye muri iyi modoka ubwo ibi byabaga ahagana mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro, yagarutse ku kuba ibyabaye ari igitangaza, kandi byabaye kubera ikiganza cy’Imana.
Yagize ati:” Imodoka igeze muri ibyo bice biri mu mpinga y’imisozo, ahitwa za Rusiga hitegeye Nyabarongo, yataye umuhanda ku buryo butunguranye maze iragenda icurika amazuru ku manga. Abari mu modoka, mu gihunga cyinshi, twese twabyigannye dusohoka tutazi ibibaye.”
Uyu munyamakuru-mugenzi yongeyeho ko ubwo bose bari bamaze kuva mu modoka aribwo babonye ko barokotse impanuka yari bubahitane bose uko bakabaye.
Yagize ati:” Twese tugeze hanze, ni bwo twabonye igitangaza, tumaze kubona aho imodoka itendetse. Abenshi basakuje, bararira, bibaza ukuntu imodoka yitendetse ku manga nk’iyo ntikomeze kuyirohamo, dore ko nta giti cyari cyayitangiriye.
Inkuru irangiza ivuga ukuntu byose byarangiye neza ku buryo n’umushoferi wari wasigaye mu modoka kuko yakomeje kurwana na feri z’imidoka ngo itamanantuka, yaje gutabarwa na police, nawe aza kurokoka iyi mpanuka.

Abari muri Coaster bavuga ko barokotse iyi mpanuka ku bw’ikiganza cy’Imana
Ikiruhuko gihagije ku bashoferi, kurinda inkengero z’umuhanda mu bice byawo biherereye ahahanamye nk’uburyo bwo gukumira bene izi mpanuka.
Ibi ni ibyatangarijwe umunyamakuru wa Virunga Today n’abari bamaze kubarirwa iby’iki gitangaza cya Rusiga.
Umwe muri bo yagarutse ku mpamvu z’umunaniro wa shoferi umunyamakuru yemeje ko ariryo ntandaro ry’ita ry’umuhanda rya Coaster.
Yagize ati:” Ariko aho bariya ba Boss bababwiriye ntibumva, ntabwo wumva ko umushoferi yari ananiwe, akisinzirira akaba ariyo mpamvu yataye controle y’imodoka, bagiye babaha umwanya wo kuruhuka ntibakore nk’ipunda, uyu mushoferi we ubanza yibagiwe gufata kuri ka energy, buriya ngo niko kabarwanaho naho ubundi bose bajya bazimanura Buranga.

Umunyamakuru-Mugenzi yemeje ko bishoboka ko shoferi wa Coaster yatwawe n’agatotsi, imodoka ikabura contole ikerekeza mu manga, hatekerezwa ku munaniro w’abashoferi ba Virunga Express Lt badahabwa igihe gihagije cyo kuruhuka.
Undi we yongeyeho ko aho bigeze Leta yakagombye gushaka bije ihagije, uriya muhanda wose wa Kigali-Rubavu, ugashyirwaho aho hose hari imanga, inkuta zikumira imodoka igihe habayeho ko zita umuhanda.
Yagize ati:” Twagize amahirwe Leta yacu ishyira mu byihutirwa kurinda ziriya nkengero z’uyu muhanda zireba mu manga, buriya nka Buranga ndetse na Shyorongi ikibazo cyagabanije ubukana kuva aho bashyiriyeho ziriya nkuta, byaba byiza Leta ikomeje kwishakamo amikoro ahari imanga hose hagashyirwaziriya nkuta mu maguru mashya , aho gutegereza kuzishyiraho ari uko habaye impanuka nk’uko byagenze hariya haguye International, ubuzima bw’abantu burya nicyo cy’ingenzi”.
Uyu yarangije agaragaza impungenge afite ku biti byatewe ku mihanda, bikaba bizwi ko biri mubikumira izi mpanuka, ariko kuri ubu ibisarurwa bikaba bidasimbuzwa ndetse naho bitari ngo bibe byahaterwa, bikaba byumvikana ko mu myaka iri mbere, myinshi mu mihanda yacu izaba yambaye ubusa, nta giti na kimwe kirangwaho.

Leta ikwiye gukora ibishoboka ikarinda inkengero z’umuhanda Musanze-Rubavu zireba mu manga

Imodoka ya Virunga Express yahagamwe hafi n’ahabereye impanuka ikomeye ya Internatioanal umwaka ushize
