Politike

RULINDO: Umukino wa Rugby ni Umukino w’urukundo – KAGAME Joseph.

Abaturage n’abandi bitabiriye igitaramo cy’Umunsi w’abakundana (St Valentin) cyabaye ku wa 14 Gashyantare 2026, barishimira uburyo bataramiwe kuri Nyirangarama.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye ndetse binabimburirwa n’umukino wa Rugby washimishije benshi nk’umukino bari babonye ubwa mbere mu karere kabo ka Rukindo.

Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, Dr. SINA Gérard yavuze ko umunsi w’abakundana ari umunsi wo kuzirikana ko u Rwanda rufite amahoro n’urukundo.

Yagize ati” Mwakoze guhurira hano ngo mugaragaze amahoro n’urukundo kuko ibi ng’ibi ntushobora kubikora nta mahoro ndetse nta rukundo ufite. Umunsi nk’uyu ng’uyu ni ugusakaza amahoro n’urukundo, byose tubikesha Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda. Iwacu rero nta makimbirane ahubwo mi urukundo. Ibi byose biduha gukora akazi twiteza imbere, twubahiriza umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo.”

Dr. SINA Gérard yakomeje asaba urubyiruko kubahiriza umuco n’amategeko.

Yagize ati” Ndasaba mwese by’umwihariko urubyiruko kubahiriza umuco n’ amategeko y’igihugu n’ay’ibindi bihugu, ubundi tugatunga tugatunganirwa naho ibindi ni ukuzuzanya.”

Perezida wa Fédération wa Ruguby mu Rwanda KAMANO Tharcisse yavuze ibyiza by’umukino wa Rugby anawushishikariza urubyiruko ndetse arwizeza n’inkunga muri wo.

Yagize ati” Umukino wa Rugby ni Umukino urangwa n’abafite imbaraga. Mboneyeho kubifuriza umunsi w’abakundana; ni nayo mpamvu twazanye uyu mukino kuko urangwa n’urukundo kandi namwe mwaradukunze kandi tuzabazirikana.”

KAMANO yakomeje agaragariza urubyiruko inshingano ziranga umukinnyi wa Ruguby.

Yagize ati” Umukinnyi wa Rugby arangwa n’indangagaciro eshatu arizo Ikinyabupfura(Discipline),Ubunyangamugayo (Honest) no gukunda igihugu kuko ugikunze ntacyo abura.”

Uwateguye iki gitaramo cy’abakundana kuri Nyirangarama Régis Hafashimana yavuze amavu n’amavuko y’Itorero ” Urwibutso rw’abatoya” ryasusurukije abari aho.

Yagize ati” Iri torero ‘Urwibutso rw’abatoya’ ryatangiye mu mwaka wa 2002 none rigeze ahashimishije kuko ubu dukora amasaha 24/24 nk’uko tubishishikarizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Kubera urukundo rero, SINA Gérard akunda igihugu cye, niyo mpamvu adahwema guhamagara abana b’imiryango ikennye akabishyurira amashuri cyangwa akaboroza amatungo atandukanye mu rwego rwo kubateza imbere.”

Umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yari umunyamabanga mukuru wa Komite National ya Olympique Kagame Joseph yashimiye abateguye iki gitaramo akagihuza n’umukino wa Final mu Rwanda ukabera kuri Nyirangarama.

Yagize ati” Uyu munsi w’abakundana hari Umukino udasanzwe wa Rugby mu rwego rw’igihugu mu Rwanda. Twashimishijwe nuko Dr.SINA Gérard yakiriye Fédération ya Ruguby no guha umwanya abakinnyi bagashimisha abantu.”

Yakomeje ashimira abasore bo kuri Nyirangarama uburyo bakunda Siporo.

Yagize ati” Biradushimisha cyane uburyo abasore bo muri aka gace mwitabira Siporo ; kandi turabizeza ko tuzakomeza kubashyigikira mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe mu gakomeza kwiteza imbere. Nkunda kubibona ko iyo twagiye mu marushanwa mbona abana b’aha kwa SINA Gérard ari abahanga kandi uko nabibonye mu mahanga n’umudari wa Olympique bazawubona.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Urubyiruko rwo kuri Nyirangarama rwahigiraga gutangiza ikipe ya Rugby kuko basanganywe iy’umupira w’amaguru witwa SINA Gérard FC iri mu cyiciro cya kabiri.

 

Yanditswe na MUDATINYA Fraterne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *