Stade nshya ya Musanze: Batewe urujijo n’inkuru y’ikinyamakuru Igihe, yemeza ko hatararambagizwa ahazubakwa Stade nshya kandi nyamara hararangiye ibikorwa byo kubarira abaturage bazimurwa
Inkuru y’umunyamakuru Iradukunda Olivier w’ikinyamakuru Igihe, yo kuwa 16/07/2026, ifite umutwe ugira uti: ” Mu myaka itatu Musanze izaba yabonye stade nshya’‘, niyo yateye urujijo mubatuye umujyi wa Musanze ndetse no mu basanzwe bakurikiranira hafi ibibera mumujyi wa Musanze.
Koko rero ku musozo w’iyi nkuru, uyu munyamakuru yemeza adaciye iruhande ko biteganijwe ko stade nshya ya Musanze ishobora kuzubakwa muri umwe mu mirenge ya Nkotsi, Cyuve na Gacaca, kandi bizwi ko harangiye ibyo kuramabagiza agace izubakwamo mu murenge wa Musanze, akagari ka Rwambogo, ndetse hakaba hararangiye ibyo kubarurira imitungo y’abaturage bazimurwa ahazubakwa iyi stade.
Kuki iby’ahazubakwa iyi Stade hakomeje kugirwa ibanga ?
Iki ni ikibazo gikomeje kwibazwa n’abantu benshi bahereye kuri iri kosa uyu munyamakuru yaguyemo igihe yarangije ikiganiro yagiranye na Meya w’Akarere ka Musanze ndetse n’icyo yagiranye na Guverneri w’Intara y’amajyaguru ku bijyanye n’iyubakwa ry’iyi stade, ntababaze aho iyi stade izubakwa nyakuri, ikibazo cyari icy’ingenzi mu gihe uyu munyamakuru yemezaga ko iyi stade igomba kuba yarangiye kubakwa mu myaka 3.
Aho kubaza iki kibazo, uyu munyamakuru ahubwo yahisemo gutanga amakuru yataye igihe, yariho mu myaka 2 ishizwe, yemezaga ko iyi stade yashoboraga kuzubakwa muri umwe mu mirenge ya Nkotsi, Gacaca na Cyuve.
Byongeye kandi, ababajijwe bombi nabo, ubona ko ibyo guhisha ahazubakwa iyi stade babigambiriye. Koko rero nka Meya Nsengimana atanga ibisobanuro ku iyubakwa rya Stade nshya yavuze ko kubaka iyi stade bizakorwa mu byiciro bibiri, harimo kubanza kuvugurura igihari no kubaka igishya mu gihe kirambye. Gusa mu bisobanuro bye, yakomoje gusa ku kubanza kuvugurura stade, anaho ibyo kubaka stade nshya araruca ararumira.
Ibi ninako byagenze mu byatangajwe na Guverneri Mugabo wa Mugabowagahunde Maurice, kuko yashimangiye amakuru yatanzwe na Meya Nsengimana , avuga ko stade nshya y’i Musanze izubakwa mu gihe cya vuba, ariko nawe ntiyigera akomoza ku mirimo yatangiye yo kwimura abaturage ahazubakwa Stade.
Guverneri yagize ati;” Dushaka kubaka ibikorwaremezo by’imikino bijyanye n’icyerekezo umujyi urimo. Twatangiye gahunda yo kwimura Stade Ubworoherane twakiniragaho, ku buryo mu myaka ibiri cyangwa itatu bizaba byakemutse.”
Tubabwire ko no mu kiganiro Umuyobozi W’akarere ka Musanze aherutse kugirana na Televiziyo y’ U Rwanda, ku kibazo cy’iyi stade, Meya Nsengimana yirinze gutangaza ahazubakwa iyi stade, hakaba hakomeje kwibazwa impamvu amakuru y’ahazubakwa iyi stade akomeje kugirwa ibanga.
Tubabwire ko aya makuru y’ikinyamakuru” Igihe” yaho stade shya ya Musanze ishobora kuzubakwa atatinze gukwira mu baturiye umujyi wa Musanze, abarimo ababariwe imitungo ahazubakwa iyi stade, bakaba barasamiye hejuru iyi nkuru, bemeza ko yaba ari nziza kuri ibo kuko amafranga babariwe ntaho ahuriye n’agaciro nyakuri k’ubutaka bwabo muri iki gihe mu karere ka Musanze.
inkuru yo ku Igihe
https://mobile.igihe.com/imikino/article/mu-myaka-itatu-musanze-izaba-yabonye-stade-nshya
