Uburezi: Imyitwarire y’akanama ka discipline ko kigo cya Gs Murambo mu kibazo cya mwarimu Clement, yerekanye ko abarimu bashobora koshywa gukora n’ibyo utatekereza harimo no gukopeza abana
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu rwego rw’uburezi mu Rwanda, bemeza ko ibyakozwe n’abagize akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi bo ku kigo cy’amashuri cya GS Murambo ( Gakenke), ubwo bashyiraga mu bikorwa buhumyi ibyifuzo by’akarere byagombaga gufasha abarimo uwahoze ari Meya w’akarere kwikiza mugenzi wabo: Uwizagira Marcel Clement, ari ikimenyetso simusiga ko abarimu bashobora gukora n’ibindi bikorwa bigayitse bibujijwe n’amategeko bamaze kubikangurirwa n’ubuyobozi.
Aha niho bahera bemeza ko n’ibikorwa byavuzwe uyu mwaka byo gukopeza abana, bikaza kuvugwamo abarimu benshi, intandaro yabyo nayo ishobora kuba yaratewe n’abarimu baba barashatse guhyira mu bikorwa buhumyi amabwiriza y’abayobozi mu turere bari bafite inyungu zihariye muri iki gikorwa!
Bohejwe n’Ubuyobozi, bacisha umutwe mugenzi wabo bamaze kwivanga mu nshingano zitari izabo, bakora n’ikosa ryo gutumiza umwarimu uri mu gihano ngo yisobanure
