Musanze: Bimuwe ku bigo bayobora impundu ziravuga, Virunga Today isezeranya abarezi kuzabagwa inyuma
Bisa naho inkuru y’abayobozi b’ibigo by’amashuri bihinduriwe ibigo bayobora ubuyobozi bw’akarere bwahisemo kuyigira ibanga dore ku mpamvu zitumvikana, icyo muri Virunga Today twamenye nuko iri hindurwa rugikubita ryakozwe ku bayobozi 14.
Iri hindurirwa ry’ibigo ku bayobozi b’ibigo ndetse n’ababungirije ryaje risanga iryakorewe abacungamutungo mu gihembwe gishize, bivuze ko henshi mu karere, udutsiko cyangwa utuzu twari twarubatswe n’abayobozi b’ibigo n’abacungamari mu mugambi wo kunyereza….twarangiye gusenyuka, bikaba yenda bizasaba igihe kindi kugira ngo hubakwe utundi dushya niba nabwo ingamba zafashwe na Leta kuri iki kibazo ntacyo zitanze.
