Politike

Musanze: Bimuwe ku bigo bayobora impundu ziravuga, Virunga Today isezeranya abarezi kuzabagwa inyuma

Bisa naho inkuru y’abayobozi b’ibigo by’amashuri bihinduriwe ibigo bayobora ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwahisemo kuyigira ibang ku mpamvu zitumvikana, icyo muri Virunga Today twamenye akaba ari uko iri hindurwa rugikubita ryakozwe ku bayobozi 14.

Iri hindurirwa rero ry’ibigo ku bayobozi b’ibigo ndetse n’ababungirije ryaje risanga iry’abayobozi basezerewe nyuma yo gutsindwa isuzumwa ndetse n’ihinduranya rindi ryakorewe abacungamutungo mu gihembwe gishize
Ibi bivuze ko henshi mu karere, udutsiko cyangwa utuzu twari twarubatswe n’abayobozi b’ibigo n’abacungamari mu mugambi wo kunyereza kurigisa imitungo y’ibigo bayobora twarangiye gusenyuka, bikaba yenda bizasaba igihe kindi gishobora kuba kirekire kugira ngo hubakwe utundi dushya niba nabwo ingamba zafashwe na Leta kuri iki kibazo ntacyo zitanze.

Tugarutse kuri iri hinduranya ry’imyanya ku bayobozi b’ibigo by’amashuri, amakuru yageze kuri Virunga Today aremeza ko hirya no hino mu karere ka Musanze, abarimu bishimiye iko gikorwa ndetse benshi muri bo bariruhukije bamaze kumva iyi nkuru, bivuze ko bari bararembejwe n’imiyoborere mibi y’aba bimuwe cyangwa se bahinduriwe inshingano.

Hari icyizere rero ko aba bimuwe bashobora guhinduka cyane ko REB, ikigo cy’igihugu cyita ku burezi bw’ibanze cyamaze kugaragaza ko kitazongera kwihanganira imiyoborere nk’iyi idindiza ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Muri iyi nkuru muri Virunga Today turagaruka kuri bimwe mu byaranze iyi miyoborere mibi, atari ugushaka kugaruka ku kahise, ahubwo ari ugushaka ukuntu twakura amasomo ku byabaye no kuburira ababa bagifite umugambi wo kubisubiramo.

Amakuru y’imiyoborere mibi mu bubiko bwa Virunga Today

Amakuru y’ihohoterwa ry’abarimu ryagiye rikorwa n’abayobozi babo twagiye tuyagarukaho mu nkuru zahise, ariko hari amakuru y’inyongera yagiye aboneka nyuma yaho hatangiriye ibikorwa byo kuvugurura imiyoborere y’ibigo by’amashuri, dore rero zimwe muri izo nkuru zavuzwe mu karere ka Musanze.

Amakuru kuri ruswa ishingiye ku gitsina.

Aya ni amakuru yakomeje kugera kuri Virunga Today kuva yafungura imiryango, abayatanze bakaba baremeje ko aba bayobozi bagiye bitwaza imyanya barimo bakigarurira abakozi b’igitsinagore bashaka kubakoreraho ishimisha mubiri, abanze bagahabwa amanota mabi cyangwa se bakimwa amahirwe (avantages) asanzwe ahabwa abandi, nko kujya mu mahugurwa cyangwa guhagararira ibizamini.

Iby’iyi ruswa ishingiye ku gitsina umwarimukazi wigisha ku kigo kimwe muri Musanze yabibwiye Virunga Today muri aya magambo: “Uriya mudirecteur bose bamaze kumumenya, nta mwarimukazi ujya imuca iruhande atamubajije iyo ngingo, yemwe nanjye byigeze kumbaho, ariko ndamutsembera, icyakurikiyeho nuko kuva icyo gihe, abandi abohereza mu mahugurwa cyangwa se bagahabwa guhagararira ibizamini by’abanyeshuri, njye ntibengereho ngahita ntekereza iyo mpamvu, ubu narangije kwiyakira, nzarya duke, twiza, biriya n’agasuzuguro akorera abarimukazi”

Andi makuru nayo yahawe Virunga Today nuko hari umuyobozi wari warigize ruharwa, akabuza amahwemo abarimukazi kugeza naho bamwwe muribo bagejeje ikibazo ku karere, akarere kakamwihanangiriza bakabona kugira agahenge.

Ibi kandi byo gushaka ishimisha mubiri bijyana n’itonesha rishingiye ku gitsina nk’uko byumvikanye mu mvugo y’uriya mudame, aho bamwe bahabwa amahugurwa, imirimo runaka yishyurwa abandi bakayimwa kabone ndetse niyo aribo bari babikwiriye.

Ibi niko byagenze kuri uyu mwarimu wigisha mu kigo cyo mu karere wimwe amahugurwa yari amugeneww agahabwa mugenzi w’igitsinagore, yashaka kuzamura ikibazo agahanishwa guhagarikirwa imishara y’amezi 3.

Andi makuru yo anateye ubwoba naho ibi bikorwa bya ba directeurs byo kwigarurira abarimukazi basanzwe bubatse ingo byagiye bisenya burundu izi ngo zari zisanzwe zibana neza.

Mu makuru ari mu bubiko bwa Virunga Today harimo ingero 2 z’izi ngo zarangije gusenyuka hakaba hari n’amakuru yemeza ko iri senyuka ryagiye ribanzirizwa n’ivuka rya ba malayika ryakomotse muri uyu mubano wa rwihishwa hagati ya ba directeurs na ba mwarimukazi.

Ubujura

Ubu bujura nabwo ni nkaho bwabaye karande ahatari hake mu gihugu, kuko nk’uko twabivuze mu nkuru ziheruka, abayobozi muri REB ubwo basobanuraga iby’ihindurirwa ry’inshingano ku bayobozi b’ibigo by’amashuri yo mu burezi bw’ibanze, bemeje ko bamww muri aaba bayobozi bakomeje kurangwa no kunyereza ibiryo Leta yagenewe abanyeshuri ubundi bagacunga uko bishakiye amafranga ya captation bohererezwa ngo ikigo gishobore gutunganya imirimo rusange harimo nko guhemba abakozi bagengwa n’amasezerano.

Abo mu karere ka Musanze nabo birumvikana ntabwo batanzwe muri ibi bikorwa byo kwiha no gucunga nabi umutungo wa Leta.

Nk’ubwo muri bwa bubiko twavuze, harimo amakuru twakuye ahantu hanyuranye y’umuyobozi w’ikigo ukurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 15, uyu mubare ngo ukaba waragaragajwe na ba auditeurs. Aya ni amafranga menshi cyane, akayabo, hakaba hibazwa ukuntu aya mafranga yaba yarabuze ntibisakuze mu karere, impamvu muri Virunga Today dukomeje gushakisha ukuri kw’aya makuru.

Andi makuru yageze kuri Virunga Today, ni iy’ibikoresho byakenerwaga mu masomo y’ikoranabuhanga ku kigo kimwe cyo mu karere, ibikoresho byari byaratanzwe n’umuterankunga bikaza kuburirwa irengero, abakagombye gukurikirana iki kibazo nabo bakaba baratereye iyo.

Ubundi bujura Virunga Today itasibye gushyira mu majwi, ni ubw’amafranga yakwa abanyeshuri ngo bahabwe coaching ariko imicungire yayo igakemangwa ndetse n’izo coaching zikaba zikorwa mu kajagari buri wese agashyiraho igiciro cy’iyo coaching uko abyumva.

Amakuru yizewe kandi yemeza ko ubujura bubera mu bigo by’amashuri bucurwamo umugambi na directeurs n’abacungamutungi b’ikigo, iyo bibaye amahire uyu mucungamutungo ngo aba umugore maze bigahwaniramo, imigambi myinshi bakayicura basohokanye hirya no hino mu tubare dukomeye tw’umujyi wa Musanze.

Ba directeurs na ba directrices b’abanyagitugu

Nibyo, amakuru yagiye aturuka hirya no hino mu karere yagiye avuga no ku buyobozi bw’igitugu bwimutswe n’abayobozi b’ibigo.

Amwe muri ayo makuru ni ay”umwarimu wigisha mu kigo cya Gahunga/ Burera yahaye umunyamakuru wa Virunga Today,amubwira ko umuyobozi w’ikigo cyo mu karere ka Musanze umudame we yigishaho arangwa n’igitugu cyo mu rwego rwo hejuru, ku buryo abategeka kwishyura amafranga yo kubaka ibikorwaremezo, agakangisha uzahirahira akanga kuyatanga kuzamwirukana ku kigo cye:

Yagize ati: “Umudame wanjye yigisha mu karere ka Musanze, mu gihe gishize umuyobozi w’ikigo yabategetse kuzana amafranga ibihumbi mirongo itanu buri wese, kandi akangisha aba barimu kuzirukana ku kigo cye uwo wese uzanga kwishyura aya mafranga, aya mafranga ngo akaba yari agenewe kubaka inzu mberabyombi ku kigo”.

Umunyamakuru yashatse kumenya niba uyu mudame we yarishyuye aya mafranga n’impamvu ki batagejeje ikibazo cyabo ku nzego z’ibanze ngo babarenganure.

Uyu yashubije ko uyu muyobozi atinyitse, ko kimwe na bagenzi be, bahisemo kwishyura ku neza ariya mafranga birinda ko uyu munyagitugu yabahesha mutation zibajyana ikantarange kandi ko ubuyobozi bw’umurenge buhitamo kwicecekera banga kwiteranya n’uyu muyobozi ufite igitinyiro no mu karere.

Mu bigo bimwe kandi hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abayobozi bategeka abarimu kwitabira programme zo mu gicuku, zisubirishamo abana amasomo.Izi programme Virunga Today ikaba itarasibye kugaragaza ko zinyuranya n’uburenganzira bw’abana ndetse n’ubw’abarimu rimwe na rimwwe babyutswa igicuku nta gahimbazamusyi bagenerwa.

Virunga Today inyuma ya mwarimu

Kuva Virunga Today yafungura imiryango ntiyahwemye kugaragaza ibibazo byugarije mwarimu byiganjemo iby’akarengano bakorerwa n’abayobozi kandi nyamara hari amabwiriza n’amategeko byakagombye kwisungwa mu micungire y’abarimu, muri iyo hakaba harimo stati yihariye igenga abakozi bo mu burezi bw’ibanze ndetse na stati rusange igenga abakozi ba Leta.

Virunga Today irongera kwizeza abarimu kuzakomeza kubashyigikira mu nkundura barwana baharanira uburenganzira bwabo, ubu burenganzira akaba ari nabwo butuma barangiza inshingano zabo.

Virunga Today ifite amakuru yizewe ko hari abafite umugambi wo kuburizamo uyu mugambi wayo harimo n’abayobozi bahitamo gukora amaperereza ku hantu Virunga Today ikura amakuru, aho guharanira gukemura ibibazo biba byagaragajwe.

Virunga Today iributsa aba bayobozi ko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, byoroshye kubona amakuru, niyo aba barimu batayatanga, abana n’ababyeyi ndetse n’abaturiye ibigo baba bafite amakuru ahagije ku miyoborere mibi iba irangwa ku bigo by’amashuri.

Virunga Today kandi ntizanazuyaza gushyira ku karubanda bamwe mu barimu batita ku nshingano zabo, bakarangwa no kwishora mu bikorwa bidindiza ireme ry’uburezi nk’ubusinzi cyangwa kwishora mu mirimo itabangikanywa no kurera.

Twibutse hano ko inshingano za Virunga Today zigarukira ku gutangaza amakuru, Virunga Today ikaba itari urwego rw’ubutabera cyangwa urw’ubuyobozi runaka rushinzwe kugenza, guperereza ku mikorere mibi yaranzwe ahantu runaka, no kugena ibihano kuri iyo mikorere ahubwo igikorwa akaba biri mu rwego rwo gutunga agatoki, gukebura no kugaragaza umuti ku bibazo biba byavutse.

Ibyagaragaye cyangwa ibikomeje kugaragara ku bayobozi b’ibigo by’amashuri byerekana ko ruswa ishingiye ku gitsina, ubujura n’igitugu ari imiyoborere mibi idakwiye kwihanganirwa mu rwego rw’uburezi.

Ibi bikorwa bihungabanya uburenganzira bw’abanyeshuri n’abakozi, bigasenya icyizere abaturage bafitiye inzego z’uburezi, kandi bikadindiza ireme ry’uburezi muri rusange. Ni ngombwa ko hakazwa ubunyangamugayo, gukurikirana abakozi mu buryo bunoze, no gushyiraho inzego zigenzura zifite imbaraga kugira ngo uburezi bukomeze kuba inkingi y’iterambere ry’igihugu.

ESSA Ruhengeri, kimwe mu bigo byahinduriwe abayobozi

Gs Saint Aloys icungwa ku bufatanye bwa Leta na Kiliziya Gatolika nayo yahinduriwe abayobozi
Gs Saint Aloys icungwa ku bufatanye bwa Leta na Kiliziya Gatolika nayo yahinduriwe abayobozi”

Umwanditsi:Musengimana Emmanuel

Umwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *