Politike

Umuti ukwiye: Igenamigambi ry’akarere ka Gakenke ryanenzwe kubaka ibyumba by’amashuri bishya hari ibitabarika bishaje bikeneye nibura isakaro

Ibyo kunenga uru rwego rw’akarere ka Gakenke rushinzwe igenamigambi, byumvikanye mu kiganiro ”Umuti ukwiye Gushima no kunenga”  cyahistishijwe kuri Radiyo y’abaturage ba Musanze muri iki gitondo cyo kuwa 24/04/2026, ikiganiro cyari kiyobowe n’abanyamakuru Yakubu na Jado Fils.

Ibyumba bishaje isakaro,  imvura iyo iguye, benshi mu banyeshuri bisubirira imuhira

Byose byatangiye ubwo abakurikira iki kiganiro bahabwaga ijambo ngo batangaze ibyo babona bashima cyangwa se ibyo bagaya muri sevice bahabawa hirya no hino aho baherereye mu turere  maze uwitwa Gerard w’ i Kamubuga ( usanzwe ari mubo bita b’amabasaderi b’iyi radiyo),  agafata iya mbere atabariza abanyeshuri biga ku kigo cy’amashuri ya Kamubuga, giherereye mu murenge ufite nawo iri zina, umurenge wa Kamubuga.

Ni kibazo yakoreye ubuvugizi muri aya magambo: ” Ndangira ngo ntabarize abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri cya Kamubuga, hano duturanye, ibymba by’amashuri byaho birashaje cyane uko imvura iguye, abanyeshuri biba ngombwa ko mimukira mu yandi mashuri nayo aba arimo abanyeshuri, ariko benshi muri aba bana babona imvura igiye bakitahira mu rugo, akarere ka Gakenke, iki kibazo karakizi, bareba icyo bakora kuko iki kigo gifite abana barenga 700, ni kinini.

Ubwo hahise hatangira ihererekanya ry’amakuru hagati y’impande zombi kuri iki kibazo, maze umunyamakuru Yakubu, abaza amabasaderi Gerard niba koko ikibazo cya Kamubuga kitarabonerwa umuti kandi bivugwa ko akarere ka Gakenke kaza mu twa mbere mu kwita ku bibazo by’abaturage batwo.

Yagize ati:’ Nanaubu koko ikibazo cy’ayo mabati yabaye utuyunguruzo ntikirakemurwa, buriya koko Meya yabuze ahantu yavana amabati ngo babe basakaye ibyo byumba nubwo bishaje bwose, kandi buriya hari hagize ikiba ibyo byumba bikagwira abanyeshuri hakagira uhaburira ubuzima, ibyo byumba byose byarara byubatswe bundi bushya.”

Yakubu mu mvugo ye wakomeje kurakarira ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, yongeyeho ko bishoboka cyane ko akarere gafite imishinga yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri  nyamara ibishyira ubuzima bw’abana mu kaga bigakomeza gucishwaho ingohe.

Urutonde rurerure rw’ahari ibyumba bishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga n’ubuhamya buteye ubwoba bwa Jado Fils

Muri icyo gihe, umunyamakuru Jado Fils nawe yafashe akanya abanza gusa nugusha neza Yakubu, amwumvisha ko bisa naho ikibazo cy’ibyumba bishaje ari rusange mu karere ka Gakenke, ko rero ikibazo cya Kamubuga atari cyo cyari gikwiye gutuma afata uburakari bene ako kageni.

Aha ninaho Jado Fils yahereye atanga urutonde rw’ibigo by’amashuri bikirangwaho bene ibi byumba bishobora gushyira abana mu kaga. Ibi bigo by’amashuri ngo bikaba byiganje mu murenge wa Muyongwe, ahaitwa Rutenderi, mu murenge wa kamubuga ari nawo uherereyemo iri shuri ribanza rya kamubuga, ndetse no mu murenge wa Kivuruga.

Mu rwego rwo kugaragaraza uburemere bw’iki kibazo cy’ibyumba bishaje by’umwihariko bifite ikibazo cy’isakaro, Jado Fils yatanze ubuhamya bw’ibyabaye ku kigo yizeho primaire, ubwo ikiiza cy’imvura cyatejezaga ibibazo bikomeye kandi nyamara ikigo cyari cyarakomeje kuburirwa.

Jado Fils yagize ati:” Ni ibintu ntazibagirwa , ubwo nari primaire, ikigo nigaho hari inyubako zishaje zavirwaga, abantu bagahora baburira ubuyobozi ko ibyumba binyagirwa bishobora kuzagwira abana, ibyakavuzwe, haje imvura idasanzwe, icyumba kimwe kigwira abanyeshuri, umwe ahita ahasiga ubuzima, ndamwibuka yari umukobwa wigaga mu mwaka wa kane, sibyo gusa kuko na mwarmukazi wabo, icyo gikuta nawe cyamugwiriye akajya muri koma, ku bw’amahirwe ageze kwa muganga agarura ubwenge ariko nawe inda y’amezi 8 yari atwite ivamo.’

Bisa naho iyi nkuru mpamo ya Jado Fils nta kindi cyayikurikiye, bivuze ko abari bakurikiye iki kiganiro  batangaye, bakifata ku munwa, ari nako iyi nkuru  bayihuza n’ibikomeje kubera mu karere ka Gakenke, ibyumba by’amashuriari nako binywa amazi bikomeza kunywa amazi, umuti ukaba uwo kubihunza abanyeshuri uwo munsi, mu gitondo abana bagasabwa kubisubiramo, icyumweru kikarangira, umwaka ukarangira, hakibazwa niba akarere kaba gategereje ko ibyavuzwe mu nkuru ya Jado birangirizwa no kuri kimwe mu bigo byavuzwe haruguru.

Tubabwire ko umwe mu banyamakuru uheruka gukora inkuru kuri iki kibazo utarashatse ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru, yabwiye Virunga Today ko umwe mu bayobozi b’akarere ka Gakenke yamutangarije ko byinshi mu bibazo by’ibyumba bishaje byakemutse harimo ibyumba byo mu murenge wa Kivuruga, hakibazwa rero niba ibyo umunyamakuru nka Jado Fils  yatangaje, umunyamakuru   wubashywe mu Ntara y’amajyaruguru yose,  byaba nta shingiro bifite.

Ifoto y’ishuri rishaje ryo mu karere ka Gakenke: source Imvaho nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *