Politike

Musanze-Gakoro: Batangiye gucana wa muriro bari bamaze imyaka irenga 40, bifuza, bategereje

Muri iyi minsi mu mujyi wa Musanze hakomeje kuvugwa ibikorwa byo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi yari isanzwe izwiho kugira ingufu zidahagije ndetse no gukwirakwiza uyu muriro mu bice utari wakagejejwemo.

Bene iyi mirimo ikaba irimo gukorerwa mu mirenge ya Musanze, Cyuve na Kimonyi, henshi muri iyi mirenge hakaba harashyizweho imiyoboro mishya ndetse na transfo nshya, iyi miyoboro ikaba iba isimbura iyari isanzweho yari ifite ingufu nke.

By’umwihariko, mu murenge wa Kimonyi hakaba hari umudugudu wahawe umuriro w’amashanyarazi, ariwo Gakoro mu mu kagari ka Birira, uyu akaba ari umudugudu wakomeje kugarukwaho kubera ko uyu mudugudu uri mu mbago z’umujyi wa Musanze wakomeje kuba mu icuraburindi mu gihe abaturanyi bawo bari hakurya na hakuno wawo bamaze ibinyacumi by’imyaka bafite uyu muriro.

Mwarakoze cyane, twatangiye gucana, twateguye igikorwa cyo gushimira mwebwe mwese mwatubaye hafi

Iyi ni imvugo yakoreshejwe n’umwe mu batuye uyu mudugudu wakurikiraniye hafi ikibazo cy’uyu muriro, ubwo yahaga iyi nkuru nziza umunyamakuru wa Virunga Today utarahwemye gukorera ubuvugizi aba baturage.

Koko rero iby’uyu mudugudu abawuturiye mu gihe gishize, bahamirije umunyamakuru wa Virunga ko bategereje uyu muriro mu gihe kirenga imyaka 40 kugeza icyo gihe bakaba batarakawubonye , nibyo byakoze ku mutima uyu munyamakuru maze ahitamo gukoresha inkuru zigaragaza akababaro k’aba baturage ndetse anashobora kurarikira bagenzi be gufasha muri iki gikorwa.

Ibi byarashobitse kuko kubera iyi mpuruza ikinyamakuru Mama Urwagasabo cyahise gitanga umusanzu waco, uyu musanzu kandi wanatanzwe n’uwitwa ambasaderi Gakoro yifashishije RC Musanze, aba bose nabo ngo bakaba barakomeje kubishimirwa n’aba baturage nk’uko bitangazwa n’uyu muturage waganiriye na Virunga Today.

Iby’uko aba baturage bamaze imyaka 40 bategereje umuriro, aba baturage ngo baba babyemeza bahereye ku kuba ahagana mu ntangiro z’imyaka 80 ariho abaturanyi babo bo mu mudugudu wa Kadahenda bagejejweho umuriro babifashijwemo n’umugabo uvuka muri uyu mudugudu akaba yari umu cadre mu cyahoze cyitwa Etiru, nabo bagatangira kugira icyizere ko nabo bizabageraho.

Nk’uko bakomeza babyemeza kandi ngo kuva icyo gihe bakomeje guhabwa icyizere ko nabo ibyo byiza bizabageraho kugeza aho mu myaka ine ishize barazaniwe amapoto yagombaga gushyirwaho insinga z’amashanyarazi ariko kugeza mu mpera z’ukwezi kwa 3 uyu mwaka, uyu muriro ukaba warakomeje kuba indoto kuri bo.

Ibi ngo nicyo cyatumye batarahwemye kwingingira ubuyobozi bwa REG kubavana mu icuraburindi ariko buri gihe ntibigire icyo bitanga.

Mu nkuru ziremereye Virunga Today yakoze kuri iki kibazo harimo iyahamagariraga Ministre w’ibikorwaremezo kwita kuri iki kibazo, imugaragariza ko bitumvikana  kubona mu mwaka 2026 hari igice cy’umujyi uri mu minini kandi myiza mu gihugu,  kikiri mu icurabindi kandi nyamara igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije ngo abanyarwanda babonerwe ingufu zihagije ngo bashobore kwiteza imbere!

Ingo zigera kuri 20 zimwe umuriro,  amazi nayo turacyategereje

Umunyamakuru wa Virunga Today wagiranye ibihe byiza n’uwari umugejejeho ubutumire yashatse kumenya niba hari ibindi byifuzo abatuye Gakoro bagifite kugira ngo nabyo bizaganirweho bibe nabyo byakorerwa ubuvugizi.

Uyu muturage yavuze ko kabone niyo byaba bihari bashaka kubanza kwishimira iki gikorwa bategereje imyaka 40, iki gikorwaremezo bakabanza kukibyaza umusaruro ibindi bikazatekwrezwaho nyuma.

Nubwo bimeze gutyo ariko yavuze ko hari akabazo gato kavutse igihe bahabwaga amashanyarazi, ingo zigera kuri 20 ntizihabwe umuriro. Iyi yabibwiye umunyamakuru muri aya magambo:

:”Ibyo Visi meya ushinzwe ubukungu yakomeje kudusobanurira nibyo byakozwe, ingo zubatswe ahatagenewe imiturire nta muriro zahawe. Ibi rwose,mu nama y’inteko z’abaturage ninabyo yari yatwibwiriye ko abantu batuye ahagenewe ubuhinzi batazahabwa umuririo, ubu rero abatuye muri ziriya ngo kandi ni abaturanyi bacu, bariyakiriye, nta muriro bazapfa babonye.”

Umunyamakuru yashatse kumenya ishingiro n’ukuri mu byavuzwe na madame Visi Meya, abaza uyu muturage niba aba baturage biteganyijwe ko bazimurwa, amusubiza ko byagorana kubabonera ingurane.

Ikitumvikana muri iki cyemezo cy’akarere ni ukumenya niba aba baturage barajugunywe burundu, bakazapfa koko batagejejweho umuriro w’amashanyarazi nk’uko byivugiwe n’uyu muturage kandi nyamara bizwi ko gahunda y’igihugu. umuhigo w’igihugu  ari uko mu myaka  4 iri mbere buri munyarwanda azaba yagezweho n’amashanyarazi.

Haribazwa kandi niba mu karere ka Musanze, abatuye ahataragenewe imiturire bose barimwe amashanyarazi atari ibyo aba baturage bakaba baba barahohotewe.

Naho ku kijyanye n’amazi meza mu mudugudu nacyo cyakomeje kugarukwaho, uyu muturage yabwiye umunyamakuru ko ubuyobozi bwabasabye gutegereza ko imirimo yo kwagura  uruganda rw’amazi rwa Mutobo irangira, hakazaboneka ubushobozi bwo kugeza ku baturage bose b’umujyi wa Musanze amazi meza kandi ahagije.

Tubabwire ko umushinga urimo kwagura imiyoboro y’amashanyarazi mu mujyi wa Musanze witwa Rwanda Energy Access and Quality Improvement Project (EAQIP), ukaba ari igice cya gahunda ya Rwanda Universal Energy Access Program (RUEAP). Uyu mushinga ukaba uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere (IDA/World Bank) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga.

 

Abatuye umugudu wa Gakoro bari bamaze imyaka irenga 40 babarirwa umuriro wo muyindi midugudu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *