Politike

Umuti ukwiye: Igenamigambi ry’akarere ka Gakenke ryanenzwe kubaka ibyumba by’amashuri bishya hari ibitabarika bishaje bikeneye nibura isakaro

Ibyo kunenga uru rwego rw’akarere ka Gakenke rushinzwe igenamigambi, byumvikanye mu kiganiro ”Umuti ukwiye Gushima no kunenga”  cyahistishijwe kuri Radiyo y’abaturage ba Musanze muri iki gitondo cyo kuwa 24/04/2026, ikiganiro cyari kiyobowe n’abanyamakuru Yakubu na Jado Fils.

Ibyumba bishaje isakaro,  imvura iyo iguye, benshi mu banyeshuri bisubirira imuhira

Byose byatangiye ubwo abakurikira iki kiganiro bahabwaga ijambo ngo batanagaze ibyo babona bashima cyangwa se ibyo bagaya muri sevice bahabawa hirya no hino aho baherereye mu turere maze uwitwa Gerard w’ i Kamubuga agafata iya mbere atabariza abanyeshuri biga ku kigo cy’amashuri ya Kamubuga, giherereye mu murenge ufite nawo iri zina, umurenge wa Kamubuga.

Ni kibazo yakoreye ubuvugizi muri aya magambo: ” Ndangira ngo ntabarize abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri cya Kamubuga, hano duraturanye, ibymba by’amashuri byaho birashaje cyane uko imvura iguye, abanyeshuri biba ngombwa ko mimukira mu yandi mashuri nayo aba arimo abanyeshuri, ariko benshi muri aba bana babona imvura igiye bakitahira mu rugo, akarere ka Gakenke, iki kibazo karakizi, bareba icyo bakora kuko iki kigo gifite abana barenga 700, ni kinini.

Ubwo hahise hatangira ihererekanya ry’amakuru hagati y’impande zombi kuri iki kibazo, maze umunyamakuru Yakubu, abaza amabasaderi Gerard niba koko cya Kamubuga kitarabonerwa umuti kandi bivugwa ko akarere ka Gakenke kaza mu twa mbere mu kwita ku bibazo by’abaturage batwo.

Yagize ati:’ Nanaubu koko ikibazo cy’ayo mabati yabaye utuyunguruzo ntikirakemurwa, buriya koko Meya yabuze ahantu yavana amabati ngo babe bashakaye ibyo byumba nubwo bishaje bwose, kandi buriya hari hagize ikiba ibyo byumba bakagwira abanyeshuri hakagira uhaburira ubuzima, ibyo byumba byose byarara byubatswe bundi bushya.”

Yakubu mu mvugo ye wakomeje kurakarira ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, yongeyeho ko bishoboka cyane ko akarere gafite imishinga yo kubaka ibyumba bishya nyamara ibishyira ubuzima bw’abana mu kaga bigakomeza gucishwaho ingohe.

Urutonde rurerure rw’ahari ibyumba bishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga n’ubuhamya buteye ubwoba bwa Jado Fils

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *