Musanze-Urubanza Marcelline aregamo Me Phelomene: Me yahakanye ibyo aregwa, Marceline asaba urukiko kuziyizira kureba ukuri kw’ibyo avuga
Kuri uyu wa 11/05/2026, urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwaburanishije urubanza uwitwa Nyirabakunzi Marcelline utuye mu murenge wa Shingiro/Musanze aregamo umuheshawinkiko Me Nambajimana Phelomene kubera amakosa yakoze agabanya ubutaka Marceline n’abavandimwe be, igabanya ryari ryarategetswe mu mwanzuro w’urubanza narwo rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Musanze.
Nta makosa yabayeho n’ikimenyimenyi washyize umukono ku nyandika mvugo ya cyamunara, icyo ni ikinyoma kuko iyo biba nk’uko ubivuga ntuba waramfungishije muri RIB.
Ibi biri mu byaranze impaka z’urudaca zahuje uruhande rwa Me Phelomene wari wunganiwe na Me Gaspard na Nyirabakunzi Marceline wiburaniraga.
Koko rero nk’uko twabivuze mu nkuru iheruka, uyu Marceline yari yitabaje urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ngo ruteshe agaciro igikorwa cyakozwe na Me Phelomene cyo kugabanya ubutaka Marceline n’abanvandimwe be, kuko cyanyuranije n’amategeko, iri gabanya Me Phelomene akaba yararikoze ku mirima ibiri ifite UPI 2029 na 2025 iherereye mu murenge wa Shingiro, akagari ka Kibuguzo, umufugudu wa Rukeri aho kurikorera ku murima ufite no 4915 nawo uherereye aha havuzwe hejuru, ibi akaba ari nabyo Nyirabakunzi yagarutseho ubwo yasabwaga gusobanura imiterere y’ikirego cye.
Mu kumusubiza uwunganira Me Phelomene yahise avuga ko n’ubusanzwe ikirego cya Marceline giteye urujijo , ko akwiye gusobanura niba ikibazo afite ari icy’ubutaka bwe bwigaruriwe n’undi muntu cyangwa se niba ikibazo gishingiye ku igabanya ryakzowe nabi.
Nyuma y’impaka ndende, impande zombi zashoboye kumvikana ko ikibazo ari icy’igabana ryakozwe nabi bityo hakurwaho urujijo avoka yari yakomojeho bigaragara ko yari yasomye nabi ibikubiye muri iki kirego.
Aha niho Me Gaspard yahise abwira Perezedante w’iburanisha ko ibyo Marceline avuga byo kuba harabayeho ikosa ryo kugabanya ubutaka butari bwo nta shingiro bifite, kuko iyo bitaba ibyo ntaba yarashyize umukono ku nyandiko mvugo yakozwe na Me Phelomene ubwo yarangizaga iki gikorwa.
Mu kumusubiza Marceline yamubwiye ko ibyo avuze nta kuri kurimo, ko atari igicucu cyashyira umukono ku nyandiko itarimo ukuri na mba kandi ko n’ikigaragaza ko atigeze ashyira umukono kuri iyi nyandiko ariko Me Phelomene yahise ajya kumutangira ikirego kuri RIB ku bwo kwigomeka ku myanzuro y’urukiko.
Cyamunara y’ubutaka bufite no 2025 ikimenyetso simusiga cy’ubutaka bwakorweho igabana.
Umucamanza yabajije Me Phelomene niba koko ibyo umuhagarariye mu rubanza avuze ari ibyo, ko igabanya ryakorewe ku murima 4915 aho kuba ku mirima 2029 na 2025, nawe arabishimangira, bituma umucamanza asaba Marceline kugaragaraza ibimenyetso by’ibyo avuga nk’uko amategeko abiteganya.
Icyokora bimugoye, Marceline yaje kugararagariza umucamanza ikimenyetso simusiga cy’ibyo yemeza, iki kimenyetso ngo akaba yaragishize no muri systeme, iki kimneyetso akaba ari itangazo rya cyamunara ( twavuzeho mu nkuru iheruka) ryatanzwe na Me Phelomene ashyira ku isoko igice kimwe cy’ubutaka bufite UPI 2025 cyari cyahawe Marceline kugira ngo yishyure igihembo cy’avoka, Me Phelomene akaba adashobora gusobanura impamvu y’iyo cyamunara kandi nta rubanza rurangizwa ubu butaka buvugwamo.
Marceline kandi yabwiye mucamanza ko akeneye kumenya ukuri kuzuye ku makosa yakozwe na Me Phelomene yaziyizira kureba aho ikiburanwa giherereye, bityo akazibonera ukuri kw’ibyo avuga, ukuri yazabwirwa n’abari bibereye ahakorewe igabana , akanazibonera n’ibimenyetso binyuranye bigaragaza iri gabanya ryakozwe dore ko nk’uko byatangajwe na Marceline, kuva aho iri gabana rirangiriye, abavandimwe be bahise bakorera ibikorwa by’ubuhinzi muri ya mirima ye.
Igikomeje kwibazwa kuri uru rubanza ni ukuntu umuntu w’umuturage utazi gusoma no kwandika yahitamo kujya gutanga ikirego mu rukiko rw’ibanze arega ibintu bidafite ishingiro ubona nta n’inyungu zindi yaba afite mu kubeshya ko habaye igabana ritubahirije itegeko.
Ikindi kitumvikana nk’uko binavugwa na Marceline, ni ukuntu Me Phelomene yahisemo gusubikisha iburanisha ngo ngaho akeneye umwunganizi kandi byari byoroshye kugaragariza umucamanza ko ibyo yakoze byubahirije imyanzuro y’urubanza bitabaye ngombwa ko yitabaza umwunganizi.
Isomwa ry’uru rubanza rizaba kuwa 26/05/2026, uyu Marceline akaba yararahiriye kuzashyirwa abonye ubutabera dore ko asanzwe afite n’ikindi kibazo cy’akarengane yashyikirije urwego rw’umuvunyi, ikibazo twakomojeho nacyo mu nkuru iheruka.:
Inkuru bifitanye isano:
