Iby’Ingenzi wamenya ku ndwara ya Ebola ikomeje kugarika ingogo ku mugabane w’Afrika, mu dutero shuma idasiba kugaba kuri uyu mugabane
Inkuru ikomeje kugaruka mu itangazamakuru ku Isi yose n’iyi cyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse hakaba hari ubwoba ko cyakomeza gukwirakwira mu karere kose.
Ku wa 18 Gicurasi 2026, inzego z’ubuzima za Repubulika Uharanira Demokrasi ya Kongo zari zimaze kubarura abantu 516 bakekwaho kwandura, harimo 131 bapfuye, naho Uganda nayo yagaragaje 2 byemejwe ko bafashwe n’iki cyorezo, barimo umwe wapfuye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryashyize iki cyorezo mu cyiciro cya Public Health Emergency of International Concern (PHEIC), bivuze ko ari icyorezo gikomeye gishobora kwambukiranya imipaka, ariko kikaba kitaragera ku rwego rwa “pandemic emergency”: Icyorezo cyo mu rwego rw’Isi yose.
Ibi byatumye abaturage bo mu karere kose, harimo n’u Rwanda, bagaragara nk’abugarijwe n’iki cyorezo kidahwema kwibasira umubagane w’Afurika.
Inkuru ikurikira igamije gusobanurira abasomyi imiterere y’iki cyorezo, uburyo gikwirakwira, n’ingamba zo kugikumira, kugira ngo buri wese yumve ko ubwirinzi ari ingenzi mu kurengera ubuzima bw’abantu n’imiryango.
Indwara ya Ebola ni indwara yandura yica cyane, iterwa na virusi nyinshi zo mu muryango ( famille ) wa Filoviridae mu gace ( genre) ka Orthoebolavirus. Aka gace kagizwe n’ubwoko ( espèce) butandatu ariko butatu muri bwo nibwo bwateje ibyorezo bikomeye mu bantu.:
- Orthoebolavirus zairense cyangwa Zaïre ebolavirus, izwi cyane ku izina rya virus Ebola
- Orthoebolavirus sudanense cyangwa Soudan ebolavirus, izwi cyane ku izina rya virus Soudan
- Orthoebolavirus bundibugyoense cyangwa Bundibugyo ebolavirus, izwi cyane ku izina rya virus Bundibugyo
Hari ubundi bwoko bwa kane aribwo bwa virus de la forêt de Taï ( Cote d’Ivoire), yateje uburwayi umuntu umwe mu mwaka wa 1994.
Ebola yiswe gutyo kubera uruzi rwa Ebola ruherereye hafi y’aho icyorezo cya mbere cyagaragaye mu 1976, ni mu mudugudu wa Yambuku, Province ya Equateur muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo.
Ubucurma (chauves-souris) bwo mu famille ya Pteropodidae ( butungwa n’imbuto na nectar) bushobora kuba ari bwo ndiri nyamukuru bw’izi virusi, ariko kugeza ubu nta gihamya ihari ikomeye yagaragajwe.
Izi virusi zishobora kandi kwanduza inyamaswa nini nk’inkende (chimpanzés), inguge nini (gorilles), ndetse n’impala zo mu ishyamba (antilopes forestières).



2. Uko yandura
Virusi ya Ebola ishobora kwinjira mu muntu binyuze mu gukora ku inyamaswa zanduye, cyane cyane ku maraso yazo, ku bice by’umubiri byazo cyangwa amatembabuzi yazo. Bityo Guhiga, gutegura no kurya inyama zo mu ishyamba (viande de brousse) ni ibintu bishobora guteza ibyago bikomeye byo kwandura indwara ya Ebola.
Ukwanduza hagati y’abantu gushobora kuba:
- Uburyo butaziguye (direct): binyuze mu gukora ku maraso cyangwa amatembabuzi y’abantu banduye.
- Uburyo buziguye (indirect): binyuze mu gukora ku bikoresho cyangwa ibintu byandujwe n’ayo matembabuzi.
Umuntu wanduye aba ashobora kwanduza kuva ibimenyetso bya mbere bigaragaye, kandi ubwandu burushaho kwiyongera igihe indwara imaze kwiyongera mu mubiri.
Vurus ya Ebola kandi ikomeza kuboneka mu gihe gito ku mirambo , gukora kuri iyi mirambo nabyo bikaba bikwirakwiza virus. Ibi bituma imihango yo gushyingura iba ahantu hakomeye mu kwanduza, kuko abavandimwe n’inshuti bakora ku mubiri w’uwitabyimana.
Umuntu wakize ntaba agikwirakwiza virusi, keretse mu mumibonano mpuzabitsina kuko virusi ishobora kuguma mu masohoro y’umugabo amezi menshi nyuma yo gukira. Hari naho kwanduza mu mibonano mpuzabitsina byagaragaye kugeza hejuru y’umwaka umwe nyuma yo gukira.
Ukwanduza binyuze mu mwuka (aérosol) biba gake cyane , bushobora kubaho gusa mu bihe bidasanzwe, nko mu gihe cyo gushyira intubation ( appareil ijya mu gifu igamije gufasha umurwayi kurya, kunywa) mu bitaro by’indembe.

3.Ibyiciro bitatu by’indwara ya Ebola
Ibimenyetso bya Ebola bigaragara nyuma y’iminsi 2-21 igeze mu mubiri ( periode d’incubation). Muri icyo gihe iba yiyongera mu mubiri ariko itarakagera ku rwego rwo gusohoka mu maraso cyangwa mu bindi bice by’umubiri ku buryo yanduza abandi bantu.
Dore ibihe bya Virus Ebola mu mubiri w’umuntu
- Virusi igera mbere na mbere mu turemangingo tw’ubwirinzi (macrophages na monocytes), igakwirakwira muri ganglions lymphatiques no mu maraso.
Muri icyo gihe haboneka ibi bimenyetso:
-Umuriro mwinshi : 38 degre celsius (fever) utangira mu buryo butunguranye
-Umananiro ukabaije ( fatigue)
-Kuribwa mu ngingo n’imitsi ( myalgia, arthralgia)
-Umutwe ukabije ( headache)
-Kuribwa mu muhogo ( sore throat)
-Kubura appetit( loss of appetite)
- Phase grippale ikunze kugaragara mu minsi ya mbere y’indwara (2–4), ikaba ishobora kugera ku cyumweru kimwe mbere y’uko indwara ijya mu cyiciro gikomeye (gastro-intestinal na hemorrhagique).
Kuba iyi phase imara igihe gito kandi ikaba isa n’ibicurane bisanzwe, bituma Ebola ikunze kwitiranywa na malaria cyangwa grippe mu ntangiriro.Ni yo mpamvu gufata ibipimo hakiri kare ari ingenzi, kugira ngo umurwayi atinjire mu cyiciro gikomeye cy’indwara.
Icyiciro cya kabiri: Phase digestive
- Ni icyiciro gikurikiraho nyuma ya phase grippale. Ni cyo gice gitangira kugaragaza ubukana bw’indwara mu buryo bugaragara ku mikorere y’umubiri.
- Virusi yihutira kwiyongera cyane mu mubiri, bikagira ingaruka ku mwijima, impyiko ku myanya y’ubuhumekero no ku miyoboro y’amaraso.
Ibimenyetso:
-Kuruka kenshi (vomissements)
– Impiswi zikabije (diarrhées sévères), rimwe na rimwe zivanze n’amaraso.
-Kuribwa mu nda.
-Kubura appetit
Phase digestive ikunze gutangira mu minsi 4–7 nyuma y’ibimenyetso bya mbere (phase grippale).Iyi phase ishobora kumara iminsi 3–5, ikaba ari yo itangira kwerekana ko indwara igiye kwinjira mu cyiciro gikomeye (phase hémorragique)
Iki nicyo gice gitangira kugaragaza ubukana bw’indwara mu buryo bugaragara.
Abenshi batangira kugira ibibazo bikomeye byo kubura amazi n’imyunyungugu mu mubiri, bikaba bishobora gutera urupfu vuba.Ni yo mpamvu kwita ku murwayi hakiri kare (rehydratation, imiti igabanya impiswi, kugenzura impyiko) ari ingenzi cyane.
Icyiciro cya 3:Phase hémorragique no kunanirwa kw’ingingo z’umubiri
Phase hémorragique ya Ebola ni icyiciro cya gatatu gikomeye cyane, gikurikiraho nyuma ya phase digestive. Ni cyo gice cyerekana ubukana bw’indwara mu buryo bugaragara, aho umurwayi atangira kuva amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri.
Virusi yangiza imiyoboro y’amaraso, bigatuma amaraso adafatana neza ( coagulation) bityo Umurwayi agatangira gusohoka mu bice binyuranye by’umubiri.
Ibimenyetso biranga phase hémorragique ni:
-Kuvira amaraso imbere n’inyuma: mu mazuru, mu kanwa, mu maso, mu nda, mu mpiswi.
-Kuvira imbere mu mubiri: amaraso ashobora gusohoka mu myanya y’imbere (gastro-intestinal tract, impyiko, umwijima, mu mara)
-Kuribwa bikabije mu mubiri wose,
-Kunanirwa kw’impyiko n’umwijima (renal and hepatic failure),
-kubura amaraso n’imyunyu-ngugu bigatera igihunga gikomeye (choc),
-Imfu nyinshi: iki gice ni cyo giteza impfu nyinshi.
Phase hémorragique ikunze gutangira mu minsi 5–7 nyuma y’ibimenyetso bya mbere, ikamara iminsi 2–4.
Iyo umurwayi atitaweho hakiri kare, iki gice gishobora kurangira vuba mu rupfu.
Ni byiza kumenya iki gice kuko:
-Ni cyo gice gikomeye cyane mu ndwara ya Ebola.Gufata ingamba zo gukomeza rehydratation, gukomeza guhabwa nimyunyungugu, no kwita ku murwayi mu buryo bwihuse bishobora kugabanya impfu.Ni cyo gice gituma Ebola yitwa indwara yica cyane, kuko impfu nyinshi ziba muri iki cyiciro
Iherezo ry’indwara
Igihe cy’urupfu: Akenshi urupfu rubaho mu cyumweru cya kabiri, ruterwa no guhagarara k’umutima cyangwa kunanirwa kw’ibice iby’umubiri byose.
Umurwayi ashobora gukira, ariko igihe cyo koroherwa (convalescence) kiba kirekire, kiganjemo umunaniro mu ngingo zose, kuribwa mu ngingo, no kuribwa umutwe.
Ebola ishobora kugira rechute (gusubira kugaragara nyuma yo gukira). Abantu bamwe bagaragaje ko virusi ishobora kuguma mu bice by’umubiri bita “immune‑privileged sites” nk’amaso, ubwonko cyangwa intanga ngabo, ikongera kugaragara nyuma y’amezi cyangwa umwaka, ikaba yatera indwara ikomeye cyangwa ikongera gukwirakwira.

4. Uko bapima Ebola
Biragoye kwa muganga gutahura ako kanya indwara ya Ebola, kuko itagira ibimenyetso byihariye , ibimenyerso byayo bya mbere biba bisa n’iby’izindi ndwara nka malariya cyangwa grippe.
Bityo reri ibizamini byo mu laboratwari bikorerwa ahantu hizewe cyane ni byo byonyine bishobora kwemeza neza ko ari Ebola.
Ibyo bizamini ni:
1.RT-PCR (Reverse Transcriptase Polymerase Chain Reaction): ni bwo buryo bukoreshwa nk’icyitegererezo (test de référence), kuko bushobora kugaragaza neza imiterere ya virusi (matériel génétique).
2.Sérologies IgM na IgG zifasha mu gusuzuma indwara mu gihe cy’iherezo cyangwa mu gusubiza amaso inyuma (diagnostic tardif cyangwa rétrospectif).
Gusuzuma indwara vuba ni ingenzi cyane kugira ngo abarwayi banduye bashyirwe mu kato (isolation) bityo virusi ntikomeze gukwirakwira mu bantu.
5. ubuvuzi bwa Ebola
-Ubufasha bwo gushyigikira (soins de soutien):
Bushingira cyane ku kongera amazi mu mubiri (réhydratation) no gucungana ibimenyetso by’indwara. Amasomo yavuye mu byorezo bya 2013–2016 na 2018–2019, yatumye habaho iterambere mu kwita ku barwayi, ndetse OMS (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima) isohora amabwiriza agenga uburyo bwo kuvura Ebola.
-Kwita ku barwayi ku giti cyabo (soins personnalisés):Kugenzura ibipimo by’imyunyu ngugu (minéraux) n’isukari (glucose) mu maraso, Gushakisha no kuvura izindi ndwara zishobora kuba z’ibyuririzi (co-infections), Kwita ku barwayi mu gihe ibice by’umubiri byananirwa gukora (défaillance d’organe).
Ibi byose byongera amahirwe yo gukira.
Imiti mishya (anticorps monoclonaux):
-Hari mAb114 na REGN-EB3, ikoreshwa mu kugabanya urupfu. Iyi miti igomba gutangwa vuba bishoboka nyuma yo gusuzuma indwara, kandi itanngwa incuro imwe gusa.
6. Urukingo n’ubwirinzi bwa Ebola
Uburyo bwo kwirinda Ebola
-Kugabanya ibyo gukora ku nyamaswa zishobora kuba zanduye;
-Kwirinda guhura n’ubucurama (chauves-souris) bwo mu miryango ishobora kuba ari ububiko bwa virusi;
-Kwirinda Guhiga, gutema no kurya inyama z’inyamaswa zo mu ishyamba (nk’inkende nini cyangwa impala zo mu ishyamba);
-Kwirinda gukora ku bantu banduye
-Kwitondera gukora ku maraso cyangwa amatembabuzi yabo (nk’amaraso, ibirutsi n’ibindi).
-Kwitondera imihango yo gushyingura nk’uko twabisobanuye hejuru.
Inkingo za Ebola
Hari Inkingo ebyiri zemejwe ku bwoko bwa Zaïre ebolavirus:
- Ervebo
- Zabdeno na Mvabea
Ervebo isabwa cyane ku bantu bari mu byago bikomeye byo kwandura, cyane cyane mu turere twibasiwe n’icyorezo.
- Izi nkingo ntizirakoreshwa mu buryo bwo gukingira abantu bose (vaccination de masse), ahubwo zikoreshwa mu gihe habaye icyorezo.
- Hari n’indi mishinga y’inkingo iri gukorwa ku bindi bwoko bwa virusi ya Ebola.
7. Umwihariko wa Virus yo mu bwoko bwa Bundibugyo
Inkomoko: Yagaragaye bwa mbere mu 2007 mu Karere ka Bundibugyo, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Uganda. Ifite ubukana buri hasi ugereranije n’izindi virus kuko ihitana abagera hagati ya 25%–50%, ikaba iri hasi ugereranyije na Zaire Ebola (60–90%).
Ikibazo gikomeye nuko nta rukingo cyangwa imiti yemewe ihari kugeza ubu kuri Bundibugyo Ebola. Kuba idakunze kugaragara bituma ubushakashatsi kuriyo bukiri hasi.
8.Imibare kuri Virus ya Ebola
Iyi mbonerahamwe iragaragaza urukurikirane rw’ibyorezo bya Ebola byibasiye umugabane w’Afrika, umubare w’abanduye, n’imfu byateje.
| Umwaka | Igihugu | Abanduye | Abapfuye | Ubwoko bwa virusi |
|---|---|---|---|---|
| 1976 | Sudani | – | 151 | Sudan ebolavirus |
| 1976 | RDC (Yambuku) | – | 280 | Zaire ebolavirus |
| 1995 | RDC (Kikwit) | 315 | 250 | Zaire ebolavirus |
| 2000 | Uganda (Gulu) | 425 | 224 | Sudan ebolavirus |
| 2007 | RDC | – | 187 | Zaire ebolavirus |
| 2007–2008 | Uganda (Bundibugyo) | 131 | 42 | Bundibugyo ebolavirus |
| 2012 | RDC (Isiro) | 38 | 13 | Bundibugyo ebolavirus |
| 2013–2016 | Guinée, Libéria, Sierra Leone | ≈29,000 | ≥11,300 | Zaire ebolavirus |
| 2018–2020 | RDC (Nord-Kivu, Ituri) | ≈3,470 | 2,280 | Zaire ebolavirus |
| 2026 (iriho ubu) | RDC & Uganda | >600 | >130 | Bundibugyo ebolavirus |
8. Impamvu nyamukuru umugabane w’Afrika wibasirwa n’icyorezo cya Ebola
Ebola yagaragaye cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ariko hari igihe yagiye igera no ku yindi migabane y’isi mu buryo bw’“imported cases” (abantu bayizananye baturutse muri Afurika).
Nta cyorezo gikomeye rero cyigeze gikwira ku yindi migabane, ariko habayeho ibihe by’ingaruka mu Burayi na Amerika.
Hari impamvu zinyuranye zagaragajwe zituma Ebola yarakomeje kwibasira umugabane w’Afrika.
- Inkomoko y’inyamaswa (réservoir naturel)
- Uducurama dutungwa n’imbuto (chauves-souris frugivores) bakekwaho kuba ari ububiko bwa virusi. Izi nyamaswa ziri henshi cyane mu mashyamba ya Afurika yo hagati n’uburengerazuba, bigatuma Ebola ikunze kuhagaragara.
- Imibereho n’imyitwarire y’abantu
- Guhiga no kurya inyama zo mu ishyamba (viande de brousse) ni umuco ukunze kugaragara mu bice byinshi bya Afurika. Ibi bituma abantu bakora ku nyamaswa zanduye, bikorohera virusi kwinjira mu bantu.
- Imihango yo gushyingura
- Mu muco wa Afurika, imiryango ikunze gukora ku mirambo mu gihe cyo gushyingura. Kubera ko imirambo ya Ebola iba ikiriho virus za Ebola, imihango yo gushyingura iba inzira ikomeye yo gukwirakwiza virusi.
- Imiterere y’ubuzima n’ubuvuzi
- Mu bice byinshi bya Afurika, serivisi z’ubuzima ziba zifite ubushobozi buke (laboratwari, ibikoresho byo kwita ku ndwara z’ibyorezo). Ibi bituma gusuzuma no gushyira abarwayi mu kato bitinda, virusi igakomeza gukwirakwira.

Afrika niwo mugabane w’Isi wonyine wakomeje kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola 
Uducurama turya imbuto nitwo ndiri ya Virus itera Ebola
- Mu bice byinshi bya Afurika, serivisi z’ubuzima ziba zifite ubushobozi buke (laboratwari, ibikoresho byo kwita ku ndwara z’ibyorezo). Ibi bituma gusuzuma no gushyira abarwayi mu kato bitinda, virusi igakomeza gukwirakwira.






