Nyamara ibi biyemereye imbere y’ubuyobozi bw’umurenge  ntabwo bigeze babyubahiriza, icyatumye Ntawiha agana ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, ngo abusabe kumuhesha ibye. Amakuru Ntawiha yahaye Virunga Toay nuko ngo Meya Nsengimana yasanze iki kibazo cyoroshye bityo  ahitamo guha amabwiriza Gitifu w’umurenge gukemura iki kibazo cye mu maguru mashya.

Banze kwitaba amahamagara 3 yose ya RIB, bikomereza ibikorwa byabo mu butaka butari ubwabo harimo no kuzamuramo inzu nshyashya.

Ku italiki ya 3  y’uku kwezi kwa Gicurasi, hari umuturage usanzwe akurikira inkuru za Virunga Today wahamagaye ayisaba ko yafasha umuturage witwa Ntawiha Annonciata, kugira ngo abe yasubizwa isambu ye yatsindiye mu butabera kuko magingo aya nubwo yakomeje gusiragira mu buyobozi, ikibazo cye cyaburiwe umuti, abihaye ubu butaka ngo bakaba bakomeje ahubwo kubukorera ibikorwa harimo no kuzamuramo inyubako.

Ni amakuru umunyamakuru wa Virunga Today yakiriye hejuru maze asaba umuhaye amakuru kumuhuza n’uwahohoteye, akamuha gihamya y’ibyamubayeho ariko cyane cyane akamugaragariza impapuro zose zijyanye n’ibyemezo byagiye bifatwa n’inzego z’ubutabera.

Ibi uwatanze amakuru yihutiye kubikora yoherereza umunyamakuru inyandiko zose zo mu butabera harimo na kopi y’urubanza rwabaye itegeko rwavuzwe hejuru.

Bidatinze uyu munyamakuru wari wabwiwe ko Meya w’akarere yahaye amabwiriza Gitifu wa Gataraga yahisemo guhita yinjira mu kibazo maze yoherereza Gitifu ubutumwa bugira buti;” Mwiriwe muyobozi ? Uyu muturage wanyu yaje kutureba ku kibazo cy’umuturage witwa Manirakiza wigaruriye ubutaka bwe kandi inzira zose zisabwa kugira ngo uyu muturage ahabwe umutungo we yatsindiye mu rukiko zararangiye.Yatubwiye kandi ko iki kibazo mukizi”

Mu kumusubiza Gitifu wa Gataraga yagize ati: ”Ikibazo cye ndakizi kdi hari umurongo twagihaye”’.

Umunyamkuru wa Virunga Today utaranyuzwe n’igisubizo ahawe yahise amusubiza muri aya magambo: ‘Nta murongo wundi uhari uretse gutegeka uwihesheje iby’undi kubivamo’‘.

Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe azi inzira zinyurwamo kugira ngo hakemurwe bene ibi bibazo yagiriye inama abamugejejeho iki kibazo kwitabaza RIB kugira ngo rutangire rukurikirane iki kibazo kubera ibikorwa by’abavandimwe ba Ntawiha bigize icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

Ibi ninabyo Ntawiha yahise akora maze ubwo yageraga kuri station ya RIB ya Busogo, umuyobozi amwakira neza amwizeza kuzamukurikiranira ikibazo ari nabwo yahise amuha amahamagara. Gusa nanone ubwo twandikaga iyi nkuru, twamenye ko kugeza ubu abaregwa banze kwitaba RIB, amahamagara atatu yose bakaba baranze kuyitaba, bivuze ko RIB ariyo kuva ubu igomba kujya kubishakira, bakabazwa ku byaha bakekwaho.

Icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n’icyo kwanga kwitaba ubugenzacyaha

Mu rwego rwo kureba icyo amategeko ateganya kuri ibi bikomeje kubera mu murenge wa Gataraga, umunyamakuru wa Virunga Today yanyarukiye mu gitabo  bita code penal kirimo itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ryiswe itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda maze yibonera ko:
1. Mu ngingo yaryo ya ya 230 ivuga ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi bagira bati: ‘Umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwose  bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa ibyemezo by’urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe.”
2. Naho mu ngingo yaryo ya 242 ivuga ku kwanga kwitaba ubugenzacyaha, ubushinjacyaha cyangwa ubundi buyobozi bagira bati:”Uretse igihe cy’inkomyi ntarengwa, umuntu wese wanga kwitaba, yahamagajwe ku buryo bwemewe n’amategeko kandi yahamagajwe mu rwego rw’akazi, atumiwe n’umushinjacyaha, umugenzacyaha cyangwa ubundi buyobozi, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko itarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”
Tubabwire ko amakuru ya nyuma aturuka mu murenge wa Gataraga ajyanye n’iki kibazo yemeza ko aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi bakomeje gukangisha Ntawiha kumugeza imbere y’ubutabera ngo kubera ko yaba yarakoresheje impapuro mpimbano muri uru rubanza hakibazwa impamvu batagaragaje ibimenyetso mbere yuko uru rubanza ruba itegeko.
Ibi kandi birakorwa mu gihe uyu musaza umubyeyi w’aba bavandimwe wari waratsinzwe uru rubanza yarangije kuva mu mubiri hakibazwa niba aba bavandimwe bagira ubuhe bushobozi bwo kongera kubyutsa iki kibazo.
Birumvikana ibi bavuga ntabwo byabahesha uburenganzira bwo kwigomeka ku myanzuro y’urukiko  yabaye itegeko yarangijwe n’umuheshawinkiko hakaba hakekwa ko hari abantu bashobora kuba babari inyuma baboshya kandi  n’abo ari injiji mu bijyanye n’amategeko.