Politike

Iby’Ingenzi wamenya ku ndwara ya Ebola ikomeje kugarika ingogo ku mugabane w’Afrika, mu dutero shuma idasiba kugaba kuri uyu mugabane

Inkuru ikomeje kugaruka mu itangazamakuru ku Isi yose n’iyi cyorezo cya EbolaEbola yo mu bwoko bwa Bundibugyogikomeje gukaza umurego   Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse hakaba hari ubwoba ko cyakomeza gukwirakwira mu karere kose.

Ku wa 18 Gicurasi 2026, inzego z’ubuzima za Repubulika Uharanira Deokrasi ya Kongo zari zimaze kubarura 516 bakekwaho kwandura, harimo 131 bapfuye, naho  Uganda nayo yagaragaje 2 byemejwe ko bafashwe n’iki cyorezo, barimo umwe wapfuye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryashyize iki cyorezo mu cyiciro cya Public Health Emergency of International Concern (PHEIC), bivuze ko ari icyorezo gikomeye gishobora kwambukiranya imipaka, ariko kikaba kitaragera ku rwego rwa “pandemic emergency.”

Ibi byatumye abaturage bo mu karere kose, harimo n’u Rwanda, bagaragara nk’abugarijwe n’iki cyorezo kidahwema kwibasira umubagane w’Afurika. Inkuru ikurikira igamije gusobanurira abasomyi imiterere y’iki cyorezo, uburyo gikwirakwira, n’ingamba zo kugikumira, kugira ngo buri wese yumve ko ubwirinzi ari ingenzi mu kurengera ubuzima bw’abantu n’imiryango.

1. Ebola ni iki ?

Indwara ya Ebola   ni indwara yandura  yica cyane,  iterwa na virusi nyinshi zo mu muryango ( famille ) wa Filoviridae mu gace ( genre) ka  Orthoebolavirus. Aka gace kagizwe n’ubwoko ( espèce) butandatu  ariko butatu muri bwo nibwo bwateje ibyorezo bikomeye mu bantu.:

  • Orthoebolavirus zairense cyangwa Zaïre ebolavirus, izwi cyane ku izina rya virus Ebola
  • Orthoebolavirus sudanense cyangwa Soudan ebolavirus, izwi cyane ku izina rya virus Soudan
  • Orthoebolavirus bundibugyoense cyangwa Bundibugyo ebolavirus, izwi cyane ku izina rya virus Bundibugyo

Hari ubundi bwoko bwa kane aribwo bwa virus de la forêt de Taï ( Cote d’Ivoire), yateje uburwayi untu umwe mu  mwaka wa 1994.

Ebola yiswe gutyo kubera uruzi rwa Ebola ruherereye hafi y’aho icyorezo cya mbere cyagaragaye mu 1976, ni mu mudugudu wa Yambuku, Province ya Equateur muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo.

Ubucurma  (chauves-souris) bwo mu famille ya Pteropodidae bushobora kuba ari bwo ndiri  nyamukuru bw’izi virusi, ariko kugeza ubu nta gihamya gihari gikomeye cyemejwe.

Izi virusi zishobora kandi kwanduza inyamaswa nini nk’inkende (chimpanzés), inguge nini (gorilles), ndetse n’impala zo mu ishyamba (antilopes forestières).

Indwara ya Ebola iterwa na Virus zo muri famille ya Filoviridae, genre ya Orthoebolavirus

2. Uko yandura

Virusi ya Ebola ishobora kwinjira mu muntu binyuze mu gukora ku inyamaswa zanduye, cyane cyane ku maraso yazo, ibice by’umubiri cyangwa amatembabuzi yazo. Bityo Guhiga, gutegura no kurya inyama zo mu ishyamba (viande de brousse) ni ibintu bishobora guteza ibyago bikomeye byo kwandura indwara ya Ebola.

Ukwanduza hagati y’abantu gushobora kuba:

  • Uburyo butaziguye (direct): binyuze mu gukora ku maraso cyangwa amatembabuzi y’abantu banduye.
  • Uburyo buziguye (indirect): binyuze mu gukora ku  bikoresho cyangwa ibintu byandujwe n’ayo matembabuzi.

Umuntu wanduye aba ashobora kwanduza kuva ibimenyetso bya mbere bigaragaye, kandi ubwandu burushaho kwiyongera igihe indwara imaze kwiyongera mu mubiri. Abapfuye kubera Ebola bkomeza banduza cyane mu minsi mike ikurikira urupfu rwabo. Ibi bituma imihango yo gushyingura iba ahantu hakomeye mu kwanduza, kuko abavandimwe n’inshuti bakora ku mubiri w’uwitabyimana.

Umuntu wakize ntaba agikwirakwiza virusi, keretse mu  mumibonano mpuzabitsina kuko virusi ishobora kuguma mu masohoro y’umugabo  amezi menshi nyuma yo gukira. Hari naho  kwanduza mu mibonano mpuzabitsina byagaragaye kugeza hejuru y’umwaka umwe nyuma yo gukira.

Ukwanduza binyuze mu mwuka (aérosol) biba gake cyane , bushobora kubaho gusa mu bihe bidasanzwe, nko mu gihe cyo gushyira intubation ( appareil ijya mu gifu igamije gufasha  umurwayi kurya, kunywa)  mu bitaro by’indembe.

3.Virus ya Ebola mu mubiri w’umuntu

Ibimenyetso bya Ebola bigaragara nyuma y’iminsi 2-21 igeze mu mubiri ( periode d’incubation). Muri icyo gihe iba yiyongera mu mubiri ariko itarakagera ku rwego rwo gusohoka mu maraso cyangwa mu bindi bice by’umubiri ku buryo yanduza abandi bantu.

Dore ibihe bya Virus Ebola mu mubiri w’umuntu

Icyiciro cya mbere:  phase grippale 
  • Virusi igera mbere na mbere mu utugirangingo tw’ubwirinzi  (macrophages na monocytes), igakwirakwira  muri ganglions lymphatiques no mu maraso.

Ibyo bimenyetso ni:

-Umuriro mwinshi : 38 degre celsius (fever) utangira mu buryo butunguranye

-Umananiro ukabaije ( fatigue)

-Kuribwa mu ngingo n’imitsi ( myalgia, arthralgia)

-Umutwe ukabije ( headache)

-Kuribwa mu muhogo ( sore throat)

-Kubura appetit( loss of appetite)

  • Phase grippale ikunze kugaragara mu minsi ya mbere y’indwara (2–4), ikaba ishobora kugera ku cyumweru kimwe mbere y’uko indwara ijya mu cyiciro gikomeye (gastro-intestinal na hemorrhagique).Kuba iyi phase imara igihe gito kandi ikaba isa n’ibicurane bisanzwe, bituma Ebola ikunze kwitiranywa na malaria cyangwa grippe mu ntangiriro.Ni yo mpamvu gufata ibipimo hakiri kare ari ingenzi, kugira ngo umurwayi atinjire mu cyiciro gikomeye cy’indwara.

 Icyiciro cya kabiri: Attente y’iby’umubiri na phase digestive 

  • Ni icyiciro gikurikiraho nyuma ya phase grippale. Ni cyo gice gitangira kugaragaza ubukana bw’indwara mu buryo bugaragara ku mikorere y’umubiri.
  • Virusi yihutira kwiyongera cyane mu mubiri, bikagira ingaruka ku mwijima, impyiko ku myanya y’ubuhumekero no ku miyoboro y’amaraso.

Ibimenyetso:

  • Kuruka kenshi (vomissements)
  • Impiswi zikabije (diarrhées sévères), rimwe na rimwe zivanze n’amaraso.
  • Kuribwa mu nda (douleurs abdominales).
  • Kubura ubushobozi bwo kugumana amazi mu mubiri → bigatera déshydratation sévère.
  • Kubura appetit bikabije

Igihe cyo kwigaragaza

  • Phase digestive ikunze gutangira mu minsi 4–7 nyuma y’ibimenyetso bya mbere (phase grippale).
  • Iyi phase ishobora kumara iminsi 3–5, ikaba ari yo itangira kwerekana ko indwara igiye kwinjira mu cyiciro gikomeye (phase hémorragique).
  • Iki nicyo gice  gitangira kugaragaza ubukana bw’indwara mu buryo bugaragara.Abenshi batangira kugira ibibazo bikomeye byo kubura amazi n’imyunyungugu mu mubiri, bikaba bishobora gutera urupfu vuba.Ni yo mpamvu kwita ku murwayi hakiri kare (rehydratation, imiti igabanya impiswi, kugenzura impyiko) ari ingenzi cyane.

Phase hémorragique na défaillance y’iby’umubiri

  • Phase hémorragique ya Ebola ni icyiciro cya gatatu gikomeye cyane, gikurikiraho nyuma ya phase digestive. Ni cyo gice cyerekana ubukana bw’indwara mu buryo bugaragara, aho umurwayi atangira kuvira amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri.
  • Virusi yangiza imiyoboro y’amaraso, bigatuma amaraso adafatana neza ( coagulation) bityo Umurwayi agtangira mu bice binyuranye by’umubiri
  •  Ibimenyetso biranga phase hémorragique

    -Kuvira amaraso imbere n’inyuma: mu mazuru, mu kanwa, mu maso, mu nda, mu mpiswi, ndetse no mu  bice by’inshinge.

     -Kuvira imbere mu mubiri: amaraso ashobora gusohoka mu myanya y’imbere (gastro-intestinal tract,  impyiko, umwijima), 

    -Kuribwa bikabije mu mubiri wose, 

    -Kunanirwa kw’impyiko n’umwijima (renal and hepatic failure), 

    -Shock: kubura amaraso n’imyunyu-ngugu bikabatera igihunga gikomeye,   

    -Imfu nyinshi: iki gice ni cyo giteza impfu nyinshi.

Igihe cyo kwigaragaza

  • Phase hémorragique ikunze gutangira mu minsi 5–7 nyuma y’ibimenyetso bya mbere, ikamara iminsi 2–4.
  • Iyo umurwayi atitaweho hakiri kare, iki gice gishobora kurangira vuba mu rupfu.

Ni byiza kumenya  kuko:

  • Ni cyo gice gikomeye cyane mu ndwara ya Ebola.
  • Gufata ingamba zo gukomeza rehydratation, guhangana n’imyunyungugu, no kwita ku murwayi mu buryo bwihuse bishobora kugabanya impfu.
  • Ni cyo gice gituma Ebola yitwa indwara yica cyane, kuko impfu nyinshi ziba muri iki cyiciro.

Iherezo ry’indwara

  • Mu gihe cy’urupfu: Akenshi urupfu rubaho mu cyumweru cya kabiri, ruterwa n’guhagarara k’umutima cyangwa kunanirwa kw’iby’umubiri byose.
  • Mu gihe cyo gukira: Umurwayi ashobora gukira, ariko igihe cyo koroherwa (convalescence) kiba kirekire, kiganjemo kunanirwa gukomeza, kuribwa mu ngingo, no kuribwa umutwe.

    Ibice by’umubiri bizahazwa na Virus ya Ebola    

4. Uko bapima Ebola

Biragoye kwa muganga  gutahura ako kanya ibimenyetso bya Ebola, kuko itagira ibimenyetso byiahriye kuko ibimenyetso  byayo bya mbere biba bisa n’iby’izindi ndwara nka malariya cyangwa  grippe.

Ibizamini byo mu laboratwari bikorerwa ahantu hizewe cyane ni byo byonyine bishobora kwemeza neza ko ari Ebola.

  • RT-PCR (Reverse Transcriptase Polymerase Chain Reaction) ni bwo buryo bukoreshwa nk’icyitegererezo (test de référence), kuko bushobora kugaragaza neza ubumenyi bwa virusi (matériel génétique).
  • Sérologies IgM na IgG zifasha mu gusuzuma indwara mu gihe cy’iherezo cyangwa mu gusubiza amaso inyuma (diagnostic tardif cyangwa rétrospectif).

Gusuzuma indwara vuba ni ingenzi cyane kugira ngo abarwayi banduye bashyirwe mu kato (isolation) bityo virusi itarushaho gukwirakwira mu bantu.

5. ubuvuzi bwa Ebola

  • Ubufasha bwo gushyigikira (soins de soutien):
    Bushingira cyane ku kongera amazi mu mubiri (réhydratation) no gucungana  ibimenyetso by’indwara. Amasomo yavuye mu byorezo bya 2013–2016 na 2018–2019, yatumye   habaho iterambere mu kwita ku barwayi, ndetse OMS (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima) isohora amabwiriza agenga uburyo bwo kuvura Ebola.
  • Kwita ku barwayi ku giti cyabo (soins personnalisés):
    • Kugenzura ibipimo by’imyunyu ngugu (minéraux) n’isukari (glucose) mu maraso.
    • Gushakisha no kuvura izindi ndwara zishobora kuba zifatanyije (co-infections).
    • Kwita ku barwayi mu gihe ibice by’umubiri byananirwa gukora (défaillance d’organe).
      Ibi byose byongera amahirwe yo gukira.
  • Imiti mishya (anticorps monoclonaux):
    • Hari mAb114 na REGN-EB3, ikoreshwa mu kugabanya urupfu.
    • Igomba gutangwa vuba bishoboka nyuma yo gusuzuma indwara, kandi ikorwa incuro imwe gusa.

6. Urukingo n’ubwirinzi bwa Ebola

Uburyo bwo kwirinda Ebola

  • Kugabanya gukora ku nyamaswa zishobora kuba zanduye:
    • Kwirinda ubucurama (chauves-souris) bwo mu miryango ishobora kuba ari ububiko bwa virusi.
    • Kwirinda Guhiga, gutema no kurya inyama z’inyamaswa zo mu ishyamba (nk’inkende nini cyangwa impala zo mu ishyamba) .
  • Kwirinda gukora ku bantu banduye:
    • Kwitondera gukora ku maraso cyangwa amatembabuzi yabo (nk’amaraso, ibirutsi n’ibindi).
  • Kwitondera ku mihango yo gushyingura:
    • Kubera ko imibiri y’abishwe na  Ebola bakomeza iba ikiriho virus ya Ebola mu  minsi mike ikurikira urupfu.,ni ngombwa kwirinda gukorana n’umurambo mu gihe cyo gushyingura.

Inkingo za Ebola

  • Inkingo ebyiri zemejwe ku bwoko bwa Zaïre ebolavirus:
    • Ervebo
    • Zabdeno na Mvabea

Ervebo isabwa cyane ku bantu bari mu byago bikomeye byo kwandura, cyane cyane mu turere twibasiwe n’icyorezo.

  • Izi nkingo ntizirakoreshwa mu buryo bwo gukingira abantu bose (vaccination de masse), ahubwo zikoreshwa mu gihe habaye icyorezo.
  • Hari n’indi mishinga y’inkingo iri gukorwa ku bindi bwoko bwa virusi ya Ebola.

7. Umwihariko wa Virus yo mu bwoko bwa Bundibugyo

Inkomoko: Yagaragaye bwa mbere mu 2007 mu Karere ka Bundibugyo, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Uganda. Ifite ubukana buri hasi ugereranije n’izindi virus kuko ihitana abagera  hagati ya 25%–50%, ikaba iri hasi ugereranyije na Zaire Ebola (60–90%).

Ikibazo gikomeye nuko nta rukingo cyangwa imiti yemewe ihari kugeza ubu kuri Bundibugyo Ebola. Kuba idakunze kugaragara bituma ubushakashatsi kuri ya ndwara bukiri hasi.

8.Imibare kuri Virus ya Ebola

Iyi mbonerahamwe iragaragaza urukurikirane rw’ibyorezo bya Ebola byibasiye umugabane w’Afrika, umubare w’abanduye, n’imfu byateje.

Umwaka Igihugu Abanduye Abapfuye Ubwoko bwa virusi
1976 Sudani 151 Sudan ebolavirus
1976 RDC (Yambuku) 280 Zaire ebolavirus
1995 RDC (Kikwit) 315 250 Zaire ebolavirus
2000 Uganda (Gulu) 425 224 Sudan ebolavirus
2007 RDC 187 Zaire ebolavirus
2007–2008 Uganda (Bundibugyo) 131 42 Bundibugyo ebolavirus
2012 RDC (Isiro) 38 13 Bundibugyo ebolavirus
2013–2016 Guinée, Libéria, Sierra Leone ≈29,000 ≥11,300 Zaire ebolavirus
2018–2020 RDC (Nord-Kivu, Ituri) ≈3,470 2,280 Zaire ebolavirus
2026 (iriho ubu) RDC & Uganda >600 >130 Bundibugyo ebolavirus

8.  Impamvu nyamukuru umugabane w’Afrika wibasirwa n’icyorezo cya Ebola

Ebola yagaragaye cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ariko hari igihe yagiye igera no ku yindi migabane y’isi mu buryo bw’“imported cases” (abantu bayizananye baturutse muri Afurika). Nta cyorezo gikomeye cyigeze gikwira ku yindi migabane, ariko habayeho ibihe by’ingaruka mu Burayi na Amerika. Hari impamvu zinyuranye zagaragajwe zituma Ebola yarakomeje kwibasira umugabane w’Afrika.

  1. Inkomoko y’inyamaswa (réservoir naturel)
    • Uducurama dutungwa n’imbuto (chauves-souris frugivores) bakekwaho kuba ari ububiko bwa virusi. Izi nyamaswa ziri henshi cyane mu mashyamba ya Afurika yo hagati n’uburengerazuba, bigatuma Ebola ikunze kuhagaragara.
  2. Imibereho n’imyitwarire y’abantu
    • Guhiga no kurya inyama zo mu ishyamba (viande de brousse) ni umuco ukunze kugaragara mu bice byinshi bya Afurika. Ibi bituma abantu bakora ku nyamaswa zanduye, bikorohera virusi kwinjira mu bantu.
  3. Imihango yo gushyingura
    • Mu muco wa Afurika, imiryango ikunze gukora ku mirambo mu gihe cyo gushyingura. Kubera ko imirambo ya Ebola  iba ikiriho virus za Ebola,  imihango yo gushyingura iba inzira ikomeye yo gukwirakwiza virusi.
  4. Imiterere y’ubuzima n’ubuvuzi
    • Mu bice byinshi bya Afurika, serivisi z’ubuzima ziba zifite ubushobozi buke (laboratwari, ibikoresho byo kwita ku ndwara z’ibyorezo). Ibi bituma gusuzuma no gushyira abarwayi mu kato bitinda, virusi igakomeza gukwirakwira.

Uducurama turya imbuto nitwo ndiri ya Virus itera Ebola
Abagira aho bahurira n’abarwayi ba Ebola bagomba kwitwararika bakambara imyenda yabugenewe

 

Abarwayi ba Ebola baba banengekaye kubera gutakazi amazi n’amaraso menshi

Virus ya Ebola iboneka ku bwinshi ku mirambo y’abitabyimana, mu mihango imihango yo guherekeza abitabyimana hafatwa ingamba zikomeye zo kwirinda kuba wahura na virus
Twifashishije : www. pasteur,fr,  na www.who.int

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *