Amajyaruguru: Impungenge ku musararuro ukomoka ku buhinzi ushobora kuzaba ingume kubera uruzuba rwacanye mu ntangiriro za Gicurasi
Hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru, abahinzi barataka ibihe by’impeshyi byatangiye kare cyane none ibi bikaba bishobora kuzagabanya bikomeye umusaruro wari witezwe muri iki gihembwe cya kabiri cy’ihinga.
Ibi ni ibyibonewe n’umunyamakuru wa Virunga wasuye uduce tumwe tw’akarere ka Burera n’utundi two mu karere ka Musanze, aha hose bikaba bigaragara ko imvura yagiye kare, imyaka iri mu mirima itari yakageze igihe cy’isarura ikaba ikomeje kuzahara kubera uruzuba rwinshi.
Ibishyimbo bimwe byari bikiri uruyange, ibigori byari iheka, n’ibirayi byari ibagara ni imwe mu myaka yarangije kwangirika kubera iri zuba.
Iby’iri cika ry’imvura y’itumba rwagati no mu mpera za Gicurasi, byari byemejwe mu iteganyagihe ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyashyize ahagaragara mu ntangiriro za Werurwe.
