Politike

Musanze: Nyuma y’abanyeshuri, abarimu nabo basabwe kubyuka iya rubika ngo bitabire za coaching zizatuma akarere kaza mu myanya ya mbere

Mu nkuru za Virunga Today zinyuranye zatambutse mu gihe gishize zijyanye n’uburezi, twagaragaje impungenge kuri gahunda zicucitse zigenerwa abanyeshuri bo mu mumashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Musanze, henshi aba bana bakaba basabwa kuzinduka igicuku, hatarabona, ngo bitabire gahunda za coaching ziba zabateguriwe ku bigo bigaho.

Gusa Virunga Today nubwo yakomeje kugaragaragaza gihamya z’inzobere ku ngaruka mbi z’iyi mikorere , bisa naho yagosoreye mu rucaca, abanyeshuri bakomeza kubyutswa igicuku, ikirushijeho hamwe na hamwe hongerwa n’amasaha batahira ku buryo hari abana basigaye bagera mu rugo mu masaha ya saa tatu z’ijoro bavuye muri iyi gahunda hakibazwa niba aba bana bagira igihe cyo kuruhuka no gukina.

Virunga Today yamenye ko ibi byagenze gutyo kubera ko abashinzwe uburezi mu karere ngo basanze ari byiza guha  ingufu iki gikorwa ngo kubera babona ari wo muti w’ibanze watuma akarere kava mu myanya ya nyuma kakomeje kuzaho mu rwego rw’igihugu, mu masuzumabumenyi ategurwa mu rwego rw’igihugu.

Nk’uko abahaye amakuru Virunga Today bakomeje babyemeza, ngo kiriya cyemezo cyafatiwe rimwe n’icyo gusaba abarimu ko nabo bashyiraho akabo muri iyi gahunda, bakazindukira nabo iya rubika, ngo bafashe aba bana gusubira muri aya masomo mbere yo kujya mu gikorwa nyririzina cyo kwigisha. Ibi byatagajwe bikaba byaraje gutangwaho ubuhamya na bamwe mu barium baganiriye na Virunga Today.

Akimana Jeanne d’Arc ni umwarimuazi wahinduriwe amazina akaba yigisha kuri kimwe mu bigo biherereye mu karere ka Musanze; Aganira na Virunga Today yayibwiye imiterere y’iki kibazo muri aya magambo: ‘’ Mu ntangiriro z’iki gihembwe twahawe amabwiriza mashya, ubuyobozi bw’ikigo  bwemeje ko bwatanzwe n’akarere, ni amabwiriza adusaba kuza gufasha mu gikorwa cyo gufasha abanyeshuri gusubiramo amasomo, ubu biransaba kubyuka mu ma saa kumi n’imwe na…., kugira ngo nshobore kugera ku ishuri saa kumi n’ebyri n’igice kuko niho iyi coaching zitangira.’’

Ku kibazo cyo umenya niba hari inagaruka iki cyemezo cy’akarere cyamugizeho, uyu mudame yashubije ko zitabura ku mudame wari usanzwe agira uturimo tw’uducaguxagu mu rugo:

Yagize ati:” Urumva, ariya masaha niyo nanjye nabaga mpungiye mu mirimo yo kwita ku rugo, gutegura abana bajya ku ishuri ndetse no kwita ku mutware, ariko nta kundi, nta kunyanyagara ku kazi muri iki gihe, nabyumvikanyeho n’umutware wanjye kandi igihe kizagera tubimenyere, ngo akabi kamenyerwa nk’akeza.’

Kamana John nawe ni umwarimu wahinduriwe amazina kubera impamvu z’umutekano we, yabwiye Virunga Today  ko nubwo kuri we ari umusaraba yikorejwe, yahisemo  kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’akarere kugira ngo yirinde kwiteranya na Leta mu gihe ari hafi kujya muri pensiyo.

Yagize ati: ‘’ Kubera iyi gahunda twashyiriweho yo gufasha abana gusubiramo amasomo mbere yo gutangira amasomo y’umunsi, binsaba kubyuka mu ma saa kumi n’igice kubera ntuye kure kugira ngo nshobora kugera ku kazi mbere ya saa moya, birangoye ariko nzakomeza guhanyanyaza, sinshoboye kwiteranya na Leta nsigaje imyaka 2 ngo njye muri pensiyo.’

Aba bombi babwiye knadi Virunga Today ko iyi gahunda bashyiriweho yaje isanga izindi nshingano zitaborohera kurangiza harimo gutegura amasomo baba bagomba kwigisha ndetse no kwitabira programm ya Ministere y’uburezi yitwa” Remedial program” yashyiriweho gufasha abana bafite ibibazo mu myigire,  kugira ngo bashyirwe ku rwego rw’abandi, ikaba itangwa muri week end.

Tubabwire ko ubushakashatsi bwagaragaje ko gahunda nk’izi zategetswe ku barium bo mu karere ka Musanze zibatera umunaniro kubera kubyuka kare, bikorwa buri munsi ndetse zikanabagabanyiriza ubushobozi bwo kwigisha neza.

Izi gahunda kandi ngo zishobora kubangamira ubuzima bwite bwa mwarimu, bigatuma atabona umwanya wo kuruhuka no kwita ku muryango we.

Virunga Today iracyashakisha uburyo yavugana n’abashinzwe uburezi mu karere ka Musanze kugira ngo hamenyekanye neza impamvu z’iki gikorwa n’uko cyaba cyarahujwe n’amategeko agenga abakozi ba Leta muri rusange n’agenga abarimu by’umwihariko.

Tubabwire kandi ko Stati rusange iganga abakozi ba Leta iteganya ko iteka rya ministre ari ryo rigena amasaha y’akazi ku bakozi ba Leta mu cyumweru n’uburyo yubahirizwa, hakaba hibazwa rero niba aya masaha Akarere ka Musanze kongereye aba barimu yarubahirije iri teka cyangwa se aba barimu bakaba bagenerwa agahimbazamusyi kuri aya masaha y’ikirenga basabwa gukora.

Twifashishije : www.devenirprof.org

Mu rurimi rw’igifransa, ibyo ubuskashatsi bwagaragaje ku mirimo ivunaye ihabwa mwarimu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *