Amajyaruguru: Impungenge ku musararuro ukomoka ku buhinzi ushobora kuzaba ingume kubera uruzuba rwacanye kuva rwagati muri Gicurasi
Hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru, abahinzi barataka ibihe by’impeshyi byatangiye kare cyane none ibi bikaba bishobora kuzagabanya bikomeye umusaruro wari witezwe muri iki gihembwe cya kabiri cy’ihinga.
Ibi ni ibyibonewe n’umunyamakuru wa Virunga Today wasuye uduce tumwe tw’akarere ka Burera n’utundi two mu karere ka Musanze, aha hose bikaba bigaragara ko imvura yagiye kare, imyaka iri mu mirima itari yakageze igihe cy’isarura none ikaba ikomeje kuzahara kubera uruzuba rwinshi.
Ibishyimbo by’uruyange, ibigori by’ iheka, n’ibirayi by’ibagara ni imwe mu myaka yarangije kwangirika kubera iri zuba.
Nk’uko twabivuze hejuru rero, imyaka myinshi izuba ryacanye itaragera igihe cy’isarura nk’uko abahinzi baganiriye na Virunga Today bayibwiye.
Uwitwa Bazimaziki ni umuhinzi wo mu kagari ka Nyagahinga, mu murenge wa Cyanika, iby’iri zuba rigiye kubateza igihombo yabivuze muri aya magambo:
“Iyi mvura yagiye kare cyane, tuyiheruka mu kwa 5 rwagati, mu gihe umwaka ushize yarimbanyije ukwa 6 kose, ibi bishyimbo bimwe niho byari birimo kuzana imiteja, ibindi niho byari bikiyanga, twabonye imvura y’isakramentu ariko yabaye nke ntacyo yaramuye kigaragara, hari abahinze mbere bo nta kibazo bazagira, twe twahinze ibya nyuma , nta kintu tuzasarura, tuzabutaha, ibi bishyimbo byari bimeze neza, ntibyakaduhiriye, ikibazo cy’udusimba tw’umweru cyari cyakemutse.”
Umunyamakuru wa Virunga Today yiboneye kandi muri kariya kagari ka Nyagahinga, imirima y’ibigori byiza bya hybride, ibi bigori ubona ko byari bitangiye guheka, bikaba byari bigishobora guhangana n’uru ruzuba nubwo byagaragaraga ko bidashobora kwihagararaho ikindi cyumweru imvura iramutse itaguye.
Uyu munyamakuru kandi yiboneye ko muri ubu butaka bwiza bw’amakoro y’ibirunga, ibirayi byiza byarimo bisarurwa, ariko hirya gato, mu mirima byegeranye, hakaba hari ibindi birayi byari birangije kubagarwa, bivuze ko byari bigikeneye imvura ngo bishobore gutanga umusaruro mwiza.
Mu karere ka Musanze ho, umunyamakuru wa Virunga Today yasuye umurenge wa Rwaza’, akagari ka Nturo, maze niho yibonera ubukana bw’izuba ryatangiye kuva ibishyimbo bikizana imiteja ya mbere.
Uwitwa Mugabo ni umuturage wo muri aka kagari ka Nturo, yemeza ko imvura yacitse kare cyane izabateza ibihombo bikomeye.
Yagize ati:” Biriya bishyimbo ubona, izuba ryacanye bitarafata ibiti, biriya byo ubona, birasa naho byeze, ariko ni izuba ryacanye bitangiye kuzana imiteja, buriya nabyo umusaruro uzaba uwa ntawe, ntubona se ko n’intoki zatangiye kuma, iyi mvura yacitse kare, hatagize igihinduka, ngo akavura kabe kagwa, ibintu bishobora kuzakomerana.
Icyokora abatuye muri utu duce tw’akagari ka Nturo bo bashobora kuzaramirwa n’ibihingwa by’ibijumba n’imyumbati biboneka muri kariya gace bizwi ko byihanganira izuba.
Byongeye kandi abahinzi bazashobora gucungira ku musaruro w’imyaka yo mu kabande, kuri ubu ikibonekamo amazi.
Ku murongo wa telephone kandi umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye kuvugana n’umuturage wo mu kagari ka Rungu mu murenge wa Gataraga, maze amutangariza ko mu karere kabo nabo bahuye n’ikibazo cy’izuba ryavuye hakiri kare.
Yagize:” Hejuru y’ikibazo cy’ubu butaka bwacu bwagundutse bukaba nta musaruro ushimishije bugitanga hiyongereyeho ikibazo cy’izuba ryacanye ibishyimbo bikiri uruyange kandi aribyo twacungiragaho muri iki gihembwe cy’ihinga, iri zuba ryaratunguranye kuko niba wibuka, umwaka ushize, imvura yageze mu kwa 7 ikigwa, byanze bikunze ibi bizatugiraho ingaruka, hazabaho igabanuka ry’ibiribwa.
Umunyamakuru wa Virunga Today yatemberereye no mu mirenge ya Kimonyi na Musanze, maze yibonera ko hari imyaka yari igikeneye imvura mu mirima.
Muri yo twavugamo ibishyimbo byiganjemo ibyarimo bizana imiteja, naho ibindi ari uruyange ukaba ubona ko umusaruro w’ibishyimbi ushobora kuzagabanukaho nka 50%.
Hari kandi ibigori byari bitangiye guheka, bigaragara ko byo umusaruro uzagabanuka cyane kubera bizagorana ko byazanaho impeke.
Aha naho muri iyi mirenge, abaturage bakaba baratangarije umunyamakuru wa Virunga Today ko biteze kuzahura n’ikibazo cy’ubuke bw’umusaruro nubwo icyo gihe ubwo umunyamakuru yabasuraga bari bagifite icyizere ko ikirere gishobora guhinduka isaha n’isaha, akavura ko kuramira iyi myaka kakaboneka.
Amakuru ahenze apfushwa ubusa
Iby’iri cika ry’imvura y’itumba rwagati no mu mpera za Gicurasi, byari byemejwe mu iteganyagihe ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere ( Meteo Rwanda), iteganyagihe cyashyize ahagaragara mu ntangiriro za Gashyantare.
Aya makuru y’ingenzi ariko nk’uko bisanzwe ntacyo yamariye abahinzi ndetse benshi muribo ntanubwo bigeze bayamenya ngo babe bahitamo gutera imyaka mu mirima hakiri kare.
Umwe mu baturage wo mu mujyi wa Musanze nawe wakomoje kuri aya makuru y’ikigo cya meteo yapfushijwe ubusa yagize ati:” Ntiwibuka ko iby’iyi mvura izagenda kare abo mu iteganyagihe babivuze ariko tukica amatwi none ntureba ? Ndibuka rwose bemezaga ko impeshyi ino aha iwacu izatangira mu kwa gatanu rwagati cyangwa mu mpera zayo, nibyo byabaye! None warenganya abatanze amakuru ko ari amatwi yacu atumva !”.
Uyu muturage yongeyeho ko atumva impamvu abayobozi babona mutweli isigaje amezi 2 ngo irangire bagatangira kunyura urugo ku rundi bibutsa abaturage ibyo kuzishyura mitweli ariko byagera ku makuru nk’ayo y’ingenzi afitiye akamaro abaturage bakanuma.”
Yagize ati:” Ahari aba bayobozi bacu nabo ntibizera ibivugwa na meteo, none se ko mbona mitweli bashyiramo imbaraga zose, habura nk’amezi 2 ngo umwaka urangire twese bakaba batugezeho, mu muganda ndetse no mu nteko z’abaturage intero n’inyikirizo bikaba mitweli, kuki bitagenda bityo ku makuru y’iteganyagihe?, mu gihe cyashyize twagiye tuvuga ko batubeshya ariko ubu biragaragara ko nibura 70% by’ibyo batubwira ari ukuri, ababishinzwe nibakore ibishoboka basangize amakuru abahinzi, tureke gukomeza kujya mu bihombo byashobokaga kwirinda.
Ibyabaye ku bihingwa by’ibishyimbo, ibirayi n’amasaka byangijwe n’izuba ryacanye kare mu ntara y’Amajyaruguru , bigaragaza ko ubuhinzi bwacu bugifite ibibazo bikomeye byo kuba bushingiye ku iboneka ry’imvura.Iyo imvura idahagije cyangwa ikaza mu buryo budateganyijwe, abahinzi bahura n’igihombo gikomeye.
Ikindi kibazo ni uko amakuru ya meteo atarakoreshwa uko bikwiye mu igenamigambi ry’ubuhinzi, bityo abahinzi bagakomeza gukora mu buryo bwo gupimisha ijisho no kugereranya ibihe bitandukanye.
Ni ngombwa ko ubuhinzi bwubakira ku ikoranabuhanga, ku buryo amakuru y’ikirere akoreshwa mu gufata ibyemezo, kandi igenamigambi mu buhinzi rigashyira imbere ibyo kubaka uburyo bwo kuhira no guhangana n’ibihe by’izuba bitungurana muri ibi bihe by’imihindagurikire y’ikirere.
Ibi ni byo bizatuma ubuhinzi bw’u Rwanda burushaho kuba buhamye kandi butanga umusaruro uhoraho.

