Politike

Musanze-Rwaza: Hagaragajwe akarengane kakorewe abaturage kugeza naho hari abatakaje ubuzima abandi bashyirwa mu manegeka na Rwiyemazamirimo, Visi Meya yumvikana ashimira umunyamakuru wa Isango star wamuhaye aya makuru

Bizimana Emmanuel ni umunyamakuru wa Isango Star ukunze kwandika inkuru ziva imuzi ibibazo byugarije abatuye intara y’Amajyaruguru harimo n’iby’akarengane gakomeje gukorerwa aba baturage, abakagombye kubarenganura bakabigendamo biguru ntege.

Iyo uyu munyamakuru aheruka gukora ni iy’akarengane kokorewe abaturage bo mu murenge wa Rwaza, aho Rwiyemezamirimo yafashe ku ngufu ubutaka bwabo, bikarangira inyubako zabo zari hafi y’ubu butaka zishyizwe mu manegeka, igiteye ubwoba kurushaho, nuko ibi bikorwa by’uyu Rwiyemezamirimo bimaze guhitana ubuzima bw’abaturage bagera kuri 4, batari bafite aho bahuriye n’ibi bikorwa by’uyu Rwiyemezamirimo..

Umunyamakuru wa Virunga Today ari mu bakurikiye iyi nkuru maze ahitamo kuyisangiza uko yakabaye abasomyi ba Virunga Today amaze kuyikoraho ubusesenguzi.

Barashinja ubuyobozi kurebera ibikorwa bitemewe bya Rwiyemezamirimo bimaze kubicamo 4

Umunyamakuru Bizimana atangira inkuru ye agaragaza ubu butaka Rwiyemezamirimo yigabije,bukaba buherereye mu mu mudugudu wa Bukoro, ,akagari ka Nyarubuye, umurenge wa Rwaza ho mu karere ka Musanze.

Ubutaka ubwabwo bukaba bugizwe n’umusozi kandi bigaragara ko 1/2 cyawo cyarangije gukurwaho itaka, mu gice gisigaye ahagana hejuru, hakaba hagaragara umurima w’urutoki wazanywe n’inkangu zatewe n’imirimo yo gucukura iyi kariyeri.

Inkuru nyirizina yumvikanamo ubuhamya bw’abahuye n’iri hohoterwa bakorewwe n’uyu Rwiyemezamirimo,bakemeza ko ntacyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwakoze ngo barenganurwe kandi nyamara ibi bikorwa bitemewe bimaze guhitana abantu bane batari bafite aho bahurira n’imirimo ikorerwa muri iyi kariyeri.

Uwa mbere yatangiye abwira umunyamakuru uburyo Rwiyemezamirimo yatwaye ubutaka bwe nta bwumvikane bubanje kubaho!
Yagize ati:” Baraje muri iryo joro baravuga bati nutemera amafranga bari kuguha miliyoni 2 n’igice, bati buraca mu gitondo imashini twayigejejemo kuko njye byafashe ruguru y’inzu.”

Uwa kabiri we yasobanuriye umunyamakuru ukuntu we n’umuryango we bashyizwe mu manegeka na Rwiyemezamirimo.
Yabivuze muri aya magambo:“None njye nari ntuye ruguru yabo, nzi ko batazatugeraho, nagiye kubona ibyo bintu bimaze kumanuka, mbona n’iwanjye hasadutsemo kabiri,harashyira.

Uwa gatatu we yagaragarije umunyamakuru amayere akoreshwa na Rwiyemezamirimo ngo yigarurire ubutaka bwabo, avuga ku ngaruka zababayeho zirimo imfu z’abaturage, anagaragaza ukuntu ubuyobozi bw’akarere bwavuniye ibiti mu matwi, ntibwumve akarengane kabo.

Yagize ati: “Babona ubutaka bwacu bwamanutse, bakatuzanaho iterabwoba kuko babona bwatangiye kumanuka ….Mbere yuko ibi biba ( ubwo imashini ihinga yicaga umuntu) twari twabuze abandi bantu bagera kuri batatu, bahitanywe nabo n’iki kinombe ( kariyeri) kandi ubuyobozi nta kintu bwari bwaradufashije.”

Ubuyobozi bw’umurenge bwatesheje agaciro ubutaka bwabo

Aba baturage bakomeje kugaragariza umunyamakuru akarengane bakorewe maze bashinj Gitifu w’umurenge gutesha agaciro ubutaka bwabo no kugira inyungu mu ihohoterwa bakomeje gukorerwa.

Umwe muri aba baturage akomoza kuri iyo myitwarire idahwitse ya Gitifu yagize ati:” Impamvu navuga ko Gitifu afitemo inyungu ni iyi: Ubwo Gitifu yaraje aratubaza ngo mbe weho baguhaga angahe ?, ndamubwira, aravuga ngo nayo ni menshi, ngo sinzi ahubwo iyo aba bagabo bakura amafranga, ngo we ntabwo yaturengereza imwe n’igice, ubwo icyo gihe mbere yaho bampaga 3 na 800 nkayanga”.

Icyokora ibyavuzwe n’aba baturage  Gitifu yaje kubyamaganira kure, ku murongo wa telefone abwira umunyamakuru ko ibivugwa byose nta kuri kurimo kandi ko ntawe ugomba kwiha uburenganzira bwo kumuharabika no kumusebya.
Ygaize ati:’‘Abavuga ibyo ngibyo njye nabifata mu rwego rwo gusebanya, ntawe ufite uburenganzira bwo kunsebya cyangwa kumbeshyera, ni ukubeshaya ni uguharabika.” 

Visi Meya Ushinzwe iterambere ry’ubukungu yemeza ko icyo azi gusa kuri iyi dosiye ari uko hari abaturage bahamagaye ku karere, bakaba bateganya kubahuza na Rwiyemezamirimo

Umunyamakuru Bizimana kandi yegereye Visi Meya ushinzwe iterambere mu by’ubukungu maze amubaza ikibazo cy’aba baturage bo mu murenge bemeza ko bakorewe ihohoterwa, bakamburwa utwabo.
Amusubiza, Visi Meya Uwanyirigira Clarisse yashyushye nugaragaza ko nta byinshi azi kuri iki kibazo kiremereye abaturage abereye umuyobozi babwiye umunyamakuru.
Yagize ati:” Ariko nk’uko mubivuga hari abaturage batubwiye ko bishyuwe amafranga make,ikindi hari abavugaga ko nabo bifuza kwishyurwa, Rwiyemezamirimo twaramuhamagaye, tumusaba ko twahura n’abo baturage bose bakabanza bishyurwa, akabona gukomeza imirimo, ubu navuga ko twabaye tumuhagaritse…”

Ku kibazo cy’ubutaka bw’abaturage bushobora kuba bwarateshejwe agaciro, visi meya yavuze ko icyo kibazo cyatanzwe n’umuturage umwe kandi ko bazamuhuza n’umugenagaciro w’akarere kugira ngo adahendwa.
Naho ku kibazo cy’uko nubwo akarere kari karahagaritse iyi kariyeri, yakomeje gukora amanywa n’ijoro, visi meya yabwiye umunyamakuru ko iyo makuru ntayo bamenye, aboneraho kumushimira ku bw’ayo makuru amwizeza kubikurikirana.
Yagize ati:” Kuba gikora nijoro ayo makuru ntayo twari tuzi,  Murakoze cyane, kuko iyo duhagaritse ikinombe tugihagarika amanywa n’ijiro, ntabwo tuvuga ngo ugomba gukora nijoro gusa, niba akora nijoro, turabikurikrana….

Arangiza inkuru ye Bizmana yavuze ko iri hohoterwa rikorerwa neza neza mu maso y’ubuyobozi bw’umurenge dore iyi kariyeri ubwayo iherereye hafi y’ibiro by’umurenge wa Rwaza, yongera no kugaragaza impungenge ku buzima bw’abaturage baturiye iki kinombe dore ko nk’uko abaturage babyivugiye uko  imashini zirushaho kubegera ninako ibintu birushaho gukomera, hakaba hari abo zatangiye kamanurira hasi ibihingwa nk’urutoki, ibishyimbo n’imyumbati.

Hari ibikwiye gusobanuka ku byabaye muri uyu murenge wa Rwaza.

Iyi nkuru y’ihohotrwa ryakorewe aba baturage bo mu murenge wa Rwaza yakoze benshi ku mutima kubera akarengane kavugwamo kari mu rwego rwo hejuru ari nako muri Virunga Today twumva hari ibikwiye gusobanuka muri ibi byabaye.

  1. Akarere ka Musanze ko bizwi ko gafite master plan igaragaza imikoreshereze y’ubutaka, ntabwo iyi master plan igaragagaza imbibe z’ubutaka bwagenewe ubuhinzi, guturwa n’ubwagenewe za kariyeri. Kuko izi mbibe ziramutse ziriho, ntabwo kariyeriyakagombye kwagurwa mu kajagari, ari nako igenda isatira ubutaka butuweho n’abaturage cyangwa bukorerwaho ubuhinzi.
    Ibi tubivuze kubera ko ubwo twateguraga iyi nkuru, twahamagawe n’umwe mu batuye mu murenge wa Rwaza atubwira ko hari akajagari gakomeye mu itangwa ry’impushya za gucukura kariyeri, kuri ubu ngo uyu murenge ukaba ubarizwamo za kariyeri zitabarika,ibintu bibangamiye bikomeye ibidukikije ariko cyane cyane hakangizwa hegitari nyinsi zakorerwagaho ubuhinzi.
    Muri Virunga Today kandi twamenye ko ubu buryo bwo kwagura za kariyeri hakoreshejwe amayeri yo gushyira abaturage mu manegeka bityo bakisanga bagomba kwimuka, ari nabwo bukoreshwa muri kariyeri z’umucanga ziherereye muri iki gihe mu butaka bwiza bw’ibirunga mu murenge wa Nyange. Ibi bikomeje gutya bikaba bishobora kuzasiga kariya gace gahinduka agasi kandi byari bisanzwe bizwi ko hari ubutaka butanga umusaruro mwiza ku myaka inyuranye.
  2. Ese ingingo z’ itegeko ryerekeranye no kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange ryaba ryubahirizwa kuri aba baturage ? Niba ryubahirizwa se, ni gute Visi Meya asezeranya abaturage kuzaboherereza umuganagaciro kandi imirimo yo gucukura iyi kariyeri yaratangiye ? Ubu ndi se aba baturage bahawe uburenganzira bwo guhinyuza igenagaciro ryakozwe n’uruhande rwa Rwiyemezamirimo ? ,
  3. Ko twumva ibirombe bihita bifungwa mu gihe habayemo impanuka zihitana abantu  nyamara byarashobokaga kuba zaririnzwe, byagenze bite ngo iyi kariyeri igwemo abaturage b’inzirakarengane batatu batagira aho bahuriye n’imirimo y’ubucukuzi bukorerwa muri iyi kariyeri, bicecekwe, nyuma yaho gato hagwemo undi muntu yishwe nawe n’imashini zakoreshwaga binyuranije n’amategeko, nanone hakabura ukoma ?                                                            Tubabwire ko uretse ikinyamakuru Isonga Star cyatangaje bwa mbere iyi nkuru y’akarengane gakorerwa abaturage ba Rwaza, ikinyamakuru Karibu Media nacyo cyagarutse kuri iyi nkuru, kiyishyira mu gice cy’inkuru gisanzwe gitegurira abasomyi baco, igice cyiswe : ”Umugambi mubisha wa Ndi Umujura”, umunyamakuru akaba yaribanze ku bujura bushobora kuba bwihishe inyuma ya kiriya gikorwa

Hirya no hino mu karere ka Musanze kandi hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abaturage batishimira ingurane bahabwa kubera ko amafranga bahabwa adashobora kugira icyo abamarira hejuru y’itumbagira ry’ibiciro by’ubutaka muri iki gihe, ibi biciro hakaba hari aho bigeze ku bihumbi 40 kuri buri metero kare, mu gihe ingurane bahabwa ahenshi zitarenza ibihumbi 10 kuri metero kare.

 

MUSANZE: Mu murenge wa Rwaza, Rwiyemezamirimo yigabije umutungo wa Rubanda_ rugufi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *