Politike

Breaking News: Burera- Es Kagogo: Umunyeshuri 1 yaguye mu mvururu zashyamiranyije abanyeshuri

Ni amakuru abyutse acicikana muri iki gitondo  cyo kuri uyu wagatanu taliki ya 12/06/2026, amakuru  yanemejwe  n’uwahaye Virunga Today amakuru ku murongo wa telefone. Uko byagenze rero, ngo ejo hashize abanyeshuri bo mu mwaka wa 3 kuri iki kigo bashatse gusagarira umwana wo mu wakane, ngo ibintu bisanzwe bibaho muri iki kigo ku mpamvu uwahaye amakuru Virunga Today atasobanuye., maze ubwo barimo bamukubita, inkoni imwe iza gukubitwa,  ku bw’impanuka umwe mu banyeshuri bari bagabye igitero kuri uyu mwana, birangira aba bombi bakomeretse bikomeye.

Nk’Uko uwahaye amakuru Virunga Today akomeza abivuga, ngo aba bana bombi bajyanywe kuri centre de sante ya Gitare, iherereye mu murenge wa Kagogo, bahabwa ubuvuzi bw’ibanze ndetse bahabwa n’imiti igabanya ububabare, gusa ngo uyu mwana wari mubagabye igitero  akomeza kwanira ( gutaka cyane), bigaragaza ko yari yababaye cyane.

We na mugenzi we bahise basubizwa  ku kigo ariko ageze ku kigo akomeza kuremba, aza kuvamo umwuka ubwo yari asubijwe kwa muganga.

Virunga Today iracyashakisha amakuru yimbitse kuri ibi byago byabaye kuri  kigo  cy’ishuri ryisumbuye gicungwa n’itorero EAR Shyira, giherereye mu murenge wa Kagogo Akarere ka Burera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *