Politike

Musanze: Leta na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri mu nkundura yo kugaruza imitungo itimukanwa bemeza ko yahoze ari iyabo

Amakuru y’igikorwa cya Leta y’ U Rwanda cyo kugaruza umutungo wayo ugizwe n’imitungo itimukanwa iherereye mu karere ka Musanze, yagaragaye mu kinyamakuru Karibu Media, iki kinyamakuru kikaba cyarahuzaga aya makuru na gahunda isanzwe imenyerewe muri iki kinyamakuru, gahunda yiswe ”Umugambi mubisha wa Ndi Umujura”.  Ni gahunda ishyira ku karubanda bimwe mu bikorwa by’uburiganya birangwa hirya no hino, bikorwa n’abantu ku giti cyabo bagamije inyungu zabo, batitaye ko ibi bikorwa byaba bibujijwe n’itegeko.

Ni muri urwo rwego rero, ubuheruka iki kinyamakuru cyari cyashyize ahagaragara urutonde rw’abantu bigaruruiye imitungo ya Leta, hirya no hin mu karere ka Buera, muri iriya nkuru akaba wari umwanya mwiza kuri iki kinyamakuru ngo kivuge kuri iki gikorwa kirimo kubera mu karere ka Musanze, cyo kugaruza ubutaka bwa Leta.

Muri iyi nkuru yacu, turakomoza kuri ibi byavuzwe na Karibu Media, tunabahe n’andi amakuru avugwa ku mitungo ya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri nayo bivugwa ko yigaruriwe mu gihe cyashize none ubu Ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika bukaba ngo bwaratangiye ibikorwa byo kuyigaruza.

Uburiganya ku butaka  buherereye muri Mpemge Leta  yahayeho EAR Shyira ngo hubakwe igikorwa remezo cy’ishuri rya Sonrise

Nk’uko byemezwa na Karibu Media kandi n’umunyamakuru wa Virunga Today akaba yarabahamirijwe ubwo yashakaga amakuru y’inyongera kuri ubu buriganya, ngo byose byatangiye ubwo mu mwaka wa 2001, mu mushinga wiswe ko Mustard Seed Project, Ubuyobozi bwa Dioyseze ya EAR Shyira bwifuje  kubakaka ishuri mu karere ka Musanze, ahitwa ubu mu Cyuve ( ubu hitwa kuri Sonrise), aha hakaba hari hasanzwe hari ubutaka bw’abasukuti.

Kubera ko EAR Shyira nta butaka yari ifiite bwo gushyira kiriya gikorwa remezo cyari gifitiye akamaro abaturage, yahisemo gusaba ubuyobozi bw’icyari Umujyi wa Ruhengeri kubufasha kubona ingurane yahabwa bariya basukuti bari bafite buriya butaka, maze umujyi wa Ruhengeri wakira neza iki gitekerezo, uhita ubaha igice kimwe cy’ubutaka bwa Leta bwari buherereye ahitwa muri Mpenge ( hafi y’amasoko y’umugezi wa Mpenge). Byumvikane ko cyari igice kimwe, ko butari ubutaka bwose bwa leta bwari buherereye muri kariya gace,

Nk’uko aya makuru akomeza abyemeza, ngo ryagurana ryifujwe na EAR Shyira ryarakozwe, EAR ihabwa bwa butaka buri hafi y’umuhanda Musanze- Cyanika, maze abaskuti nabo bahabwa cya gice cy’ubutaka bwa Leta buherereye muri Mpenge.

Aya makuru akomeza yemeza ko kera kabaye, kubera uburangare ( cyangwa akagambane) k’abari bashinzwe gucunga ubutaka bwa Leta, cya gice cyose cyari cyasigaye, cyaje kwigarurirwa n’umuturage uvugwa muri iriya nkuru ya Karibu Media, wari ufite ubutaka buhana imbibi na bwa butaka bwa Leta, ku kagambane k’abaskuti.

Mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso burundu muri iki gikorwa cyo kwaigarurira ubutaka bwa Leta, ngo uyu muturage amaze kubijyamo umugambi n’abaskuti, yaje gutanga ikirego mu rukiko, asaba urukiko ko  rwahatira abaskuti kumukorera ihererekanya ry’ubu butaka kuko yemezaga ko bwari busanzwe  ari ubwe bakaza kubwigarurira.

Ibi ngo niko byaje kugenda urukiko mu mwanzuro warwo rutegeka abaskuti guhinduriza ( nkuko bikunze kuvugwa) uyu muturage, bityo ubu butaka buba umutungo utimukanwa w’uyu muturage ku buryo budasubirwaho.

Itsinda rivugwa mu nkuru ya Karibu Media ( bivugwa ko ryahawe n’ubudahangarwa ngo ribashe kurangiza inshingano ryahawe), ngo niryo ryatahuye ubu buriganya, kuri ubu nk’uko aya makuru abyemeza, ubu butaka  burenga metero kare ibihumbi 3, bukaba bwararangiye gusubizwa mu maboko ya Leta.

Ubutaka buherereye kuri Groupement hafi na Nyamagumba mu butaka bwishubijwe nabwo Leta

Iby’ubu butaka buherereye imbere y’ikigo cya polisi, aho bakunze kwita muri Groupement ( ku Gacuri), umunyamakuru wa Virunga Today yari yarabibwiwe hambere n’umuturage uhatuye, wari wasabye uyu munyamakuru gukurikirana iki kibazo kuko yari azi neza ko ubu butaka bwari busanzwe ari ubwa Leta maze mu buryo budasobanutse, umuntu usigaye uba hanze y’igihugu akaza kubwigarurira.

Cyokora uyu munyamakuru ntiyashoboye gukurikirana iki kibazo kuko hadaciye kabari yaje kubwirwa ko ubu butaka bwagurishijwe koperative y’abasezerewe mugisirikare, bahise bahatunganya parking y’amakamyo, idosiye icumbikirwa aho.

Gusa nk’uko inkuru ya Karibu Media ibyemeza, ubu butaka bungana hafi icyakabiri cya hegitari, buri mu bwo rya tsinda ryarangije gusubiza Leta bikozwe na rya tsinda.

Iyi nkuru kandi ikomeza ko uretse ubu butaka buri mu marembo ya Polisi, hirya no hakuno y’umusozi wa Nyamagumba haba hari ubundi butaka bwigaruriwe n’abaturage nyamara buri mu mbago z’ubutaka bwa Leta buherereye kuri uriya musozi.
Hari n’ababwiye Virunga Today ko ahahoze irimbi rya Nyamagumba ( hafi n’umigezi wa Rwebeya), naho ari mu butaka bwa Leta, inyubako zihagaragara none zikaba ari iz’abantu babohoje ubu butaka.

Inkuru ya Karibu Media ikaba irangiza yemeza ko iri tsinda rikomeje akazi karyo ari nako rigenda ritahura henshi hari ubutaka bwa Leta bwari bwarigaruriwe ku bw’uburiganya n’abaturage.

Ahubatse ishuri rya MIPC ni mu butaka bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri

Muri icyo gihe kandi, ubwo yashakaga amakuru arambuye kuri iki kibazo, uyu munyamakuru yabwiwe ko uretse na Leta y’ U Rwanda iri mu gikorwa cyo kwisubiza umutungo utimukanwa wahoze ari uwayo, na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yaba yaratangiye bene iki gikorwa ngo igaruze ubutaka bwayo bwigaruriwe bukanashyirwamo ibikorwa binyuranye.

Uwatanze aya makuru, wasabye ko amazina ye atagaragara mu itangazamakuru yavuze ko muri ubu butaka Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ishobora kuba yaratangiye gukurikirana harimo ubutaka bunini bwubatseho ishuri rya MIPC Muhabura ricungwa na Diyoseze ya EAR Shyira, harimo ndetse n’igice ubu EAR yarangije kugurisha ikigo gishinzwe indege za gisivili mu Rwanda.

Icyokora uwahaye amakuru Virunga Today yirinze kuvuga byinshi kuri iyi dosiye yemeza ko ari idosiye ikomeye atamenya icyerekezo izafata.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi dosiye, umunyamakuru wa Virunga Today yegereye umukristu ugeze mu zabukuru wemereye umunyamakuru ko azi byinshi kuri ubu butaka kuko yari mu bashinzwe gucunga umutungo wa Diyoseze mu myaka ya za 60 maze amusobanurira ibya buriya butaka.

Yagize ati:” Buriya butaka bwo mu mujyi wa Ruhengeri ku gihe cy’Umwami Rudahigwa niho abanyamadini babuteye imirwi, Kilziya Gatolika bayihaye hariya kuva hejuru y’Igikwege, ubu ni mu babikira, ukazamuka ahubatse Kiliziya na Centre pastorale, ukambuka hejuru, ahahana imbibi n’ikibuga cy’indege ukagera haruguru ahashinzwe kuri ubu umusaraba.  Abangilikani bo bahawe kiriya gice cyari cyarebanaga n’ibitaro munsi yahahoze Egena naho abasilamu bahabwa kiriya gice giherereye mu ibereshi.”

Uyu musaza yakomeje asobanurira umunyamakuru ko igice kimwe cy’ ubu butaka Leta ya Kayibanda yaje kugisaba Kiliziya Gatolika ngo ihakorere ibikorwa bya Gisirikare.

Yagize ati:” Ku ngoma ya Kayibanda, ubwo Kiliziya yari ibanye neza na Leta dore ko benshi mu bayobozi bari barize mu maseminari, Leta yohereje Ministre w’Ingabo w’icyo gihe dore ko nawe yakundaga gusengera hano kuri Paruwase, gusaba igice kimwe cya  buriya butaka twavuze  ngo Leta ishyiremo ikigo cya gisirikare, abandi babyemera batajuyaje, akaba ariho hahise hubakwa camp Muhoza.”

Abajijwe ukuntu byaba byaraje kugenda ngo ubu butaka bujye mu maboko ya EAR Shyira, uyu musaza yashubije ko nawe yabibonye atyo, ko nyuma yaho Genocide yakorewe abatutsi ahagarikiw,  yabonye hazamurwamo inyubako bamubwira ko ari iz’aba anglikani, ko rero  hari amakuru y’inyongera yajya kwibariza ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

Uretse kandi ubu butaka bw’ahahoze Camp Muhoza Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ivuga ko yahugujwe n’aba angilikani, uyu musaza yavuze ko hari n’ubutaka buriho kuri ubu inyubako z’ibiro by’umurenge wa Muko, ndetse ni izubatseho ikigo nderabuzima cya Kabere mu murenge wa Muko, bwombi bwahoze mu mbago za Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, akaba atekereza ko nabwo bibaye ngombwa Diyoseze yasaba ko ibusubizwa.

Umunyamakuru wa Virunga Today ntiyanyuzwe n’ibyo yabwiwe n’uyu musaza wari ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika maze ahitamo kwegera umusaza w’umupasteri  muri Anglikani uri muri pensiyo ariko wari mu kazi muri iriya myaka ya za 2000 maze ku kibazo cyo kumenya ukuntu bahawe buriya butaka asubiza agira ati:” Byakomeje kuvugwa ko twigaruriye buriya butaka ariko twe nta kibazo dufite kuko buriya butaka twabuhawe ku manywa y’ihangu kandi uwakenera impapuro zibigaragaza, yaza tukazimwereka zibitse kuri Katedrale.”

Virunga Today izakomeza ibakurikiranire hafi iby’ibi bikorwa byombi kandi biramutse ari ibiyoroheye yazashobora kuvugana n’abagize ririya tsinda ndetse n’ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, kugira hamenyekane byimbitse ibijyanye n’ibi bikorwa bamwe barimo abandi bateganya gutangiza.

Tubabwire ko ingingo ya 52 y’itgeko  N° 27/2021 ryo ku wa 10/06/2021  rigenga ubutaka ku bijyanye n’ubutaka umuntu yabonye ku buriganya igira iti:

Umuntu wabonye ubutaka bw’inkungu, bw’indeka cyangwa ubw’undi muntu mu buriganya, ntashobora kwitwaza ubuzime ku burenganzira ku butaka, kugira ngo agire uburenganzira kuri ubwo butaka n’iyo yaba abutunze igihe kirenze igihe y’ubuzime kivugwa mu ngingo ya 50 y’iri tegeko.
Icyakora umuntu wahawe ubutaka mu isaranganya ryabaye hagamijwe gutuza abantu, ntafatwa nk’uwariganyije, n’uwatakaje uburenganzira ku butaka kubera impamvu za politiki n’imiyoborere mibi byaranze Igihugu kuva muri 1959 kugeza muri 1994, ntafatwa nk’uwariganyijwe.”

Ibi bishatse kuvuga ko ighe cyose abavuga ko bahugujwe batanga ibimeyetso, ntakabuza bazahabwa ubutabera kabone niyo yaba ari nyuma y’igisekuruza.

Ishuri rya Sonrise ryubatse ku butaka bwahoze ari ubw’abaskuti

Ubupfura n'ubunyangamugayo biri mu byo iri shuri ritoza abaryigamo

Iyi ni yo nyubako yuzuye itwaye miliyoni 500 izatahwa ubwo hazaba hanatangwa impamyabumenyi

Umusaza wakoreraga abapadiri mu myaka ya za 50 yemeza ko  ahubatse ubu Ishuri rya MIPC hari mu mbago za Kliziya Gatolika ikaza kuhatiza Leta ya Kayibanda.

Image

Abaturage bo mu Turere twa Musanze na Nyabihu, bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kabere giherereye mu Murenge wa Muko, bishimira ko basigaye bahabwa serivisi nziza nyuma y'uko iki kigo kivuguruwe kikongererwa inyubako

Umusaza wacunze hambere imitungo itimukanwa ya Dyoseze ya Ruhengeri yemeza ko izi nyubako zashyizwe ku butaka bwite bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

 

Inkuru ya Karibu Media

MUSANZE: Ubuyobozi bw’Akarere bwatangiye gutahura abigabije Ubutaka n’indi mitungo bya Leta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *