Rc-Musanze-Umuti ukwiye: Mwarimu Fidele yakomoje ku kibazo cy’ibice bya rigole bidapfundikiye, muri Virunga Today tubona ko ikibazo gikomeye ari icya rigole yohereza amazi y’isuri mu kiyaga gikeneye kubungwabungwa
Uwo bataziriye irya “Mwarimu Fidele” ni ambasaderi wa Rc-Musanze utuye mu murenge wa Cyanika, inkomoko y’iri zina ubwaryo akaba ari uko asanzwe ari umwarimu ku Kigo cy’amashuri ya Gs Kagitega, byumvikane ko afite impamyabumenyi ihanitse, licence, mu bijyanye n’uburezi.
Ahari aya mashuri yibitseho ninayo yatumye agirirwa icyizere, agahabwa kuyobora itsinda ry’aba ambasaderi ba RC Musanze, ariko icy’ingenzi muri ibyo nuko uyu mugabo akunze kugaragaza ibibazo byugarije abaturage adaciye iruhande nubwo imiterere y’aka kazi kabo, imusaba kwitwararika, ngo adakanga rutenderi bityo ngo yirinde ibyabaye kuri ba Gitimujisho benshi bagiye bava mu kazi k’ubwa ambasaderi nabi kubera kutamenya ko rimwe na rimwe ugomba gucinya inkoro….
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 03/07/2026, muri icyo kiganiro kimaze kuba kimenyabose, uyu mugabo yongeye kumvikana atabariza abakoresha umuhanda mushya wa kaburimbo Kidaho-Butaro, kubera ngo ibice bimwe bya rigole by’uyu muhanda bidapfundikiye none kuri ibi bice hakaba hakomeje kubera impanuka zirimo nizitwara ubuzima bw’abantu.
Urugero rutari kure mwarimu Fudeli yatanze ni urw’impanuka yari yaraye ibaye kuri ibyo bice ahitwa Kukabashotsi, igahitana umudame wari uhetswe ku igare, Mwarimu Fidele akaba yaremeje ko nyirabayaza y’uru rupfu ari imiterere y’aha hantu hadapfundikiye kuri iyi rigole.
Umunyamakuru wa Virunga Today wababajwe cyane n’ibyatangajwe na Mwarimu Fidele cyane ko yemeje ko uyu mudame atari we wa mbere uburiye ubuzima kuri biriya bice bidapfundikiye, yongeye kwibaza kuri gahunda yiswe “Duhari ku bwanyu“, ubuyobozi bw’akarere ka Burera buhora buratira igihugu cyose.
Koko rero, ahari ubuyobozi bw’akarere bwavuga ko ikibazo nk’iki kireba Rwiyemezamirimo byagombaga gufata igihe ngo bugikorere ubuvugizi kugira ngo ibi bice byasigaye bibe byapfundikirwa, ariko nanone wakwibaza icyabuze ngo ibi bice bibe byashyirwaho gasopo iburira cyangwa bibe byapfundikirwa by’agateganyo, hifashishijwe yenda ingiga z’ibiti aho kugira ngo abaturage bakomeze kuhatakariza ubuzima.
Uko byagenda kose ntwawabura gushinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zo mu murenge wa Kagogo, uburangare no kwigira ntibindeba muri iki kibazo gikomeje gutera ubumuga n’imfu z’abantu.
Burera na Ruhondo: Ibiyaga-mpanga bikeneye kubungwabungwa
Benshi mu batuye U Rwanda bazi akamaro gakomeye ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo bifitiye igihugu haba mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, guteza imbere ubukungu cyane ku bijyanye n’ubukerarugendo ndetse no mu rwego rw’ingufu dore ko kuri ibi biyaga haboneka ingomero 3 zibyara amashanyarazi.
Gusa abazi neza biriya biyaga byombi, beneza ko biri mu biyaga byakomeje kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe, amazi y’ibi biyaga agakomeza kugabanuka ku buryo buteye ubwoba, nubwo bishoboka ko muri iki gihe iri gabanuka ryagabanyije ubukana kubera kugabanya igihe cy’ikoreshwa ry’urugomero rwa Ntaruka.
Ibi babihera ku kuba nko mu myaka 30 ishize, amazi y’ikiyaga cya Burera yarasenderaga neza neza muri centre ya Mugo iherereye mu murenge wa Kagogo, none ubu amazi akaba yarigiye inyuma hafi metero magana atanu.
Ibi ninako byagenze ahitwa i Salamu, kuko ahahoze aya mazi ubu hari imirima minini ikorerwaho ubuhinzi bwiganjemo ubw’ibijumba.
Abazi kandi agace ikiyaga cya Ruhondo giherereyemo nabo bemeza mu gihe cyashize, amazi yuzuraga igishanga cya Gana, kugeza naho afunga umuhanda Ntaruka-Gahunga. Kuri ubu ahabonekaga aya mazi hari igishanga kinini cyakamutse kigizwe n’amahegitari y’ubutaka, icyiza akaba ari uko iki gishanga gikomye, kikaba kidakorerwaho ubuhinzi naho ubundi iki gishanga cyakagombye cyarakomeje kwaguka dore ko n’ubusanzwe Ruhondo idafite ubujakuzimu burebure.
Ibi biyaga byakomeje guhura n’iki kibazo cy’igabanuka ry’amazi mu gihe Leta mu rwego rwo kubibungabunga yari yarasabye ko ibikorwa by’ubuhinzi byakorerwa hirya ya metero mirongo itanu, byongeye kandi menshi mu mazi yashoboraga kuzana isuri ivuye mu bice byegereye ikirunga cya Muhabura, akaba nta nzira y’ako kanya yayagezaga muri ibi biyaga, ataraheraga mu bikombe biboneka muri biriya bice, akaba yarayungururwaga mu butaka bw’amakoro mbere yuko yiroha muri ibi biyaga.
Rigole zipfundikiye nk’uburyo bwo gukumira isuri n’imivu y’imvura byakwiroha mu kiyaga cya Burera
Kuva hatangizwa ibikorwa byo kubaka umuhanda Kidaho-Butaro, muri Virunga Today ntitwasibye kugaragaza impungenge ku bwinshi bw’amazi ava mu bice by’imirenge ya Cyanika na Kagogo harimo ndetse nava mu ntanzi z’ikirunga cya Muhabura yashoboraga gukusanyirizwa muri rigole imwe, akoherezwa mu kiyaga cya Burera.
Izi mpungenge zarebaga kandi n’ibindi bice by’uyu muhanda byegereye inkengero z’iki kiyaga, mu mirenge ya Kagogo na Kinyababa.
Ninako byaje kugenda maze mu itunganywa ry’uyu muhanda, hakorwa bene izi rigole zifata amazi yo ku misozi yirengereye iki kiyaga zikayaroha muri iki kiyaga.
Ikibazo gikomeye ariko cyabaye ku gice cy’umuhanda Kidaho-Centre ya Gitare, aho hatunganyijwe rigole ireshya hafi n’ibilometero 5,ivuye muri centre ya Kidaho, igafata amazi yose yo muri ibi bice ikayaroha neza neza mu kiyaga cya Burera
Ikindi giteye impungenge kurushaho ni amakuru yahawe Virunga Today yemeza ko iyi rigole izahuzwa n’indi iva mu duce twegereye ishyamba ry’ibirunga, ikambukuranya umurenge wa Cyanika, ibi bikazakorwa igihe hazaba hakorwa bundi bushya umuhanda Musanze-Cyanika.
Ubwo aheruka muri kariya gace, ikibazo cy’aya mazi yoherejwe mu kiyaga cya Burera yakibajije bamwe mu batekinisiye barimo batunganya izi rigole, maze bamubwira ko iby’ayo mazi y’isuri babitekerejeho akaba ari nta mpungenge uyu munyamakuru yakagombye kugira.
Umwe muri aba batekinisiye yagize ati:” Icyo kibazo twagitekerejeho, tuzi akamaro k’ikiyaga ntabwo ari twe twari bworohereze aya masuri n’imivu y’amazi kandi tuzi neza ko cyahinduka isayo, ahubwo twahisemo gukora izi rigole, turangije turazipfundikira ngo dukumire amazi avanze n’imyanda yazaruhikira mu kiyaga. Niba warebye neza amazi aboneka aho iyi rigole irangirira, arayunguruye, nta myanda irimo, turizera ko azagera no mu kiyaga ari uko ameze.
Rogole idafata amazi yaba imaze iki ?
Umunyamakuru wa Virunga Today utaranyuzwe n’ibisubizo yahawe ariko utarashatse kujya impaka za cyo turwane n’uyu mutekinisiye, yibajije akamaro k’iyi rigole ipfundikiye hose ku buryo nta mazi yoherezwamo mu nzira aho yanyujijwe, hirindwa ko yagezwa mu kiyaga cya Burera yuzuyemo imyanda.
Igishoboka nuko aya mazi yinjirira gusa aho rigole itangirira muri Centre ya Kidaho, bikaba bivuze ko andi mazi aboneka muri ibi bice ntabwo afatwa n’iyi rigole ukibaza aho yerekezwa.
Ariko nanone ukoze ubusesenguzi, hakumvikana ko aya mazi atajya muri rigole, akomeza inzira ya kaburimbo akazihuza n’asohoka muri ya rigole ipfundikiye, aho irangirira, bivuze ko byanze bikunze ntakibuza uyu muvu w’amazi kwerekeza mu kiyaga.
Ikindi umuntu yakwibaza ni ukumenya aho iyungurura ry’amazi ryavuzwe n’uyu mutekisiye ribera, yaba aya mazi yinjirira muri centre ya Kidaho cyangwa andi azaba yashoboye gucengera mu mipfundikizo ya rigole.
Hatekerezwa yenda ko uburebure bwa rigole bwatuma ibintu biremereye bitinda kugera mu kiyaga ariko nanone nta kivuga ko kera kabaye iyi myanda itazagera mu kiyaga niba nta buryo bwo kuyungurura iyi myanda buhari bwaba bugizwe n’akayunguruzo nk’uko tukazi.
Bamwe mubaganiriye na Virunga Today batuye muri kariya gace, nabo bayigaragarije impungenge z’aya mazi yoherejwe mu kiyaga cya Burera.
Umwe muribo yagize ati:” Mu ntangiriro z’uyu mushinga wo gukora uyu muhanda, bari batubwiye ko hazacukurwa ibyobo binini bizafata aya mazi akabanza kuyungururwa mbere yuko yoherezwa mu kiyaga nk’uko babigenje kuri ariya mazi ava mu birunga, twatunguwe no kubona amazi yose yoherezwa mu kiyaga ngo ngaha ubwo rigole zipfundikiye nta micafu (imyanda) myinshi izaba ikirimo, ntabwo twanyuzwe, abashinzwe kurengera ibidukikije bazatumare amakenga kuri iki kibazo, ejo tudasanga ikiyaga cyose cyahindutse isayo…”
Undi we yongeyeho ko uretse n’aya mazi yo muri za rigole hari ibindi bikwiye gukorwa kugira ngo habungwabungwe ikiyaga cya Burera nyuma y’ikorwa ry’uyu muhanda.
Yagize ati:” Ikorwa ry’uyu muhanda ryagiye risiga amatoni n’amatoni y’ibitaka mu nkengero z’umuhanda ahegereye ikiyaga hari ndetse n’ahantu hagiteye impungenge ubona ko imisozi yunamiye uyu muhanda itazatinda gutenguka maze ibi bitaka byose bikisuka mu kiyaga;Hakwiye gutekerezwa mu maguru mashya ku u
mushinga wabungabunga ziriya nkengero zigaterwaho ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka bigakumira buriya butaka bushobora gusukwa mu kiyaga.”
Tubabwire ko ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru umwaka ushize wa 2025, Meya Solina w’akarere ka Burera yagejejweho impungenge z’aya mazi ashobora kuzangiza ikiyaga cya Burera hakorwa umuhanda Kidaho-Butaro, asubiza amara impungenge abanyamakuru,abizeza ko ikorwa ry’uyu muhanda rizita ku ku kubungabunga iki kiyaga, ibintu umuntu yakwemeza kuri ubu ko ibyakozwe bitamara impungenge abasanzwe bahatanira kurengera ibidukikije harimo n’Ubiyobozi bwa Virunga Today.
Virunga Today iracyashakisha uko yavugana n’abayobozi muri REMA kugira ngo yumve niba iki kibazo kizwi, nicyo baba bateganya gukora ngo bakumire iyangirika rya kiriya kiyaga rishobora kugira ingaruka zikomeye ku gihugu cyose.

Kohereza amazi ava mu birunga mu kiyaga cya Burera, byazatera ingaruka zikomeye k’urusobe rw’ibinyabuzima byo muri iki kiyaga no ku bukungu bw’igihugu muri rusange



Hari impungenge z’isuri ishobora kwibasira iyi misozi, umuvu ukaruhukira mu kiyaga cya Burera

Ibitaka byagiye birundwa ku nkengero z’umuhanda, isuri ishobora kuzabyohereza rwagati mu kiyaga cya Burera


Ibyobo nk’ibi byatunganyijwe ngo gifate amazi ava mu birunga, nibyo byari bikwiye ngo hayungururwe amazi y’isuri yoherejwe mu kiyaga cya Burera
