Politike

Ubuzima: Ikwirakwira rya cancer mu mubiri ( metastasis)) rikorwa gute ?

Nk’uko twabigarutseho mu nkuru iheruka, cancer ni indwara ituruka k’ukwiyongera mu buryo budasanzwe k’uturemangingo tw’umubiri (uncontrolled abnormal growth cells), bigatanga uturemangingo tutameze neza, tw’ibipfu (malignant cells).

Utu turemangingo tutameze neza dutangira kwangiza aho duherereye (local damage), mbere y’uko dutangira gukwirakwira  hose mu bindi bice by’umubiri.

Uyu munsi turibanda kuri iki  gice cy’ingenzi cy’ukuntu utu turemangingo dukomeza urugendo rwo gukwirakwira mu mubiri, no kuwangiza ari byo bita metastasis.

I.Metastasis ni iki?

Metastasis ni inzira ikomeye ituma cancer ikwirakwira mu bice bitandukanye by’umubiri, ikaba ari yo itera urupfu rwinshi (ku rugero rwa 90%) mu barwayi ba cancer.

Mu gihe ikwirakwira, cellules za cancer ziva mu kibyimba ahatangiriye uburwayi  (primary tumor), zigakora ibibyimba bishya mu bindi bice, ariko zigakomeza kugira imiterere ya cancer y’aho zatangiriye.

II.Intambwe ku yindi ya metastasis

1.Local invasion (Kwivanga, gucengera mu bice bikikije ikibyimba )   

Ni ntambwe ya mbere mu gukwirakwira kwa cancer aho utugirangingo twamunzwe na cancer (cellules cancereuses)  ziva mu kibyimba cy’aho zatangiriye (primary tumor), zikajya mu bice bigikikije.

Mu buryo bworoshye, izi cellules za cancer zishobora kwitandukanya n’izindi cellules zari zifatanye mu kibyimba  (loss of adhesion), zigahindura imiterere ngo zibashe kugenda, kuva aho zari (epithelial–mesenchymal transition), hanyuma zikohereza ibintu bisenya “urukuta”, rwari inzitizi ibuza izi cellules zirwaye  kwinjira mu bice bikikije (extracellular matrix na basement membrane).

Iyo izi cellules za cancer zarangije gusenya urukuta, zihita zibona inzira yo kwinjira mu mitsi y’amaraso cyangwa mu mitsi ya lymphe. Ibi ni byo bituma zikwirakwira mu bice bitandukanye by’umubiri.

Icyitonderwa

Muri cancer zo mu bwoko kanseri-buye (cancer solide: urugero kanseri y’igifu, iy’umwijima, iyo mu mara), iyi ntambwe iragora kuko bisaba gusenya inzitizi z’inyama, ariko muri cancer-buzi ( cancer- liquid, urugero iy’amaraso) biroroshye cyane kuko cellules zirwaye ziba zifite inzira ifunguye, zigakwirakwira  mu maraso hadakeneywe  gusenya urukuta runini.

 

Schema yerekana local invasion ya cancer mu Kinyarwanda

2.Intravasation ( Kwinjira mu mitsi y’amaraso cyangwa muri lymphe)

Nyuma y’uko cellules za cancer zishoboye gusohoka mu kibyimba cy’aho zatangiriye no kwinjira mu bice bikikije (local invasion), zikomeza urugendo rwo kwinjira mu mitsi y’amaraso cyangwa mu mitsi ya lymphe, inzira bita intravasation.

Ikibyimba, Tumor, gikora ibyo bita angiogenesis ni ukuvuga imitsi mishya y’amaraso, kugira ngo ibone ibiribwa n’oxygen, ariko iyo mitsi mishya ikunze kuba ifite imbaraga nke, bigatuma cellules za cancer zibona inzira zoroshye zo kuyinjiramo.

Urukuta rw’iyo mitsi ruba rufite endothelial permeability (ubushobozi bwo kwinjizwamo ibintu) buhanitse, bigatuma rufunguka bityo cellules za cancer zikabasha kurunyuramo.
Hari igihe cellules za cancer zifashwa n’utugirangingo tw’ubudahangarwa nka macrophages (immune cell assistance ), aho izi hagasenywa cyangwa hagafunguka inzira mu rukuta rw’imitsi.

Icyitonderwa

Mu solid cancers (nk’iy’ibere, igifu cyangwa urwagashya), intravasation ikorwa mu buryo bugoye kuko cellules za cancer zigomba kubanza gusenya urukuta rw’imitsi y’amaraso cyangwa ya lymphe kugira ngo zibone inzira yo kwinjiramo.

Mu gihe muri iquid cancers (nk’iyo mu maraso: leukemia na lymphoma), intravasation iba yoroshye cyane kuko cellules za cancer ziba zisanzwe ziba mu maraso cyangwa mu lymphe ntizikeneye gusenya urukuta rw’imitsi cyangwa gukora angiogenesis kugira ngo zibone inzira yo kwinjira.
Ahubwo zifashisha imiterere yazo n’ubushobozi bwo kugenda (motility) kugira ngo zikwirakwire mu maraso cyangwa mu lymphe, maze zihite zinduka circulating tumor cells (CTCs) mu buryo bwihuse.

Schema y'intravasation ya cancer

3. Circulation ( Itembera mu maraso na lymphe)

Circulation
Iyi ni ntambwe ikomeye mu rugendo rwa metastasis.
Koko rero nyuma y’aho cellules za cancer zinjiye mu mitsi y’amaraso cyangwa mu mitsi ya lymphe (intravasation), zitangira gutembera mu maraso nk’utugirangingo twidegembya (libres) twitwa CTCs – Circulating Tumor Cells.

Izi cellules ziba zifite ubushobozi bwo kwihanganira ubuzima bukomeye bwo mu maraso, bukomoka ku imyunyu ngugu, imiti yoherezwa mu mubiri, ndetse n’imitsi y’amaraso ishyira ku gitutu byose bishyira igitutu kuri izi cellules.

Nubwo nyinshi muri izi cellules zipfa muri uru rugendo, izihangana zikomeza urugendo zikagera kure, akaba ari zo zishobora gutera metastasis mu bindi bice by’umubiri.

CTCs ni ikimenyetso gikomeye mu buvuzi bwa cancer kuko gishobora gukoreshwa mu liquid biopsy – uburyo bwo gusuzuma cancer hakoreshejwe amaraso aho gukoresha agace k’urugingo.
Ibi bituma abaganga bashobora kumenya kare niba cancer iri gukwirakwira, ndetse bakamenya n’imiterere y’izo cellules mu gihe cyo gukurikirana uburwayi.

Bityo, circulation si intambwe yoroheje; ni inzira yerekana ko cancer ishobora kuba ikomeye cyane, kuko cellules zayo zishobora kugera mu bice bitandukanye by’umubiri no gutangiza ibibyimba bishya.

Icyitonderwa

Muri cancer solide, cellules za cancer zinjira mu maraso nyuma ya intravasation, zikaba CTCs zitembera mu maraso. Zihura n’ibibazo bikomeye:igitutu cy’imitsi (shear stress), ubwirinzi bw’umubiri bushaka kuzisenya, bityo zigakenera kwikingira hakoreshejwe platelet cloaking kugira ngo zishobore kurokoka.
Nyinshi muri zo zipfa muri uru rugendo, ariko izihangana zikomeza kugera kure.

Muru cancer liquide, circulation iba yoroshye cyane kuko cellules za cancer zisanzwe ziba mu maraso cyangwa mu lymphe,ntizikenera intravasation cyangwa ubufasha bwo kwikingira cyane; zitembera mu maraso nk’ibisanzwe, bityo zigakwirakwira vuba mu bice byose by’umubiri.

Schema ya circulation mu metastasis
4. Extravasation ( Gusohoka mu mitsi y’amaraso)

Nyuma y’uko cellules za cancer zitembera mu maraso nk’izo twise CTCs, intambwe ikurikiraho ni extravasation.

Aha ni ho cellules zishobora guhagarara mu mitsi y’ahandi hantu mu bice by’umubiri, zikabona inzira yo gusohoka mu maraso zigana mu bice bikikije. Ibi bikorwa hifashishijwe imikoranire hagati ya cellules za cancer n’urukuta rw’imitsi (endothelium).

Cellules za cancer zifata ku rukuta rw’imitsi hakoreshejwe ibyo buta adhesion molecules (nk’izo bita integrins na selectins), hanyuma zigasenya urukuta rw’imitsi hakoreshejwe enzyme bita proteases kugira ngo zibone inzira yo gusohoka.

Iyo zimaze gusohoka, cellules za cancer zinjira mu bice bishya by’umubiri (nk’ibihaha, umwijima, amagufwa) aho zishobora gutangira gukura. Ariko si cellulea zose zibasha kubaho muri ibyo bice bishya; izishoboye kwihanganira imiterere mishya yaho zerekeje ni zo zishobora gutangira colonization, intambwe ikurikiraho.

Extravasation ni intambwe yerekana ko cancer ibashije kuva mu maraso ikagera mu bindi bice by’umubiri. Niho urugendo rwa metastasis ruba rwegereje kurangira, kuko cellulesi zishobora gutangira gukora ibibyimba bishya (secondary tumors).

Schema ya extravasation mu metastasis

Icyitonderwa

Muri cancer solide, cellules  za cancer zigomba gufata ku rukuta rw’imitsi y’ahandi mu mubiri hakoreshejwe adhesion molecules (integrins, selectins), zigasenya basement membrane hakoreshejwe protease ( enzyme ishinzwe gucamo proteyine uduce duto), hanyuma zigahinguka mu bice bikikije. Ni inzira igoye cyane, ikenera imikoranire y’utunyangingo n’imitsi y’amaraso, kandi si  cellules  zose zibasha kubaho mu gice gishya.

Mu cancer liquide , extravasation ntiba ikenewe cyane kuko cellules  mbi ziba zisanzwe zitembera mu maraso cyangwa mu lymphe,  zikwirakwira mu bice by’umubiri mu buryo bworoshye, ntizikenere gusohoka mu mitsi kugira ngo zigere mu lymph nodes ( utubumbe duto dusa n’ibishyimbo tugize igice kinini cy’ubudahangarwa bw’umubiri, tuboneka mu irugu, ku kibereo, mu gifu…) cyangwa mu mu mu musokoro (bone marrow) . Ariko iyo zishaka kwinjira mu bice by’imbere (nk’ubwonko cyangwa amagufwa), zishobora gukoresha inzira zisa n’izo za cancer solide.

5. Colonization (Gukura no Gukora ibibyimba bishya)

Colonization  ni intambwe ya nyuma mu rugendo rwa metastasis. Nyuma y’uko cellules za cancer zisohotse mu mitsi y’amaraso (extravasation) zikagera mu bice bishya by’umubiri, zishaka uburyo bwo kubaho muri ibyo bice zitari zizwimo. Aha ni ho cellules  zishobora kwihanganira imiterere y’aha hantu hashya, zigatangira gukura no kwiyongera. Iyo zishoboye kubaho neza, zitangira gukora  ibibyimba bishya  (secondary tumor) mu gice gishya cy’umubiri.

Mu gihe cya colonization, cellules  za cancer zubaka imitsi mishya y’amaraso (angiogenesis) kugira ngo zibone ibiribwa n’oxygen, zikanahindura uburyo ingingo zikikije zikora kugira ngo zibone umwanya wo gukura. Ibi bituma cancer igira ubushobozi bwo gukwirakwira mu bice byinshi by’umubiri, bikaba ari byo bituma ivurwa ryayo rigorana cyane.

Schema ya colonization mu metastasis

Icyitonderwa

Muri cancer solide, cellules za cancer zimaze gusohoka mu mitsi (extravasation) zigera mu bice bishya by’umubiri, zigomba gukora ku buryo zihanganira  imiterere mishya yaho, bityo zigakora angiogenesis kugira ngo zibone ibiribwa n’oxygen, no guhindura uburyo ingingo zikikije zikora. Iyo zishoboye kubaho neza, zitangira gukora tumor nshya (secondary tumor).

Mu cancer liquide , colonization ntiba mu buryo bwo gukora tumor, ikibyimba  gifatika,  ahubwo  cellules  zikwirakwira mu maraso yose cyangwa mu lymphoid organs (nk’amagufwa, spleen, lymph nodes), zikiyongera mu mubare. Ibi bituma indwara igaragara mu  ukwiyongera k’utunyangingo turwaye  mu maraso aho kuba ibibyimba bifatika.

Rero, Colonization muri cancer solide igaragara nk’ukubaka tumor nshya mu bice bishya, mu gihe muri cancer liquide ari ukwiyongera kwa cellules i mbi mu maraso cyangwa mu lymphoid organs, bituma uburyo bwo gusuzuma no kuvura butandukana cyane.

Muri make intambwe ku yindi ya metastasis ni izi:

  1. Local invasion – Zimwe muri za Cellules za cancer zitandukana n’izindi, zigasenya extracellular matrix na basement membrane, zikinjira mu bice bikikije ikibyimba..
  2. Intravasation – Cellules za cancer zinjira mu mitsi y’amaraso cyangwa mu lymphatic vessels.
  3. Circulation – Cellules  za cancer zitembera mu maraso cyangwa mu lymphe nk’CTCs; nyinshi zirapfa, ariko izishobora guhangana zikomeza  urugendo.
  4. Extravasation – Cellules  za cancer zifata ku rukuta rw’imitsi y’ahandi mu bice by’umubiri, zigasenya endothelium na basement membrane, hanyuma zigahinguka mu bice bishya.
  5. Colonization – Cellules  za cancer zigerera mu bice bishya, zikihanganira imiterere yaho , zigakora angiogenesis, hanyuma zikubaka, ikibyimba gishya, tumor nshya (secondary tumor).

III.Ibibazo n’ibisubizo kuri Metastasis

Dore ibibazo abantu benshi bakunze kwibaza ku ikwirakwira rya cancer mu mubiri, metastasis, n’ibisubizo byabyo.

  1. Metastasis itangira ryari ugereranije,  nyuma yo gufatwa na cancer
Metastasis ntitangirira rimwe kuri cancers zose no ku barwayi bose,  ahubwo biterwa n’ubwoko bwa cancer n’ubukana bwayo. Mu ntangiriro, cancer iba igifungiye aho yatangiriye, ariko uko ibibyimba bikura cellules  mbi zikomeza gukora  mutations zituma zishobora gusenya extracellular matrix no kwinjira mu mitsi y’amaraso cyangwa mu lymphe.Ibi ni byo bitangiza metastasis, kandi bishobora kuba nyuma y’amezi cyangwa imyaka kuva umuntu afashwe na cancer.
Hari cancers zimwe nk’iy’ibere cyangwa iya  prostate zishobora gutinda  cyane (imyaka myinshi)  kugera kuri metastasis, mu gihe izifite ubukana nk’iya pancreas cyangwa iya bihaha zishobora gutangira guwirakwira  mu bindi bice mu gihe gito cyane ( mu byumweru bike).
Muri make metastasis itangira igihe cancer imaze kugera ku rwego rwo kwinjira mu mitsi y’amaraso cyangwa mu lymphe, kandi icyo gihe gishobora kuba gito cyangwa kirekire ugereranije n’igihe umuntu afashwe na cancer, bitewe n’ubwoko  bwa cancer n’imiterere yayo.

2. Ese metastasis ya cancer bisobanura urupfu?

Oya, si buri gihe. Ariko metastasis ikunze kuba ikimenyetso cy’uko cancer igeze ku rwego rwo hejuru, bikagora cyane kuyivura. Impamvu itera urupfu ni uko ibibyimba bishya bishobora kwangiza imikorere y’ingenzi y’umubiri:

  • Mu bihaha → guhindura uburyo bwo guhumeka.
  • Mu mwijima → kubangamira detoxification no kubika ibinyabutabire.
  • Mu magufwa → gutuma calcium yinjira mu maraso bikabaho koma.
  • Mu musokoro → guhagarika gukora amaraso mashya, bikaba anemia cyangwa infection ikomeye.

3. Metastasis ishobora kuvurwa burundu?

Akenshi ivurwa mu buryo bwo gucunga indwara (management) aho kuyivura burundu. Hari aho kuvurwa kare (early detection) bishobora gutuma tumor nshya ikurwaho neza.

4. Ese hari imyitwarire umurwayi wa Cancer yakagombye kugira ngo yirinde ko habaho metastasis

Nta myitwarire y’umurwayi ishobora kwirinda metastasis 100%. Metastasis ni inzira ikomeye cyane y’imbere mu seli, kandi igengwa n’imiterere ya cancer ubwayo. Ariko hari ibintu umurwayi ashobora gukora kugira ngo agabanye ibyago cyangwa afashe ubuvuzi gukora neza.
Imyitwarire ifasha mu kurwanya metastasis

  • Kugendera ku mabwiriza y’abaganga: gufata imiti (chemotherapy, targeted therapy, immunotherapy) neza uko yateguwe.
  • Kugenzura buri gihe: kwitabira follow‑up appointments, gukora scans na blood tests kugira ngo hamenyekane kare niba hari ikimenyetso cya metastasis.
  • Imirire iboneye: kurya indyo irimo imboga, imbuto, ibinyampeke, kugabanya ibiryo bikize ku mavuta menshi n’isukari.
  • Kwirinda itabi n’inzoga nyinshi: ibi byongera stress ku mubiri no ku seli.
  • Imyitozo ngororamubiri yoroheje: kugenda, yoga, cyangwa sport yoroheje ifasha immune system gukora neza.
  • Kugenzura stress: meditation, gusenga, cyangwa inkunga y’abavandimwe n’inshuti. Stress nyinshi ishobora guhindura uko immune system ikora.
  • Kwirinda infections: gukaraba intoki, kwikingiza aho bikenewe, kuko infection ishobora gutuma cancer ikura vuba.

5.Ese cancer zose zigira metastasis?

Bisa naho  cancer zose zishobora kwinjira mu gikorwa cyo kurema  metastasis, ariko si zose zibigeraho. Biterwa n’ubwoko bwa cancer, aho yatangiriye, n’uburyo ikura.

Urugero rwa cancer zidakunze gukwirakwira, zikunze kuguma aho zatangiriye ( non‑metastatic cancers)

  • Gliomas cyangwa astrocytomas zimwe zo mu bwonko — ziba zifite imiterere ituma zitorohereza gusohoka mu bwonko kubera blood‑brain barrier.
  • Basal cell carcinoma yo ku ruhu — ikura gahoro kandi ikunze kuguma aho yatangiriye, ikaba idakunda gukwirakwira mu bindi bice.
  • Prostate cancer mu byiciro byayo bya mbere — ishobora kumara imyaka iguma mu prostate itarakwirakwira.
  • Chronic lymphocytic leukemia (CLL) — ikura buhoro, ikunze kuguma mu maraso igihe kirekire itarakwirakwira mu bindi bice.
  • Carcinoma in situ (nk’iyo mu ibere cyangwa mu colon) — iba itararenze urukuta rw’aho yatangiriye, bityo ikaba itaragera ku rwego rwa metastasis.

6.Hari aho metastasis ikunda kwigaragaza cyane?

Yego, cancer nyinshi zikunda gukwirakwira mu bihaha, mu mwijima, mu magufwa, no mu bwonko.

7. Kuki metastasis ari ikibazo gikomeye mu buvuzi bwa cancer?

Kuko ikwirakwira mu bice byinshi by’umubiri, bigatuma kuvura biba bigoye kandi n’ivurwa riba rigomba kuba systemic (chemotherapy, immunotherapy) aho kuba local gusa (surgery, radiation).

Inkuru bifitanye isano:

Tumenye indwara ya kanseri

Twifashihsije:

www.wikipedia.org, www.elsan.care, www.fondation-arc.org