Politike

USA: Isubikwa ry’ibirori byizihiza isabukuru y’imyaka 250 y’ubwigenge bw’Amerika, noneho Perezida Trump yajya yumva uburemere bw’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 y’ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahuye n’ibibazo bikomeye by’ubushyuhe n’imvura y’inkuba; mu Washington D.C. ubushyuhe bwageze kuri 39°C (102°F) bituma parade y’Independence Day isubikwa, ndetse ibirori byabereye ku National Mall bisubikwa amasaha menshi.

Ibyabaye ku birori
1.Ubushyuhe bukabije: Ku wa 4 Nyakanga 2026, ubushyuhe bwageze kuri 39°C, bituma parade y’Independence Day muri Washington D.C. isubikwa. Abantu benshi bagombaga gushakirwa ubufasha kubera indwara ziterwa n’ubushyuhe; nibura abantu 51 bavuwe ku National Mall.

2. Imvura irimo inkuba: Kuri uwo mugoroba, imvura irimo inkuba yatumye abantu basohorwa ku National Mall, bajya gushakira ubuhungiro mu nyubako za leta n’amamuseum. Ibirori byasubitswe amasaha menshi mbere y’uko Perezida Trump atangira ijambo rye saa yine z’ijoro.

3.Ahandi ibirori byasubitswe: Mu mijyi nka Hartford (Connecticut), Harrisburg na Wilkes-Barre (Pennsylvania), ibirori byasubitswe burundu kubera imvura n’ubushyuhe.
4.Ingorane zagaragaye mu birori: Indwara z’ubushyuhe: Abantu benshi bararembye kubera ubushyuhe bukabije, bamwe bajyanwa mu bitaro.

5.Kudakomeza ibirori: Parade n’ibitaramo byinshi byasubitswe cyangwa byimurwa mu gihe cy’amasaha cyangwa ku yindi minsi.

Isomo kuri President Trump

Perezida Donald Trump yakuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu masezerano ya Paris ku mihindagurikire y’ikirere, avuga ko ari “uburiganya” kandi ko byabangamira ubukungu bw’igihugu. Ibi byatumye Amerika iba igihugu cyonyine cyasohotse muri ayo masezerano inshuro ebyiri, igashyira imbere ikoreshwa rya peteroli, gazi n’amakara aho gushyira imbaraga mu n’energi zisubira.

Inkuru yuzuye mu masaha ari imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *