NESA-ikosora: Abagiye gukosorera muri Ste Marie Adelaide-Kamonyi bananiwe kwihangana ijoro rimwe kubera impere, hatangarirwa ubudahangarwa bw’abana bamara Umwaka wose w’amashuri barumagurwa nazo
Mu cyumweru twarangije ku mbuga nkoranyambuga hakomeje gukwirakwizwa amakuru y’udukoko twitwa impere, twagamburuje abarimu bari bagiye mu gikorwa cyo gukosora ibizamini bya Leta muri site yo mu kigo cy’amashuri cya Ste Marie Aldedide giherereye mu murenge wa Gihara Akaree ka Kamonyi, bikaba ngombwa ko iyi site yimurirwa ahandi.
Impere zitumereye nabi muri dortoir y’abagabo
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa uwitwa Sam Kabera yasangije abari kuri X, bikaba byumvikana nawe ko abukesha abari bari mu gikorwa cyo gukosora muri site yavuzwe haruguru.
Ubu butumwa bugira buti : ” Mwiriwe neza SAM, ndi umukosozi wa XXxxxxxx, turi gukorera kuri ES Marie Adelaide de Kamonyi, mudukorere ubuvugizi impere zitumereye nabi muri dortoire z’abagabo, ubu twicaye twabuze icyo twakora, service za hano ni mbi ntiwanabona nuwo ubwira ikibazo ufite. SInzi niba umuntu yabaho muri iyi condition, agakosora neza umana w’igihugu. murakoze.
Sam kandi yakomeje gusangiza iby’iki kibazo abari kuri X, aho byaje kwemezwa ko NESA yahisemo kwimurira iyi site mu karere ka Musanze, mu kigo cya Ecole des Sciences de Musanze.
Mu butumwa bwe SAM yagize ati: ” Abarimu bakosoreraga ibizamini bya Leta ( Biology) i Kamonyi muri ES Ste Marie Adelaide, bitewe n’ikibazo cy’impere, ubu bimuriwe muri Musanze district, muri Ecole des sciences de Musanze.”
Umuyobozi w’umugome, abana bamenyereye akabi cyangwa bifitemo ubudahangarwa ku mpere
Bmawe mu bahurira ku rubuga Mia, bamaze no kwitegereza ka video kagaragaza impere zijagata kuri matelas z’abarimu bari mu gikorwa cyo gukosora, nabo bagize icyo bavuga kuri ibi byabereye muri Ste Marie Adelaide, ikigo gicungwa ku bufatanye bwa Leta na Kiliziya Gatolika kikaba ngo kiyoborwa n’Uwihayimana.
Uwitwa Emmnauel yagize ati: Ibi biheri n’imbaragasa birya abarimu bikareka abanyeshuri! Ye ba nyagupfa b’abana ubwo ni ukwitegura bakarya byinshi muri vacance hakaboneka amaraso yo kuzagaburira impere! uyu muyobozi akora ikora ubwicanyi bugambiriwe!
Uwitwa Ange we yatanze andi ku bijyanye n’impere agira ati: ”Ariko kurwanya imperi biragoye kuko zoroka vuba cyane, imwe iproducinga nka 300 mu gihe gito”
Uwitwa Bosco we mu mvugo ikarishye yifatiye mu gahanga ubuyobozi bw’ikigo cya Ste Marie Adelaide muri aya magambo: ”Ubwo azi ngo zakira abandi bana, Nabahasanzwe yabicishije imperi! Umuntu mubi, Chenyege, Ndamugaye, Kwicisha abana imperi, Shitani iramugaragaje, kandi ubwo muri minervl ntawamusigaramo igiceri ?”
Undi yagaragaje izindi mpungenge kuri iki gikorwa cyo kwimura aba barimu; ‘ Buriya impere zikwirakwira mu buryo bworoshye wasanga ari n’umwarimu wazizanye zigahita zikwirakwira hano kandi ubwo nabo babimuye, barazigemura i Musanze!.
Uwiyise xxx we yagaragaje ko nta nkurikizi ziri bubeho ku muyobozi w’iki kigo dore abatangaga ibitekerezo bose bakomezaga kumusabira ibihano. Yabivuze muri aya magambo : ” Abapadiri n’ababikira se ko nta kibazo bagira??Bguma kuba Padiri cg Ma Soeur iteka”.
Muri ibi byose igikomeje gutangaza abasomye iyi nkuru bose, ni ukuntu aba barimu batashoboye kwihanganira kubana n’ibi bihere nibura umunsi umwe rukumbi, mu gihe aba banyeshuri baba muri iki kigo, bamarana nabyo umwaka wose w’amashuri ariko ntihagire ukoma kandi bizwi ko utu dukoko tubuza amahwemo abantu mu buryo bukomeye. Bmawe mu baganiriye na Virunga Today bemeza ko hari ubyobozi bw’ibigo buyoboza inkoni y’icyuma ku buryo abanyeshuri bahitamo gupfira muri Nyagasani bakihanganira nka ziriya mpere aho kugira ngo bagaragaze ikibazo cyabo.
Abandi bo bemeza ko ku kubera guhora urumwa n’ibi bihere kenshi, ugeraho umubiri ukamenyera ukagira ubudahangarwa, ibi bikaba aribyo bishobora kuba byarabaye kuri aba banyeshuri bo kuri Ste Marie Adelaide bamenyereye akabi nk’uko bakunze kubivuga mu kinayrwanda, ngo akabi kamenyerwa nk’akeza.
Tubabwire ko umunyamakuru wa Virunga Today yagerageje gushaka amakuru yimbitse kuri iki kibazo, maze message yohereje Madame Candide ushiinzwe amasomo kuri ikigo ntiyahabwa igisubizo.
Imbuga nyinshi zasuwe ngo hamenyekane ibijyanye n’ubuzima bw’utu dukoko zemeza ko impere zidakururwa n’isuku nke, ko ahubwo zishobora kwibasira n’inzu z’isuku ntangarugero, amahoteri y’inyenyeri eshanu cyangwa ibitaro. Ngo zikaba zikururwa n’ubushyuhe bw’umubiri n’umwuka wa CO₂, kandi zikwirakwizwa cyane n’ingendo, ibikoresho by’imyenda cyangwa ibikoresho byaguzwe byarakoreshejwe ahandi.
Mu buryo bwo kuzirinda harimo: Kugenzura neza ibikoresho byaguzwe byarakoze mbere yo kubizana mu nzu no Kwoza cyangwa gutwika ku bushyuhe bwinshi imyenda cyangwa matelas zakoze zazanywe mu nzu zarakoze
Naho igihe zageze mu nzu ugomba Gukoresha imiti yemewe yica udukoko: Hari insecticides zabugenewe zemewe n’inzego z’ubuzima, ariko zigomba gukoreshwa n’inzobere mu kurwanya udukoko no Kwihutira guhamagara service professionnelle de désinsectisation niba ikibazo gikomeye.

Ste Marie Adelaide ntiyibasiwe n’impere kubera isuku nke, ahaubwo habayeho uburangare bw’ubuyobozi ntihitabwaho guhiga utu dukoko ubwo twri tumaze kugera mu kigo


