Rc-Musanze: Habuze na pickUp yo kugeza cash power n’insinga ku baturage ba Kimonyi bamaze imyaka irenga 40 bategereje umuriro
Mu mezi 3 ashize, hari abaturage bo mu mudugudu wa Gakoro, akagari ka Birira, umurenge wa Kimonyi, ho mu karere ka Musanze bakomeje guhamagara mu buyobozi bwa Virunga Today bayibwira ko muri icyo gihe hatangijwe igikorwa cyo kubaha umuriro w’amashanyarazi.
Iyi yari inkuru nziza kuri aba baturage bari bamaze imyaka irenga mirongo ine bategereje aya mashanyarazi, dore ko abaturanyi babo bo mu mudugudu wa Kadahenda bayafite kuva mu myaka ya za 84.
Aba kandi baboneyeho akanya ko gushimira ubuyobozi bwa Virunga Today ku bw’ubuvugizi bwakomeje kubakorera none bikaba bigeze aho nabo iki gikorwa remezo kigezwa muri uyu mudugudu wabo wose.
Icyokora aba bahamagaye muri Virunga Today bavuze ko ikibazo gisigaye ari icy’ingo zigera kuri 50, Visi Meya ushinzwe iterambere mu by’ubukungu yashwishurije ko zitazigera zihabwa umuriro kubera zituye ahagenewe ubuhinzi, hakaba hibazwa niba akarere ka Musanze gateganya kuzabimura bagatuzwa aho bazahabwa ibikorwaremezo by’ingezi by’umuriro n’amazi.
Niba imodoka za REG zitaboneka, habyze imodoka y’akarere cyangwa iya Gitifu w’umurenge ngo ibe yageze cash power n’insinga mu Gakoro.
Iby’iki giorwa remezo cy’ingenzi cyagejejwe ku batuye umudugudu wa Gakoro cyaje kugarukwaho no mu kiganiro Umuti ukwiye: Kugaya no Gushima cyahitishijwe mu gitondo kuwa 31/07/2026 , ubwo ambasaderi wataziriwe izina rya Gakoro ( kubera ko ari kavukire muri uyu mudugudu) yahabawaga ijambo maze agatangira ashima ko nawe muri iki gihe yahawe umuriro nyuma y’imyaka irenga umunane haramanitswe amapoto ariko bagategereza umuriro bagaheba.
Ambasaderi Gakoro yagoze ati: ”Nanjye ndimo gushima ubuyobozi bwa REG kuko nk’uko mubizi ikibazo cyacu twakomeje kubasaba ko mwadukorera ubuvugizi kuko twari dutegereje uyu muriro imyaka hafi umunane none dore natwe umuriro turawufite kandi uhagije, kuri ubu nanjye ndacana kandi ni umuriro uhagije.”
Uyu Ambasaderi yongeyeho ko ariko nubwo we ikibazo cye cyakemutse, ko nka mabasaderi wakomeje uvugira abaturanyi, atabura kuvugira ingo zigera kuri 50 zitarahabwa umuriro kubera uburyo bwabuze bwo kugeza insinga na konteri mu mudugudu wa Gakoro.
Yagize ati: ”Nubwo njye nshima ko ikibazo cyanjye cyakemutse ariko hari bagenzi bacu bari mu ngo zigera kuri 50, kugeza ubu ntibarahabwa umuriro ndetse kubera gutegereza bakarambirwa, bahisemo kujya kwibariza kuri REG hariya i Musanze, maze abakozi baho babereka ibikoresho bigizwe na Konteri ndetse n’insinga, babawira ko ari ibyabo ko ariko kugeza ubu habuze imodoka yageza ibi bikoresho aho batuye.”
Aya makuru y’ibikoresho byaheze mu bilometero bitageze kuri bitanu, ibyo bigatuma abaturage bavutswa ibyo bari bafitiye uburenganzira kandi bakomeje gutegereza igihe kirekire nibyo byateye umujinya umunyamakuru Ben, maze mu mvugo ikarishye yifatira mu gahanga abarimo ubuyobozi bw’akarere ndetse na Gitifu w’umurenge wa Kimonyi.
Ben yagize ati: ” Tuvuge yenda ko kubera akazi kenshi kaba kariho, imodoka za REG bigoranye kuboneka, ariko se ubwo n’imodoka z’akarere zirenze imwe zananiwe kugeza biriya bikoresho hariya hirya mu bilometero bitanu ? Harya Gitifu wanyu si urya wahoze Nkotsi na Bikara, we se nta modoka afite ngo abe yaraje gutwara izi nsinga…?
Amezi 3 arashize igikorwa cyo kubaha amashanyarazi gihagaze kandi ku ngo 435, izari zimaze guhabwa umuriro ni 178 gusa.
Aya ni amakuru twahawe n’umwe mu bagize inzego z’ibanze muri kariya kagari utarifuje ko amazina ye atangazwa yagaize ati:” Ibyo kuduha umuriro bimaze amezi 3 bihagaze kuko aba mbere bayahawe mu ntangiriro za Gicurasi. Ubwo ingo 178 muri 435 zigize umudugudu wa Gakoro zamaraga kuwugewaho, igikorwa cyahise gihagarara, abaturage babonye bitinze bahitamo kujya kwirebera abayobozi ba REG maze bababwira ko ikibazo cyabayeho ari icyo kubura imodoka yageza ibikoresho mu mudugudu, duhita tubasaba ko batwemerera tukishakira imodoka yo kubitwara maze umufande wari aho atubwira nabi, avuga ko bitashoboka. Twahisemo kugeza ikibazo ku murenge, ngo batubarize niba tutakwishakira imodoka ariko nabo baza kudusubiza ko afande yakomeje kubangira.”
Virunga Today iracyashakisha uburyo yavugana n’ubuyobozi bwa REG ya Musanze kugira ngo ibubaze ikindi cyaba cyihishe inyuma y’iyi service mbi yahawe aba baturage, bari banyotewe n’iki gikorwa remezo, none amezi atatu akaba arangiye hitwajwe ikibazo cy’imodoka kandi abaturage ubwabo bari biyemeje kwishakira imodoka yo gutwara izi cash power n’insinga.
Tubabwire ko ubwo twarangizaga kwandika iyi nkuru muri iki gitondo cyo kuwa mbere taliki ya 03/08/2026, twamenye ko muri icyo gitondo, abakozi ba REG bari bamaze kugeza muri uyu mudugudu konteri zigera kuri 50, uwahaye amakuru Virunga Today akaba yaravuze ko hari icyizere ko iki gikorwa kiri buze gukomeza, abatanze ibyangombwa bose bagahabwa umuriro, akaba yaraboneyeho gushimira abo bose bakomeje kubakorera ubuvugizi ngo umudugudu wose uhabwe amashanyarazi dore ko ngo na za ngo Visi Meya yari yaravuze ko zitazahabwa umuriro kubera ziri mu gace kagenewe ubuhinzi zawemerewe.
