Politike

Musanze: Ubuyobozi bw’Akarere bwatanze uruhushya ku gitaramo kirikesha, cyateguwe na Bralirwa, kikabera mu muhanda Musanze-Rubavu, hafi n’icumbi rya Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru

Mu karere ka Musanze hakomeje kugaragara ibikorwa binyuranye binyuranije n’amabwiriza aba yashyizweho hagamijwe kubungabunga umudendezo w’abaturage, ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho ubundi bugatiza umurindi ibi bikorwa.

Urugero rumenyerewe n’urw’inganda nto zirimo z’ateliye n’amabarizo byanyanyagijwe rwagati ahatuye abaturage, urusaku ruvamo rukabangamira ababituriye ariko iki kibazo cyabazwa ubuyobozi bw’akarere bugasubiza ko nta wundi muti bwabona kubera agakiriro ka Bukinanyana kabaye gato, bivuze ko abaturage bagomba gukomeza kuba ibitambo by’ikibazo, ikibazo akarere katavuga n’igihe kizakemurirwa.

Iki gisubzo ndetse ninacyo Umuyobozi w’akarere Nsengimana Claudien aheruka guha abanyamakuru ba RBA ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’U Rwanda cyitwa “Ganira na Meya”.

Nk’aho ibyo bitari bihagije, Ubuyobozi bw’akarere bwahisemo kujya buha impushya zinyuranije n’amabwiriza ya Ministre w’ibidukikije, abatunganya ibitaramo hirya no hino mu mujyi wa Musanze, ibi nabyo bikabangamira bikomeye abaturiye ahabera ibi bikorwa by’imyidagaduro.

Urugero ruri hafi ni urw’igitaramo cya Bralirwa cyatangiwe uruhushya na Meya ubwe, mu rwego rwo kwamamaza ibinyobwa byayo, igitaramo cyabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 24/07/2026, kikabera ahitwa i Yaounde, mu gice gituwe n’abayobozi, ndetse giherereye mu mbago z’umuhanda Musanze-Rubavu, umuhanda wakomeje gukoreshwa uko bisanzwe, nta n’ingamba zo gucunga umutekano zafashwe, ibi byose bikaba bica ukubiri n’amabwiriza ya Ministre w’ibidukikije abuza urusaku rubangamira umudendezo w’abaturarwanda.

Uruhushya rwo gukoresha igitaramo mu gice katagenewe imyidagaduro nta n’uburyo buriho bwo kurinda no gukumira ko iki gitaramo cyabangamira ibindi bice byegeranye.

Umunyamakuru wa Virunga Today wakurikiranye kuva kare kuri uyu wa gatanu imyiteguro y’iki gitaramo, yakomeje kwibaza niba koko byashoboka ko iki gitaramo cyabera ahantu ubundi hasanzwe hatuwe n’abayobozi bakomeye barimo Guverneri w’Intara y’amajyaruguru, mu gikari neza cy’inzu y’icumbi ry’uwahoze ari ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, ariko igiteye impungenge kurushaho, mu mbago z’umuhanda Musanze-Rubavu ( imbago z’umuhanda nk’uyu zigarukira muri metero 11, hakuno no hakurya y’umuhanda, uvuye muri wa murongo w’umweru).

Umunyamakuru wakomeje gucunga ngo arebe uko biri buze kugenda, yagarutse ahagombaga kubera iki gitaramo ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba asanga batangiye kwinjiza abantu, ari nako urusaku rwatangiye gukwira mu mpande zose zikikije uru rubuga rwari rusanzwe rukoreshwa nka parking, amamodoka menshi arimo n’ay’abaje kwitabira iki gitaramo aparitse neza neza mu nkengero z’umuhanda Musanze-Rubavu, nawo wari urimo urujya n’uruza rw’imodoka n’abagenzi.

Uyu munyamakuru wahisemo kugeza impungenge ze ku bari aho barimo abashinzwe umutekano muri iki gikorwa ( bouncers), yahawe urw’amenyo, bamubwira ko arimo guta igihe, ko adashobora kuburizamo igikorwa cyateguwe na Bralirwa yinjiriza iritubutse igihugu.

Uyu munyamakuru wababajwe bikomeye n’ibisubizo yahawe, yahisemo kujya kongera gusoma ibikubiye mu mabwiriza ya Ministre w’ibidukikije no 001 yo kuwa 12/07/2023 akumira urusaku rubangamira umudendezo w’abaturarwanda, maze asanga mu ngingo yayo ya 9 ivuga ku bikorwa by’imyidagaduro bagira bati:”
Ibikorwa by’imyidagaduro bibera mu gice cyagenewe imyidagaduro bigomba kutarenza ikugero cy’amajwi ntarengwa cya 70 dB kandi bigashyiraho uburyo bwo kurinda no gukumira ko byabangamira ibindi bice byegeranye.”.

Byumvikane ko aka gace nk’uko twakababwiye, ntabwo gaherereye mu gice cyahariwe imyidagaduro, byongeye kandi nta buryo abateguye iki gitaramo bagennye bwo gukumira urusaku kandi uru rusaku ubwarwo rukaba rwari rurengeje igipimo cya 70 dB (urusaku ruri ku rwego rwo hagati, rufitanye isano n’imashini zisanzwe mu rugo nka vacuum cleaner cyangwa machine imesa),

Ariko kandi nanone nk’uko twabivuze, iki gice cyabereyemo iki gitaramo, ni mu nkengero z’umuhanda, ibishobora gukurura impanuka zikomeye kuri uyu muhanda mpuzamahanga urangwa n’urujya n’uruza rukomeye ndetse hakaba nta n’abashinzwe umutekano mu muhanda, police yari ihari.

Uruhushya rwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwemerera Bralirwa kurikesha

Umunyamakuru wakomeje gushaka uburyo yamenya byinshi kuri iki gitaramo, ku bw’amahirwe yaje guhabwa ibaruwa yandikiwe Bralirwa na Meya w’akarere ka Musanze, buyemerera gukora iki gitaramo kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kugeza igihe hafungirwa ibikorwa by’ubucuruzi bw’inzoga.

Muri iyo baruwa Meya yagize ati:” Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwawe, Akarere ka Musanze bishimiye kuguha uha uburenganzira bwo gukora igikorwa kizabera muri Bar Loumen Louange, ku wa gatanu taliki ya 24/Nyakanga, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza ku isaha yemewe yo gufunga utubari, hakurikijwe amategeko, amabwiriza agenga ibirori bihurirwamo n’abantu benshi muri Republika y’U Rwanda.”

Umunyamakuru kandi yagerageje kugeza ku Muyobozi w’akarere ka Musanze, impungenge ze zijyanye n’imitunganyirize y’iki gitaramo, naze amwoherereza ubutumwa bugufi, ntihaboneka igisubizo kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru.

Gusa umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri kariya gace, yakomeje gusaba umunyamakuru gutegereza igisubizo cya Meya, ari nako akomeza kwemeza ko nta kibazo we abona mu mitegurire y’iki gitaramo, birangira hatabonetse icyo gisubizo.

Tubabwire ko uretse ibi bitaramo bikomeje gutegurwa hirya no hino mu tubare hatubahirijwe amabwiriza akumira urusaku, muri stade Ubworoherane naho hakomeje kubera ibitaramo by’imbaturamugabo ( Mtn Musica Festival iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25/07/2026), mu gihe iyi stade isangiye urukuta n’ahimuriwe igice cy’ibitaro bya Ruhengeri gicumbikira abafite uburwayi bw’indwara zo mu nda harimo ni iz’umutima, icyizere cyatanzwe cy’uko ikibazo cyakemuwe kubera muri iri cumbi hashyizwemo ibikoresho bifata amajwi, nticyanyuze ubuyobozi bwa Virunga Today.

Akarere ka Musanze kahaye uruhushya Bralirwa rwo gukoresha igitamo mu gice kitemerewe imyidagaduro, mu nkengero z’umuhanda mpuzamahanga Musanze -Rubavu

Igitaramo mu nkengero z’umuhanda urimo urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka,ziganjemo izihetse imizigo iremereye!
Akarere katanze uruhushya runyuranya n’ibivugwa mu ngingo ya 9 y’amabwiriza ya ministre ufite mu nshingano ibidukikije
Umunyamakuru wa Virunga Today yagejeje impungenge ze ku Muyobozi w’Akarere, ntiyahabwa igisubizo.

Dore uko byari bimeze ubwo hatangizwaga igitaramo cya Bralirwa

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *