Politike

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Hari abakristu babona ko Umwepiskopi wabo akoreshwa imirimo ivunanye, ibyamuviramo gusaza imburagihe

Mu minsi ishize mu karere ka Musanze hakomeje kuvugwa imfu zitunguranye z’abantu banyuranye bari basanzwe bazwi mu mirimo yo mu rwego nk’urwa za Kaminuza, hakaba hari abagiye bahuza izi mfu n’imirimo ivunaye aba ba nyakwigendera bakoraga mu bigo bari bafitemo inshingano.

Koko nk’uko byagiye byemezwa n’abavandimwe ba ba nyakwigendera akazi kavunanye karimo ak’ubushakashatsi hakiyongeraho ako kwigisha n’ak’ubuyobozi bishobora kuba aribyo byatumye habaho kwibasirwa na stroke kw’aba ba nyakwigendera, indwara iterwa n’iturika cyangwa ukuziba ry’udutsi two mu bwonko kubera nyine ikoreshwa ku gitutu, stress mu kazi.

Ibi byabaye ubanza ari nabyo byateye impungenge bamwe mu bakristu basengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, bakabona ko Umwepiskopi wabo akoreshwa imirimo ivunanye, ku buryo nubwo ataba ari n’ikibazo cya stroke, iyi mirimo ivunanye ishobora gushajisha imburagihe Umwepiskopi wabo, dore ko imyaka agezemo irangwa no kwibasirwa n’indwara zinyuranye, ndetse bikaba byarigeze kuvugwa ko Nyricyubahiro Mge yigeze kugira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mugongo nubwo biboneka ko muri iki gihe afite ubuzima bumeze neza.

Abagaragaje izi impungenge banaganiriye na Virunga Today, babihereye no kuri gahunda yo mu mpera z’iki cyumweru  cyo kuwa 8-9/ Kanama 2026 ya Nyiricyubahiro, gahunda ubona ko yari icucitse, iruhije kubahiriza  nk’uko aba baganiriye na Virunga Today babyivugiye.

Kuwa 08/08/2026, guhagararira Kardinali Kambanda muri Yubile ya Padiri Andre Kibanguka

Nibyo kuri uyu wa 8/08/2026 Nyiricyubahiro Mgr Harolimana Visenti niwe wayoboye igitambo cya Misa hizihizwa Yubile y’Imyaka 50 Padiri Kibanguka amaze ari umusaserdot akaba yari ahagarariye Son Imminence Kardinal Antoine Kambada utarashoboye kubonek muri ibi birori kubera indi mirimo yihutirwa yari arimo.

Ni igitambo cya Misa cyabereye muri Kiliziya ya Sainte famille famille kandi cyari cyitabiriwe n’ab’episkopi banyuranye  ( abari mu mirimo n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru), kikaba cyaramaze amasaha atari munsi ya 3. utabariyemo n’igihe cya ngombwa cyabayeho cyo kwiyakira.

Abaganiriye na Virunga Today, bayibwiye ko kuba Mgr Harolimana yakwitabira iki gitambo ari ibintu byumvikana cyane ko Padiri Kibanguka mu ijambo rye yanagaragaje  ko Mgr Harolimana bafitanye ubucuti bwihariye kuko bamenyanye kuva hambere bombi bayobora amashuri ya Kilizya Gatolika ( we ari St Andre, Mgr ari mu iseminari ya Nyundo).

Aba bongeyeho ariko ko nyuma y’iki gikorwa Mgr yari akeneye akaruhuko uko kaba kangana kose, dore ko no muri icyo cyumweru cyari kirangiye yari yagaragaye mu bindi bikorwa by’ivugabutumwa harimo kuyobora igitambo cya Misa cyatangiwemo amasezerano y’u bafurere bo mu muryango w’abagabuzi b’amahoro ya Kristu Umwami i Nyakinama ndeste no gutanga isakramentu ryo gukomezwa ku bakristu 320 bo muri paruwase ya Rwaza.

Ibi ariko ngo siko byagenze kuko ku cyumweru Mgr, umunsi ukurikiyeho kuwa 09/08/2026, Nyiricyubahiro Mgr Visenti Harolimana yongeye kwitabira ibindi bikorwa bivunanye birimo kuyobora igitambo cya Misa kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, igitambo cya Misa cyatangiwemo isakramentu ry’ugukomezwa ku barenga 500 no kwitabira igitaramo cya Korali Magnificat ikorera ubutaumwa kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, igitaramo cyabereye muri Centre Pastorale iherereye hafi na Paruwase Katedrale kikamara amasaha arenga 4.

Gusiga amavuta ku ruhanga no kuvugira amagambo ” Yakire ikimenyetso cya Roho Mutagatifu, impano y’Imana” ku bakristu 500

Isakramentu ry’ugukomezwa ni isakramentu rikomeza  ubuzima bwa gikristu, urihabwa akakira Roho Mutagatifu mu buryo bwuzuye. Ugukomezwa rero ni intambwe ikomeye ikomeza ubuzima bwa gikristu, ikagufasha kuba umuhamya w’ukwemera mu buzima bwa buri munsi.

Abafite ububasha bwo gutanga iri sakramentu bavugwa muri Code of Canon Law (Amategeko ya Kiliziya Gatolika).
Mu ngingo yayo 882 havugwamo ko Umwepiskopi ariwe ufite ububasha bwo gutanga isakramentu ry’ugukomezwa naho mu ya 883 ikemeza hakabugwa ko  Abapadiri bashobora kuritanga mu bihe bidasanzwe ( Umwepiskopi atabonetse cyangwa hari abakristu benshi bakeneye kurihabwa, cyangwa ) , iyo bahawe uburenganzira n’Umwepiskopi cyangwa mu gihe cy’akaga.

Ku bijyanye n’uyu muhango wabereye kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri wo gukomeza abagera kuri 500, birumvikana ko hagombaga kwifashishwa iriya canon 883, maze abapadiri bari bitabiriye iki gitambo cya Misa ari benshi, bagafasha muri iki gikorwa ariko siko byagenze.

Koko rero Muri iki gitambo cya Misa, Mgr niwe wenyine wasize amavuta ku ruhanga anavugira amagambo ” Yakire ikimenyetso cya Roho Mutagatifu, impano y’Imana kuri aba bakristu 500 bari bakeneye iri sakramentu; ibi bivuze ko yakoze ibimenyetso 500 anavuga iriya nteruro igizwe n’amagambo 7, incuro 500, ni amagambo hafi 3 500.

Ibi bivuze ko igikorwa cyo gukomeza abakristu 500, harimo gusiga amavuta, kuvuga iriya nteruro no guhana imyanya hagati y’abakomezwa  cyagombaga gutwara hagati y’isaha n’iminota 30 n’amasaha 2 n’iminota 15.

Aha niho bamwe ndetse bahera bemeza ko kenshi abayobora uyu muhango badakoresha  ariya magambo yose uko yakabaye, kuko nko mu Misa yo kuri iki cyumweru ntabwo iki gikorwa cyarengeje iminota 40.

Bamwe mu bakristu twavuze nabo bemeje ko guharira Mgr iki gikorwa cyo gukomeza abagera kuri 500 ari ibintu byamuvunnye bakaba batumva impamvu atafashijwe n’abasaserdoti nk’uko byahozeho mbere.
Umwe muri bo yagize ati:”Ntabwo tubona impamvu Litujiya y’iki gihe ihitamo guharira Umwepiskopi igikorwa cyo gukomeza wenyine, ibintu bimunaniza kandi bigatinza Misa, twe mu gihe cyacu dukomezwa, twabaga turi bake, 100, 50 ariko Mgr yafatanyaga rwose na Padiri Mukuru muri iki gikorwa kandi byagendaga neza,igikorwa kikihutishwa.”

Muri icyo gihe ariko, undi mukristu wari uraho yabaye nk’utwama mugenzi we maze asobanura imvo n’imvano y’uku kwiharira kwa Mgr.
Yagize ati:” Birakwiye ko mwanjya mubanza kubaza impamvu ibintu bikorwa kuriya bitandukanye n’ibyo mwari musanzwe muzi, Mgr yahisemo kujya akomeza wenyine, kubera ko hari abamaraga gukomezwa n’abasaserdoti, bakongera gutonda umurongo ngo bakomezwe n’umwepiskopi, niyo mpamvu byagenze kuriya mujye mubaza, habayeho kubahiriza ibyifuzo by”abakristu”

Ako kanya impaka zahise ziba urudaca hagati y’impande zombi, uwashubijwe agaragaza ko icyo kibazo ari ikibazo cy’imyumvire, ko abakristu bakagombye gusobanurirwa imiterere y’iri sakramentu.

yagize ati:” Niba ari uko bimeze, icyo ni ikibazo cy’imyumvire, abakristu bakagombye gusobanurirwa uko iri sakramentu ritangwa, ko n’igihe cyose padiri ahawe ububasha n’umwepiskopi, nta kabuza ingabire zo muri iri sakramentu zimugeraho, none se ko mu maparuwase hirya no hino, hari abakomejwe na ba padiri bakuru, ni ukuvuga ko isakramentu bahawe nta gaciro rifite ?, ni ikibazo cy’imyumvire, umuntu yanagereranya n’ubujiji.’‘

Amarira yo muri Korali Magnificat yatumye Mgr yongera kwigora akurikira igitaramo cy’amasaha 4 yose

Mu gitaramo ngarukamwaka cya Korali Ishema Ryacu, Christmas Carols Concert 2025, uwari uhagarariye Korali Magnificat, akaba n’umuyobozi muri iyi Korali, yahawe ijambo, maze mu mvugo ye itararanzwemo ikinyabupfura, yibasira Nyiricyubahiro Mgr Visenti Harolimna wari witabiriye iki gitaramo, amushinja kwanga kwitabira ibitaramo bitegurwa na Korali abereye umuririmbyi mu gihe atajya arota gusiba igitaramo ngarukamwaka Christmas Carols Concert.

Amakuru yageze kuri Virunga Today yemeza ko iyi mvugo itashimishije abarimo Ubuyobozi bwa Paruwase Katedrale ya Ruhengeri bwaba bwarahaye gasopo ubuyobozi bw’iyi Korali kuri iki cyubahiro gike umwe mu baririmbyi yagaragarije Nyiricyubahiro Mgr.

Ku rundi ruhande ariko Umwepiskopi nawe ashobora kuba yaragize ipfunwe ku kuba hari uwatinyutse kumutunga agatoki ku mugaragaro, ku kuba arangwa n’igisa n’itonesha ku bakristu abereye umushumba dore ko muri iki gitaramo atigeze yisobanura kuri ibyo yashinjwaga n’uyu muyobozi.

Aya marira y’abaririmbyi ba Magnificat yanyujijwe ku muyobozi wabo, niyo abakurikiranira hafi ibibera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri bemeza ko ariyo yatumye nyuma y’imirimo ivunanye ya week end yarimo kwitabira ibirori bya Yubile by’incuti iye i Kigali no kuyobora igitambo cya Misa cyari cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi icumi akanatangiramo isakramentu ry’ugukomezwa ku bagera uri 500, Mgr yarahisemo kongera kwigora akajya gukurikirana iki gitaramo cyose uko cyakabaye.

Tubabwire ko hari abandi bagaragaje ko ibyiswe imirimo ivunanye kuri Mgr ari ibikorwa bidahoraho nk’itangwa ry’isakramentu ry’Ugukomezwa ritangwa mu biruhuko by’abanyeshuri, kandi ko ibyo bikorwa byose bya Nyiricyubahiro biba byateguwe mu buryo bunonosowe n’ibiro by’Umwepiskopi, ko kubera rero izo mpamvu ibi nta mpungenge byakagombye gutera abakristu.

Gusa aha ngaha naho, impuguke mu byerekeye imikorere y’umubiri zemeza ko igikorwa kimwe kivunanye nka kiriya cyo gukomeza abarenga 500, gihagije kugira ngo kibe cyakururira uwakigizemo uruhare ibyago birimo bwa burwayi bwa stroke buterwa n’ibirimo stress, igitutu ku kazi.

 

Mgr Visenti Harolimana, muri week end imwe, yayoboye Misa ya Yubile ya Padiri Kibanguka, ayobora igitambo cya Misa yahayemo ugukomezwa wenyine abarenga 500, anifatanya na Korali Magnificat mu gitaramo cyamaze amasaha 4, hagira abagira impungenge ku buzima bwa Mgr wizihiza imyaka 64 y’amavuko.                                                                                                                 

Impuguke mu bijyanye n’imikorere y’ingingo z’umubiri zemeza ko akazi karuhanije gahagije giteza stress kabone niyo kaba gakorwa gake mu gihe cy’umwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *