Musanze: Umunyamakuru wa Virunga Today yatangariye ubwiza bwa service itangirwa ku Igororero rya Musanze
Ni service nziza uyu munyamakuru yiboneye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 08/08/2026, ubwo yari agiye gusura incuti ye yari imaze igihe gito yoherejwe mu Igororero rya Musanze. Nk’uko bisanzwe ku munsi w’isura, abasura bari bakubise buzuye bakereye kujya gusura ababo bacumbikiwe muri iryo Gororero, kandi nk’uko umunyamakuru wa Virunga Today yabyiboneye, abari basuye uwo munsi ( byumvikana baba biganjemo abasanzwe basura) bishimiye cyane service bahawe n’abakozi b’Igororero harimo n’abagororwa ubwabo.
Service yo kwakira abasura yeguriwe abikorera
Mu byo umunyamakuru wa Virunga today yishimiye harimo ko kuri ubu mu marembo y’ Igororero haboneka abadame cyangwa abakobwa ( wakwitiranya na bano b’agents dusanzwe tuzi ba Mtn) bashinzwe kwakira abaje gusura , bakaba ari bo baha aba baje gusura amakuru yose y’imigendekere y’iki gikorwa. Amakuru yahawe Virunga Today , akaba yemeza ko aba badame ari abikorera ku giti cyabo, bitandukanye n’ibyari bisanzwe bikorwa mbere kuko aka kazi mu mbere kakoraga n’abacungagereza.
Aba bakobwa cyangwa abadame bakirana urugwiro abasuye bafite n’izindi nshungano zo kubikira abasura ibyo bitwaje bitemwe kwinjirana mu Igororero harimo amafranga cyangwa telephone zigendanwa.
Kuri uyu munyamakuru wari usuye bwa mbere , umudame wamwakiriye mu makuru yamuhaye harimo ko usura asabwa kumenya amazina y’uwo asuye, akarere akomokamo n’umubyeyi we kugira ngo byorohe kumushaka mu Igororero. Uyu munyamakuru byagoye guhita amenya umwirondoro wasabwe wose ariko ukaza kuboneka nyuma y’igihe gito, wa mudame yahisemo kumwandikira uyu mwirondoro ku gapapuro ngo adataho awibagirwa bikamugora gusura. Mu bindi yasabwe kuba yitwaje harimo indangamuntu.
Nk’uko kandi twabivuze hejuru , uyu mudame yabwiye umunyamakuru ko niba afite amafranga cyangwa telephone igendanwa, biraba ngombwa ko abimubikira, hakishyurwa gusa amafranga 100 kuri telephone isanzwe n’amafranga 200 kuri telephone ya smart phone nk’ikiguzi cyo kuyimubikira.
Ibyo umunyamakuru yasabwe yarabikoze maze ahabwa agakarita kariho inimero ari nayo ishyirwa kuri telephone yari asize, iki kimenyetso akaba aricyo cyagombaga kumufsaha kuza gufata telephone ye igihe arangije gusura. Uyu mudame icyokora yihanangirije umunyamakuru amubwira ko agomba kubika neza agakarita yahawe kuko igihe yaramuka agataye yatakaza uburengenzira bwo kuza gufata telephone ye.
Abacungagereza bahagaze neza mu kazi kabo
Avuye aho, umunyamakuru wa Virunga Today yahise yerekeza ku murongo muremure yari yeretswe abasura bagomba gutonda bategereje ko igikorwa nyirizina cyo gusura gitangira. Aha yahasanze abagore n’abagabo batonze ku mirongo atandukanye, batuje kandi baganira kuri byinshi.
Aha niho uyu munyamakuru nawe yinjiye muri ibi biganiro atanga ibitekerezo ku ngingo bari bagezeho ivuga ku barangiza ibihano mu Igororero, nyuma bagakomeza kwinangira bagasubira mu byaha, ibituma bisanga bagarutse mu igoroero. Ibi bbigarutseho bahereye ku rugero rwatanzwe n’umwe mubari basuye wemeje ko umuvandimwe we ari ku ncuro ya kabiri akora igifungo cy’imyaka 7, mu gihe kitageze ku myaka 2.
Mu kanya kakurikiyeho, hatangiye igikorwa cyo kugenzura abasura, igikorwa cyakozwe n’abacungagereza, babanje nabo kubwira abasura ibyo bakwiye kwitondera mu gusura. Ibi babikoraga mu gisa n’ikiganiro, batuje kandi baganiza abasura mu mvugo irimo ubwisanzure bagaragariza abasuye bimwe mu bihano baba bikururira baramutse batubahirije ibikubiye byose mu mabwiriza barimo batanga.
Icyokora abarenga kuri aya mabwiriza ntibatinze kwigaragaza kuko umudame umwe, ubwo hatangiraga igikorwa cyo kugenzura irangamuntu, yaje gufatanwa irangamuntu itariye, yisobanura ko habayeho kwibeshya maze ubwo yafataga irangamuntu mu rugo, agafata iy’umufasha we.
Umucungagereza yahise amutangariza aho, avuga iki cyaha uyu mudame yakoze gihanwa n’amategeko: icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, uwo urukiko rugihamije, akaba ahanishwa igihano kiremereye, we yavuze ko akeka ko ari igifungo cy’imyaka 5.
Uyu mudame wakomeje kugawa n’abari basuye ari nako bakomeza kumusabira imbabazi ku bacungagereza, yaje kwemererwa gusura, igikorwa cyo kugenzura kirakomeza.
Kugenzura byakurikiwe n’igikorwa cyo kwiyandikisha, imbere y’aba cungagereza bari ku mubare uhagije bafite na liste zandikwaho abasura, usura akaba yaravugaga amazina yombi y’umugororwa yifuza gusura, izina rya se umubyara, akarere akomokamo na no z’irangamuntu ze.
Kubera ubwinshi bw’abandikaga uyu mwirondoro, iki gikorwa ntabwo cyarenzaga umunota, urangije kwandikisha akerekeza aho bagenzurira ibigomba kwinjizwa mu Igororero, ni ukuvuga ibyambarwa cyangwa ibyo gusasa, ibiringiti, amashuka cyangwa ibitambaro by’amazi.
Aha umunyamakuru wa Virunga ntiyigeze ahaca kuko nta kintu na kimwe muri ibyo byavuzwe yari yitwaje ariko ntibyamubujije guterera akajisho ahakorerwa iki gikorwa, abona abakirirwaga ku meza yari aho, bafite udufishi buzuza, turiho imyirondoro yabo, iy’uwo basura n’urutonde rw’ibyo bazaniye uwo basura.
Avuye aho, umunyamakuru kimwe n’abandi basura yerekeje mu cyumba kirimo umucungagereza, aha akaba ariho hagenzurirwa niba nta bintu bitemewe kwinjiza mu Igororero usura yaba acyibitseho.
Iki nacyo ni igikorwa kidatinda kuko iri genzura rikorwa mu buryo busanzwe nk’ubukorwa n’abasekirite dusanzwe tuzi mu masoko cyangwa mu mabanki. Ibi birangira uhita winjira mu i Gororero, ukerekeza aho abasura bose baba bateraniye.
Isura nyirizina: Abagororwa mu mirimo y’ingenzi ifasha mu gikorwa cyo kubasura
Ucyinjira mu i Gororero rya Musanze, uhita ubona iburyo bwawe urubuga runini rushobora kwakira abagera ku ijana baje gusura. Uru rubuga ubwaro rugizwe n’ibice 2, icya mbere giteyeho intebe, aho abasura bategerereza abagororwa n’igice cya kabiri kigenewe ibikorwa bindi binyuranye harimo n’ahagenewe abagororwa basurwa, ibice byombi bikaba bitandukanyijwe n’uruzutiro rw’ibyuma rukozwe mu tuyungiro ( trellis) , ibituma igihe cy’isura umugororwa ashobora kuganira imbonankubone n’abamusuye ( umwe cyangwa 2, 3 bane se).
Kimwe n’abandi basuye, umunyamakuru wa Virunga Today yakomeje gutegereza ko hatangizwa igikorwa cy’isura ari nako akomeza kuganira na bagenzi bari bitabiriye isura. Muri icyo gihe icyagaragariye uyu munyamakuru ni uko iki gice cya mbere cyari gisa n’icyihariwe n’abasura harimo ariko n’abacungagereza babiri cyangwa batatu bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano naho ku gice cya 2, hagaragaye abagororwa benshi banyuranagamo, hari n’abitwaje indanguramajwi, bigaragara ko bari biteguye gutangiza igikorwa cy’isura. Hagati aho kandi, abari bicaye batuje bakomeje kuryoherwa n’umuziki w’umuhanzi rurangiranwa mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi.
Hagati muri izi ndirimbo hakomezaga gucishwaho ubutumwa bunyuranye bugenewe abasurwa harimo nk’ububakangurira kuyoboka uburyo bwiza kandi bwizewe bwo koherereza ababo bafunzwe amafranga, abasura bakaboneraho kubaza ibyo batumva ku bijyanye n’ubwo buryo.
Kera kabaye igikorwa cyo gusura cyaratangiye, abagororwa bakazanwa ku murongo berekeza ku ntebe zashyizwe kuri rwa rukuta, muri icyo gihe abasura bakoboneraho gutahura amasura y’ababo bagahita nabo bajya kwicara ku ntebe ziteganye n’iz’abo baje gusura hagatangira ibiganiro.
Na mbere yo kubitangira ariko abagororwa bakuriye iki gikorwa bibutsa abasura ko bagerageza gukoresha iminota itanu gusa kugira ngo n’abandi basura bashobore kubona umwanya wo gusura ababo.
Iki kandi ni n’igihe cyo gutanga amatangazo arangisha abaje gusura batabonetse, ufite indangururamajwi avuga izina ry’umugororwa akanamwerekana maze uwaba yacitswe yasuye ntamubone rugikubita agahita umubona.
Muri icyo gihe kandi n’abandi bafite ibibazo binyuranye babibarizaho nk’uwo munsi hari uwasuye wabajije impamvu umuvandimwe we yakomeje gufungwa kandi yaragizwe umwere n’urukiko, ahita abwirwa inzira anyuramo ngo hakemurwe iki kibazo cye.
Umunyamakuru watinze kubona uwo yagombaga gusura ( yaje mu cyiciro nk’icya kane), yakomeje kwibonera ukuntu ibiganiro by’abagororwa n’abasuye byakorwaga mu bwisanzure ariko ukabona impande zombi zacungana n’aya minota itanu ku buryo nta gihe na gito bari bafite cyo gupfusha ubusa dore ko haba hari byinshi bagomba kunguranaho ibitekerezo kandi hari n’igihe umugororwa umwe yakira mu gihe kimwe abamusura barenze umwe.
Iby’aka karyoshye kadatinda mu itama, iminota itanu igera ku musozo, abagororwa bashinzwe iki gikorwa bagatangira guhamagarira abasura gusoza igikorwa, ariko bamwe muri abo bagasa n’abica amatwi, bigasaba kubasubiriramo kenshi ubwo butumwa mbere yuko biyemeza nabo gutandukana.
Igihe cyarageze maze na wa mugororwa wari uje gusurwa na wa munyamakuru araza maze barinigura dore ko yari amuzaniye n’inkuru nziza ko nta mwanya we uri mu i Gororero rya Musanze, ko kuba harabaye ibyo kumuzana aho byatewe n’ikibazo cyavutse muri systeme IECMS ikoreshwa n’inzego z’ubutabera, ko naho ubundi urukiko rwari rwemeje ko arekurwa nk’uko bigaragazwa n’imyanzuro yashyizweho umukono n’umucamanza yari yaje yitwaza, ibintu uwari wagizwe umugororwa ku bw’amaherere atari yarigeze amenya.
Iminota yari yatanzwe yahise irangira abaganiraga basezeranaho, bamaze kwiyemeza kuzakurirana iki kibazo maze kugira ngo uyu mugororwa asubire imihira dore ko amaze hafi ukwezi n’igice ari mu maboko y’inzego z’ubutabera.
Umunyamakuru wa Virunga Today wasohokanye akanyamuneza muri iri Gororero yahisemo kwihutira kujya gufata ibyo yari yasize kuri wa mudame ahita anamushimira cyane kuri service yahawe.
RCS nibe bandebereho kuri abo bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi
Umunyamakuru wa Virunga Today ateye imboni iyi service nziza itangirwa mu i Gororero rya Musanze, mu gihe kuri Radiyo y’abaturage ya Musanze hakomeje gucicikana inkuru z’ibigo bikomeje gushyirwa mu majwi kubera service mbi biha abazugana! Mu bigo byavuzwe muri iyi minsi harimo centre de sante ya Nyange, aho abagana iki ikigo bimwe na service ubundi byoroshye gutanga: Gutanga amakuru yaho umukozi mugenzi wawe aherereye kuko akenewe. Umuturage wakomeje kwinubira service yahawe akaba yemeza ko yimwe amakuru yaho umukozi ushinzwe mitweli aherereye abo yabajije bakaba barahisemo kutitirwa basubiza ikibazo yari abajije, bakicecekera.
Urundi rugero ni urw’akabare gaheruka gufungura mu mujyi wa Musanze ( mu bice byo mu kizungu), nyirako ukaba ubona yaragatanzeho akayabo kugira kaberwe n’ubucuruzi bw’inzoga n’ibijyanye nabwo ariko abashoboye kugera bose muri aka kabare bakaba bavumira ku gahera abakozi bako kubera service mbi batanga ku babagana.
Aba bose bakinyuranya na gahunda igihugu cyihaye kugenderamo, umuntu yabasaba kurebera, gufatira urugero ku byakozwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe kugorora, RCS, kuko mu gihe gito rwanogejeje service ruha abanyarwanda, kuva kuguhindura inyito zahoze zihabwa abagororwa hamaze guhindurwa inshingano zarwo kugeza kuri gahunda zinyuranye zigenerwa abagororwa hitegurwa ko basubizwa mu buzima basunzwe unyuze kuri service zihabwa n’aba bakeneye gusura ababo bacumbikiwe mu magororero.
