Politike

Musanze: Ubuyobozi bukomeje gukina n’ubuzima bw’abaturage bushinzwe kureberera

Inkuru y’umuryango w’abantu barindwi wari utuye mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze wasenyeho inzu kuwa 13/08/2026 ikomeje kugarukwaho mu itangazamakuru, benshi mubayikomozaho bakaba bibaza niba abayobozi bo mu karere ka Musanze barahawe inshingano zo guteza ibibazo abaturage: Kubatera umusonga nk’uko bikunze kuvugwa aho gushyira imbere kubakemurira ibyo ibibazo: Kubashyira ku isonga nk’uko nabyo bikunze kuvugwa.

Utishoboye yemerewe kubaka ahagenewe ubuhinzi amaze gutera inkunga akarere ka Musanze

Muri make iyi nkuru, ikomoza ku muryango w’abantu 7, ubuyobozi bwemeje ko utishoboye bityo ukaba wari ufite amahirwe yo kuba wakwemererwa kubaka mu isambu yawo isanzwe igenewe ubuhinzi ariko ubanje kubisabira uruhushya.

Uyu muryango wahise utangira ibyo gushaka uru ruhushya ariko ku mpamvu zitarasobanuka neza ukomeza kurwimwa mu gihe indi miryango baturanye yasabye nyuma yawo baruhawe, kandi hakaba hari n’abandi bakomeje kubaka nta n’uruhushya na mba bahawe, hagakekwa ruswa.

Kera kabaye uyu muryango wahisemo kongera kujya gutakambira urwego rw’akagari ngo rube rwadohora maze uhabwe uburenganzira nk’ubw’abandi bakomeje guhabwa bwo kubaka ahagenewe ubuhinzi.

Gitifu w’akagari ari kumwe n’abandi bagize komite y’akagari, ibi baje kubyemera ariko basaba ikintu kimwe uyu muryango: Gutanga inkunga y’ibihumbi ijana yo kwifashisha hizihizwa umunsi mukuru w’umuganura, ibintu uyu muryango wahise ukora.

Nyuma y’icyumweru kirenga ibirori byatewe inkunga y’ibihumbi ijana n’utagira aho akura birangiye, Gitifu abifashijwemo n’inzego z’umutekano baje gusenya iyi nzu yari imaze umunsi umwe itashywemo n’uyu muryango maze bajugunya hejuru ikiri ibiryamirwa n’ikiri ibikoresho byo mu gikoni by’uyu muryango ari nako bangiza bikomeye ibikoresho byari byubatse iyi nzu, amatafari n’amabati.

Igikomeje kwibazwa n’ababonye cyangwa bakumva ibyabaye ni aho abagize uyu muryango bari buze kwerekeza nyuma yo gusenyerwa hejuru iyi nzu kandi nyamara yarubatswe habaye ubwumvikane hagati y’ubuyobozi buhagarariwe na Gitifu w’akagari n’uyu muryango.

Koko rero ikimenyetso cy’ubu bwumvikane, cy’aya masezerano ni inkunga yatanzwe y’ibihumbi ijana twavuze haruguru. Iki ni ikintu cyumvikana kuko umuturage nk’uyu byemejwe ko atishoboye ntabwo ari we wagombaga guhindukira agatanga inkunga iruta iy’abatuye akagari bose.

Kuri ubu rero haribazwa ikiri buze gukurikira dore ko Meya w’akarere yamaze gutangaza ko nawe ibyabaye byamutunguye, ko atigeze abimenyeshwa Ese Mama akarere karibuze gufatira ibihano abagize uruhare muri iki gikorwa, karahitamo se kunamba k’umunyamafuti umukozi wako uyu muturage avanirwe inzira ku murima? ese iby’iyi nkunga U Rwanda rwafashishije Amerika iribuze gusubizwa cyangwa nayo uwayitanze arihanagura ?

Ni ibibazo byinshi abumvise iyi nkuru iteye agahinda bakomeje kwibaza ari nako bakomeza gutegerezanya amatsiko amakuru y’ibiri buze gukurikiraho

Tubabwire ko ibintu birimo kurushaho kuba bibi mu karere ka Musanze kuko uretse uyu muryango wasenyeweho inyubako bivugwa ko yubatswe bidatangiwe uruhushya n’inzego z’ibishinzwe, mu murenge wa Gataraga ho, umuturage usanzwe azwiho kuba ruharwa mu bikorwa byo guhohotera abaturage, aherutse kwikora, aherekejwe n’abambari be, bitwaje imipanga n’imihoro, ajya gusenya inzu yari icumbitsemo abana kandi bafite n’ibyangombwa bigaragaza ko ari iyabo.

Uyu mugizi wa nabi akaba mu gukora ibi yarishingikirije amasezerano ya nyirarureshwa y’ubugure bw’isambu yari yubatsemo iyi nzu yagiranye na Se ubabyara ariko wabataye.

Ikibabaje kurushaho nuko hadateye kabiri uyu mugome yaje kurekurwa n’inzego z’umutekano zari zamutaye muri yombi nyuma yo gukora aya mahano kandi na magingo aya uyu mugome arimo kwidegembya kandi yari yaramze gutangirwa ikirego kuri RIB.

Ibi byabaye mu murenge wa Gataraga byaje nabyo bisanga ikindi gikorwa cyabereye mu murenge wa Musanze, akagari ka Rwambogo, aho Umuheshawinkiko w’umwuga yashenye inzu yari icumbitsemo umuryango nawo utishoboye, iyi cyamunara ubwayo ikaba yarakozwe mu buryo bunyuranije n’itegeko nk’uko umunyamakuru wateguye iyi nkuru yabigaragaje.

Ese ubu Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze  bwaba buzi aho aba bana baherererye nyuma yo gusenyerwaho inzu ku bw’amaherere ?
Umuryango utishoboye wasenywe mu Rwambogo/Musanze: Abanyamakuru barimo Setora  bakomeje  kwamagana abo bose bakomeje gukina  n’ubuzima bw’abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *