Musanze: Ubuyobozi bukomeje gukina n’ubuzima bw’abaturage bushinzwe kureberera
Inkuru y’umuryango w’abantu barindwi wari utuye mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze wasenyeho inzu kuwa 13/08/2026 ikomeje kugarukwaho mu itangazamakuru, benshi mubayikomozaho bakaba bibaza niba abayobozi bo mu karere ka Musanze barahawe inshingano zo guteza ibibazo abaturage: Kubatera umusonga nk’uko bikunze kuvugwa aho gushyira imbere kubakemurira ibibazo: Kubashyira ku isonga nk’uko nabyo bikunze kuvugwa.
Muri make iyi nkuru ( musoma ku buryo burambuye hasi ku kinyamakuru Karibu Media), ikomoza ku muryango w’abantu 7, ubuyobozi bwemeje ko utishoboye bityo ukaba wari ufite amahirwe yo kuba wakwemererwa kubaka mu isambu ye isanzwe igenewe ubuhinzi ariko abanje kubisabira uruhushya.
Uyu muryango wahise utangira ibyo gushaka uru ruhushya ariko ku mpamvu zitarasobanuka neza ukomeza kwimwa mu gihe izi ngo baturanye zasabye nyuma baruhawe, kandi hakaba hari n’abandi bakomeje kubaka nta n’uruhushya na mba bahawe hagakekwa ruswa.
Kera kabaye uyu muryango wahisemo kongera kujya gutakambira urwego rw’akagari ngo rube rwadohora maze uhabwe uburenganzira nk’ubw’abandi bakomeje guhabwa bwo kubaka ahagenewe ubuhinzi.
Gitifu w’akagari ari kumwe n’abandi bagize komite y’akagari, ibi baje kubyemera ariko basaba ikintu kimwe uyu muryango: Gutanga inkunga y’ibihumbi ijana yo kwifashisha hizihizwa umunsi mukuru w’umuganura, ibintu uyu muryango wahise ukora.
Nyuma y’icyumweru kirenga ibirori byatewe inkunga y’ibihumbi ijana n’utagira aho akura birangiye, Gitifu abifashijwemo n’inzego z’umutekano baje gusenya iyi nzu yari imaze umunsi umwe itashywemo n’uyu muryango maze bajugunya hejuru ikiri ibiryamirwa n’ikiri ibikoresho byo mu gikoni by’uyu muryango ari nako bangiza bikomeye ibikoresho byari byubatse iyi nzu, amatafari n’amabati.
Igikomeje kwibazwa n’ababonye cyangwa bakumva ibyabaye ni aho abagize uyu muryango bari buze kwerekeza nyuma yo gusenyerwa hejuru iyi nzu kandi nyamara yarubatswe habaye ubwumvikane hagati y’ubuyobozi buhagarariwe na Gitifu w’akagari n’uyu muryango.
Koko rero ikimenyetso cy’ubu bwumvikane, cy’aya masezerano ni inkunga yatanzwe y’ibihumbi ijana twavuze haruguru. Iki ni ikintu cyumvikana kuko umuturage nk’uyu byemejwe ko atishoboye ntabwo ari we wagombaga guhindukira agatanga inkunga iruta iy’abatuye akagari bose.
Kuri ubu rero haribazwa ikiri buze gukurikira dore ko Meya w’akarere yamaze gutangaza ko nawe ibyabaye byamutunguye, ko atigeze abimenyeshwa, Ese Mama akarere karibuze gufatira ibihano abagize uruhare muri iki gikorwa? karahitamo se kunamba k’umunyamafuti umukozi wako uyu muturage avanirwe inzira ku murima? ese iby’iyi nkunga U Rwanda rwafashishije Amerika iribuze gusubizwa cyangwa nayo uwayitanze arihanagura ?
Ni ibibazo byinshi abumvise iyi nkuru iteye agahinda bakomeje kwibaza ari nako bakomeza gutegerezanya amatsiko amakuru y’ibiri buze gukurikiraho
Tubabwire ko ibintu birimo kurushaho kuba bibi mu karere ka Musanze kuko uretse uyu muryango wasenyeweho inyubako bivugwa ko yubatswe bidatangiye uruhushya n’inzego z’ibishinzwe, mu murenge wa Gataraga ho, umuturage usanzwe azwiho kuba ruharwa mu bikorwa byo guhohotera abaturage, aherutse kwikora, aherekejwe n’abambari be, bitwaje imipanga n’imihoro, ajya gusenya inzu yari icumbitsemo abana kandi bafite n’ibyangombwa bigaragaza ko ari iyabo, yitwaje amasezerano y’ubugure ya nyirarureshwa yagiranye na Se ubabyara wabataye.
Ikibabaje kurushaho nuko hadateye kabiri uyu mugome yaje kurekurwa n’inzego z’umutekano zari zamutaye muri yombi nyuma yo gukora aya mahano kandi na magingo aya uyu mugome arimo kwidegembya kandi yari yaramze gutangirwa ikirego kuri RIB.
MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
