Politike

Breaking news: Inkongi y’umuriro yibasiye Pariki y’ibirunga

Ni amakuru tumenye muri iki gitondo cyo kuwa 14/08/2026, amakuru dukesha ikinyamakuru Karibu Media gifite abanyamakuru bakorera muri aka gace , aya makuru akaba yemeza ko iyi nkongi yagaragagaye mu murenge wa Cyanika, akagari ka Nyagahinga, mu ishaymba riherereye ku kirunga cya Muhabura.

Umwe mu baturiye kariya gace uri muri centre ya Nyagahinga, nawe yemeje aya makuru abwira umunyamakuru wa Virunga Today ko iyi nkongi ishobora kuba yaturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kandi ko biri buze kugorana guhangana nayo kubera iherereye mu gice cyo hejuru cyane, hafi naho bita Ihema, iyo ugeze aha Ihema, uba usigaje hafi mtero 800 ngo ugere ku gasongero ka Muhabura, iki kirunga kikaba gifite ubutumburuke bwa metero 4127.

Nk’uko byemezwa na Karibu Media, ngo inkongi y’umuririo yaherukaga kwibasira iri shyamba ry’ibirunga mu mwaka wa 2009, iyi nayo ikaba yaraje ikurikira iyo mu mwaka wa 1982. Kuri izi ncuro zombi, intandaro yagiye iba ibikorwa by’abavumvu byo guhakura mu mizinga y’inzuki iri muri iyi pariki, bikaba bishoboka ko no kuri iyi ncuro ariko byagenze.

Umunyamakuru wa Karibu Media yemeza kandi ko ibikorwa byo kuzimya uyu muriro byagiye bigirwamo uruhare n’abaturage mu bikorwa by’umuganda ndetse hakaba harakoreshejwe n’indege ya Kajugujugu yagiye yifashisha amazi yavomwe mu kiyaga cya Burera.

Ubwo twarangizaga gukora iyi nkuru,  nta bikorwa byo kuzimya iyi nkongi byari byagatangiye nk’uko byemezwa n’uriya uherereye muri centre ya Nyagahinga.

Turakomeza kubakurkiranira iyi nkuru.

Pariki y’ibirunga yibasiwe n’inkongi y’umuriro, mu gice cyo hejuru cy’ikirunga cya Muhabura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *