Sobanukirwa n’imikorere ya Hormones na Enzymes ibinyabutabire by’ingenzi mu mikorere y’umubiri wacu.
Umubiri w’umuntu ni nk’imashini ikora mu buryo bugoye cyane, ikenera imikorere myinshi y’ibinyabutabire kugira ngo ubuzima bukomeze.Mu gufasha imiterere yacu y’inyuma n’iy’imbere, hari ibinyabutabire byinshi bituma imikorere y’umubiri ikora neza. Ibi binyabutabire bishobora gushyirwa mu byiciro bibiri: enzymes na misemburo.
Misemburo n’enzymes bifite uruhare rukomeye mu mikorere y’umubiri wacu. Misemburo ni nk’abatumwa b’itumanaho kuko bitanga ubutumwa butuma imikorere y’umubiri itangira cyangwa igahagarara, mu gihe enzymes ari “catalyseurs” kuko bihutisha cyangwa bigabanya umuvuduko w’imirimo ikorerwa mu mubiri ( reaction).
Urugero rwa Hormone: InsulineIkorwa na pancreas igihe isukari mu maraso izamutse.Igira uruhare mu gukwirakwiza glucose mu mubiri, igafasha utunyangingo kuyinjiza no kuyikoresha nk’ingufu.
Iyo insulin idakora neza, bitera indwara nka diabète.
Urugero rwa Enzyme: Amylase Ikorwa n’imvubura z’amacandwe (glande salive) ndetse na pancreas.Ifasha gusya ibinyasukari (amidon) mu biryo, ikabihindura glucose ishobora kwinjira mu maraso.Iyo amylase ibuze cyangwa ikora nabi, umubiri ugira ibibazo mu gusya ibiryo neza.
Muri make Ugenekereje, hormone ni nk’umuyobozi utanga amabwiriza ku mikorere y’umubiri, naho enzyme ikaba nk’umukozi mwunganizi ushyira mu bikorwa ayo mabwiriza.
Koko rero Hormones: ni ubutumwa bw’itumanaho (messagers chimiques) butangwa n’imvubura, bugakwirakwizwa mu maraso kugira ngo bugere ku bice bigomba kugenzurwa, naho Enzymes zo ni ibinyabutabire bifasha imikorere y’umubiri kwihuta, nk’ugusya ibiryo cyangwa kubaka ibice by’umubiri.
